Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 07-04-2019 saa 11:07:09
Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette yakirwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Foto Gentil)

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Guverineri Mukuru w’Igihugu cya Canada Julie Payette yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ihashyinguwe, anashyiraho indabo.

Nyuma yo gusura Urwibutso hamwe n’itsinda yari ayoboye bakanasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uhagarariye Canada mu Rwanda Lisa Stadelbauer yasobanuriye itangazamakuru ko uruzinduko rwa Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette mu Rwanda, rwavuye ku butumire bwa Perezida Paul Kagame, akaba ari umwe mu bayobozi bakuru bazitabira umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, uteganyijwe kuri uyu wa 7 Mata.

Lisa ati: “Uru ruzinduko rwa Guverineri Mukuru wa Canada mu Rwanda rugamije kugaragaza ubushake bwa Canada mu kurwanya Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere no gushimangira umubano wacu n’u Rwanda. Hari ukureba aho rugeze rwiyubaka mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’umutekano.”

Payette yageze i Kigali tariki ya 05 Mata 2019 hamwe n’itsinda ry’abayobozi mu nzego zinyuranye bakirwa na Minisitiri w’ikoranabuhanga Ingabire Paula hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ari na we bakomezanyije urugendo ubwo basuraga Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Usibye kwitabira gahunda z’umunsi wo kwibuka, biteganyijwe ko mu ruzinduko rwa Payette mu Rwanda azanasura Ishuri rikuru Nyafurika ry’Ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS), hagamijwe gushimangira uruhare rw’amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare ku iterambere ry’abakiri bato.

Julie Payette w’imyaka 55, ni Guverineri Mukuru wa 29 wa Canada, yahawe izi nshingano mu mwaka wa 2017.

Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette yakirwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Foto Gentil)

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ni ho hatangirizwa icyumwe k’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.