Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Guverineri wa Canada yasabye abanyeshuri b’Abanyarwanda kwiga cyane

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 07-04-2019 saa 11:35:23

Guverineri w’Igihugu cya Canada akaba n’umuyobozi mukuru wacyo, Julie Payette yasabye abanyeshuri kwiga cyane kugira ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro mu gihugu no kw’isi.

Ibi yabivugiye mu ruzinduko agirira mu Rwanda, ubwo yasuraga Urwunge rw’amashuri rwa Karama ruherereye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, akaba ari ishuri rikorana n’Umuryango Right To Play uterwa inkunga n’igihugu cya Canada.

Payette yamurikiwe uburyo bw’imyigishirize hakoreshejwe imikino n’umumaro bugira mu kuzamura ireme ry’uburezi, amurikirwa udukino tunyuranye dukorwa mu buryo bw’amasomo, ashima cyane umusaruro uvamo harimo ko abana batarambirwa kandi bakumva vuba ibyo bize.

Uyu muyobozi w’igihugu cya Canada yafashe akanya aganiriza abana ku buzima bwe bwite n’ubumenyi afite mu bijyanye n’isanzure yemeza ko yavanye ku ntebe y’ishuri.

Yagize ati “Murambona hano imbere yanyu, nabaye umwana nkamwe, niga amashuri nk’ayo murimo kwiga ubu. Ndi umwe mu bize gukoresha ibyogajuru mu isanzure, byose mbikesha kwiga cyane no gutsinda neza nkabasha gukora umurimo utoroshye wo kogagira isanzure.”

Yifashishije umubumbe w’isi nk’imfashanyigisho, yaberetse aho igihugu cye cya Canada giherereye, abereka n’aho u Rwanda ruherereye kuri uwo mubumbe, ababwira ko ibihugu byombi biri ku migabane itandukanye ariko bikaba ari inshuti, ngo ari nayo mpamvu ari mu Rwanda mu rwego rwo kurusura no kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Payette yabwiye abanyeshuri ko abakoresha ibyogajuru bagizwe n’abagabo ndetse n’abagore nka we, kuko yize cyane ashyizeho imbaraga zose, akabasha kuba umwe utembera mu isanzure akoresheje icyogajuru.

Yifashshije ifoto ye bwite, yaberetse uburyo akoresha icyogajuru yogagira isanzure, avuga ko atari ibyo abagabo kuko n’abagore babasha kubikora, aho yitanzeho urugero ko akoresha icyogajuru akabasha kubona Canada nk’igihugu cye ari hejuru isanzure, akabona u Rwanda, u Burusiya, u Burayi n’ahandi.

Ati ” Iyo ndi mu cyigajuru nogagira isanzure, mba ndeba ndi hejuru mu kirere igihugu cyanjye cya Canada, u Rwanda, u Burusiya n’u Burayi.”

Yabasabye nabo kwiga cyane ngo bazabashe kuvamo abantu bakomeye, b’ingirakamaro ku gihugu cyabo n’isi muri rusange.

Yasabye abakobwa by’umwihariko kumva ko nta masomo akomeye kuri bo kuko byose biterwa n’ubushake umuntu afite n’intego ye, abashishikariza kwiga cyane bakazakora ibikomeye mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba wari waje kwakira Umuyobozi w’igihugu cya Canada yagarutse ku byiza byo kwigisha abana binyuze mu mikino, avuga ko bituma batarambirwa isomo Kandi ngo barushaho kurifata kuko badashobora kwibagirwa agakino bifashishije baryiga.

Yagize ati “Kwigisha abana binyuze mu mikino ni ingenzi kandi ni ingirakamaro, butuma bafata vuba isomo kandi ntibibagirwe ibyo bize kuko badashobora kwibagirwa umukino bize.”

Yavuze ko bibaye byiza ubu buryo bukoreshwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karama ku bufatanye n’Umuryango Right to Play bwagezwa no mu yandi mashuri kugira ngo abana bige neza Kandi bamenye.

Yashimiye umuryango Right to Play washinzwe n’umunya Canada ukaba uterwa inkunga na Leta ya Canada kuba waratekereje kuza gukorera mu Rwanda mu gufasha mu myigire y’abana b’Abanyarwanda no mu mitsindire yabo.

Murashi Patrick, umurezi mu Rwunge rw’amashuri rwa Karama avuga ko kwigisha isomo ry’imibanire (social studies) abana binyuze mu mikino bibafasha kuryumva no kuricengera bakarushaho kuritsinda.

Yagereranyije uburyo bwa mbere bigishagamo n’ubu basigaye bakoresha bwifashisha imikino, yemeza ko mbere abanyeshuri barambirwaga isomo bagatangira kurangara, ariko ngo uburyo bukoresheje imikino butuma biga bishimye, bakunda isomo n’ishuri muri rusange Kandi ngo isomo risozwa batabishaka ahubwo bagikeneye gukurikira.

Ati ” ubu buryo bwo kwigisha twifashishije imikino bwakanguriye abana gukunda isomo n’ishuri muri rusange, butuma batarambirwa isomo Kandi ntibaba bifuza ko dusoza, byongereye ikigero cy’imitsindire, ni bwiza rwose Kandi burafasha.”

Mutesi Ange ni umwe mu bana biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Karama, mu mwaka wa 6, avuga ko yishimira kwiga binyuze mu mikino kuko bituma akunda isomo Kandi ntarirambirwe, ngo ubu buryo bwamukijije kurangara, kuri ubu ngo arakurikira Kandi atsinda neza.

Mukeshimana Guemima ni umwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw’amashuri rwa Karama, avuga ko uburyo abana bakoresha biga binyuze ku mikino ari uburyo bwiza kuko usanga bagera mu rugo bakabisangiza n’abandi bana nabo bakabasha kubimenya, ngo Kandi nabo bituma basubiramo amasomo yabo bakoresheje iyo mikino bigatuma batibagirwa ibyo bize.

Avuga ko nta kibazo abona mu kwigisha binyuze mu mikino kuko bifasha abana kwiga neza, gucengera isomo no gutsinda.

Uburyo bwo kwigisha binyuze mu mikino bukoreshwa mu mashuri 64 yo mu turere 4 tw’ugihugu ari two Ruhango, Bugesera, Kayonza na Nyarugenge ku bufatanye bw’Umuryango w’abanya Canada Right to Play.

Julie Payette yishimiye uburyo bwo kwigisha binyuze mu mikino yeretswe n’abanyeshuri n’abarezi

Guverineri wa Canada, Julie Payette aherekejwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, na Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba ubwo yasuraga urwunge rw’amashuri rwa Karama

Payette aganira n’abana bamwakiriye

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “Guverineri wa Canada yasabye abanyeshuri b’Abanyarwanda kwiga cyane”

  1. Mwiriwe!

    Rwose, uyu muyobozi wa Canada Imana ikomeze imuhe umugisha kandi imwongerere kuko bigaragara ko ari Umuyobozi ukunda abaturage muri rusange n’abana by’umwihariko.

    Ikindi, ni uwo gushimirwa urukundo n’ubucuti afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda twese mu kuza kwifatanya natwe mu bihe bikomeye twibuka ku ncuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakoze ???

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.