Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Guverinoma irasaba Abanyarwanda kumvira inama zo kurwanya ibiza

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya May 10, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, arasaba Abanyarwanda bose gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa imyanzuro Leta y’u Rwanda yafashe igamije gukumira ibiza biterwa n’imvura irimo kugwa nabi muri iyi minsi, igatwara ubuzima bw’abantu, ndetse ikangiza imitungo y’abaturage. 

Aha ni hamwe mu ho Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasuye, iki kikaba ari ikiraro cyangijwe n’ibiza (Foto Primature)

Ni ubutumwa yatangiye mu ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Karongi, Ngororero na Rubavu, aho imvura yateje inkangu n’imyuzure yatwaye ubuzima bw’abantu ndetse ikangiza imitungo y’abaturage muri iki cyumweru. Yabibukije ko basabwa kwita ku bidukikije, gutura neza bakava mu manegeka, gukora imirwanyasuri n’ibindi.

Dr Ngirente Edouard ubwo yari mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kavumu, aho yasuye abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibiza harimo y’uko twe nk’abaturage tugomba gukomeza gukurikiza amabwiriza duhabwa n’inzobere ndetse n’inzego z’ibanze, [….] ariko ibyo byose ntibyagerwaho twe nk’abaturage tutabigizemo uruhare, turasabwa ko dukomeza kumvira amabwiriza dukomeza guhabwa”.

Mu karere ka Ngororero ibiza byahitanye ubuzima bw’abaturage 25, ndetse byasenye inzu z’imiryango igera kuri 396, naho indi miryango igera ku 1009 ihita isabwa kwimuka ikava mu manegeka.

Mu karere ka Rubavu, ho Minisitiri w’Intebe yasuye ibikorwa bitandukanye byangijwe n’imivu y’amazi y’umugezi wa Sebeya, birimo ibikoresho n’inyubako byo mu iseminari nto ya Nyundo. Yahumurije ubuyobozi n’abanyeshuri bo muri iki kigo, abizeza ko Leta ifatanyije na Diyosezi Gatolika ya Nyundo bazakomeza kubafasha.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard wambaye ingofero n’Abaminisitiri banyuranye bari kumwe n’abandi bagize izindi nzego bareba ibyangijwe n’ibiza (Foto Primature)

Ubwo yari mu karere ka Karongi mu murenge wa Rwankuba yifatanya n’abaturage mu muhango wo gushyingura abantu 15 bishwe n’ibiza, Minisitiri w’Intebe  yatangaje ko Leta yihanganishije imiryango yabuze ababo bitewe n’ibiza bimaze iminsi byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu, asaba abaturage gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije kwirinda ingaruka z’ibiza.

Yagize ati “Dufashe mu mugongo Abanyarwanda bose aba hano n’abo mu tundi turere babuze ababo, tunihanganisha ababuze ibintu n’abimuwe mu byabo. Leta irakomeza ibafashe ariko dukeneye ko namwe mudufasha kugira ngo igikorwa cyo gutabara abantu kihute. Ubutabazi tuvuga aha ng’aha ni ubwo kugira ngo abatuye ahandi hantu hashobora gutenguka igihe icyo ari cyo cyose, twabibonye ko imisozi yagiye imanuka, tugerageze kubimura tubacumbikire ahantu hari umutekano, imvura idashobora kubangiriza ubuzima.

Hari ahantu hagiye hari impinga nziza Akarere karimo guhitamo gafatanyije n’umurenge, bakaba bazagenda bazamura abantu, bababwira bati mwimuke muge aho mudashobora gutwarwa, nta bwo dushaka ko Umunyarwanda aryama mu nzu atazi ko bucya iyo nzu ye igihari cyangwa ibikuta byose bitamugwiriye. Ubwo rero gahunda dufite yo kugenda tubakura aho twakwita mu manegeka tubigiza haruguru ahari umutekano imvura itapfa kuduhitana, muzabidufashemo kandi muzabyitabire”.

Mu karere ka Karongi, imvura yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru gishize yateje inkangu yishe abantu 18, ikomeretsa 7 bajyanwa mu bitaro, mu gihe inzu 29 zasenyuze, inangiza imitungo myinshi.