Guverineri Mufulukye yanenze ababyeyi bagihishira abateye inda abana babo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 28-04-2019 saa 16:42:36
Guverineri Mufulukye Fred, ubushize, ubwo yasabaga ababyeyi kudahishira abateye inda abana

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yatangaje ko bibabaje kubona hakiri ababyeyi bagihishira abateye inda abana babo bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Yavuze ko kubahishira bituma abakoze ayo mahano bakomeza kwidegembya ubuzima bw’abana bukabangamirwa kandi amategeko ahana icyo cyaha ateganyijwe.

Yabitangaje ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangirizwaga ubukangurambaga bw’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi “Baho Neza”, bugamije gushishikariza abagize umuryango kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi.

Guverineri Mufulukye yabwiye abaturage ko mu Karere ka Nyagatare ko kugira ngo abana bagire ubuzima bwiza bagomba kuba bafite imirire myiza, bagafata imihigo ko buri mwana wese arangwa n’imirire myiza.

Yabwiye abaturage by’umwihariko abo muri ako karere ko hari aho bijya bigera bikagaragara ko ubuzima bwiza bw’umwana bubangamiwe.

Ati: “Hari aho tujya tubona ubuzima bw’umwana buhungabana, aho dusanga abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe. Hano ingero zirahari, ariko ikijya kitubabaza ni uko urugamba tururimo, twafashe ingamba, turigisha no guhana ababigizemo uruhare turabahana ariko ikibazo gikomeye cyane duhura na cyo ni ababyeyi batadufasha nk’uko bikwiye.

Aho usanga umwana w’umukobwa yatewe inda n’umuntu uwo ari we wese cyangwa uwo mu muryango ariko bakabihisha pe, amakuru bakanga kuyatanga.”

Guverineri Mufulukye yavuze ko iyo bagereranyije umubare w’abateye inda abana n’abazitewe, abo bantu ari bake cyane ku bana bazitewe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, babizi ko namenyekana bazamuhana kandi hari ibyo babasezeranyije.

Ati: “Ababyeyi turabegera ugasanga badatanga ayo makuru ku bantu baba barakoze ibyaha nk’ibyo. Turasaba ko muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, babyeyi mudufashe muduhe amakuru ku barenze ku nyigisho dutanga bagatera abana b’abakobwa inda z’imburagihe; nta n’umwe ukwiriye guhishira uwo muntu aho ari, mu nshingano zacu twese dufatanye ari abayobozi, ari abaturage kugira ngo twese turusheho kugira ubuzima bwiza.”

Nyirankwanzi Jeannette, umuturage wo mu Murenge wa Karama avuga ko ari gake mu kagari kabo bumva umwana utaruzuza imyaka 18 watewe inda ariko abo yigeze kubona babyaye ubu abana ari bakuru ariko bajya bumva ko no mu mashuri abanza hari igihe abana batwita kandi bakiri bato.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, yavuze ko icyo kibazo cy’abana baterwa inda gihari nk’uko n’ahandi gihari ariko bakirwana urugamba rwo gutahura abo bangiza abana.

Ati: “Twagiye tubona ibintu nk’ibyo, aho usanga umuntu yateye inda umwana abereye nyirarume. Kubera ko umuntu adashaka gufungisha musaza we bigatuma yamuhishira; aho rero ni ho tumaze iminsi turwana intambara, yo kumva ko bidakwiriye, aho tunabibonye uko byagenda kose turamushakisha kugera ubwo tumubonye”.

Yavuze ko kugeza ubu abana bamaze guterwa inda muri ako karere barenga 200 mu gihe bagishakisha imibare y’ababateye inda bakabura.

Guverineri Mufulukye Fred, asaba ababyeyi kudahishira abateye inda abana

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.