Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Guverineri Gatabazi yijeje Abanyagakenke amazi meza

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 7, 2018

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV ubwo yasuraga amasoko ya Nyarubira, Gasayo na Nyarubunda mu murenge wa Coko yijeje abatuye Gakenke kugezwaho amazi meza.

Avuga ko mu Isanteri ya Ruli, umubare w’abaturage n’ingo byiyongereye ku buryo ibibazo by’amazi byikubye hafi inshuro eshanu.

Guverineri w’Amajyaruguru Gatabazi ari kumwe n’izindi nzego basura amasoko ya Coko na Nyarubira (Foto Kayitare J.P)

Gatabazi asobanura ko amazi bari basanzwe bakoresha bayabonye mu myaka ya 1980 kandi na moteri zikoreshwa zarapfuye ku buryo abaturage batabona amazi.

Ati: “Abaturage bajyaga bavuga ko amazi ari make, hari igihe ababishinzwe bazamura metero kibe ibihumbi ijana (m3 100,000) bamara kuzizamura zikaba zakoreshwa n’ingo nka magana abiri amazi akaba arashize kandi na moteri iyazamura nayo yarapfuye, ariko hari indi yakozwe.

Mu masaha icumi noneho bayafungura mu masaha atatu akaba arangije gushira mu kigega kandi ya mashini ntishobora kongera kuyazamura mu masaha icumi itaruhuka.”

Guverineri Gatabazi akomeza avuga ko yasuye aya masoko ashaka kwirebera uko icyo kibazo cy’amazi giteye kuko ngo ni ahantu hagoye cyane, ni ahantu hadasanzwe.

Ati “Twasanze hakenewe moteri yindi nshyashya ishobora kugira ubushobozi bwo kuzamura amazi mu masaha makeya ikuzuza ibyo bigega.”

Avuga kandi ko yasanze hagomba kubakwa ibigega kugira ngo amazi ashobore gukwira abatuye isanteri ya Ruli kuko yaragutse. Ikindi cyarebwaga ni ahantu amasoko yafasha kugira ngo abaturage babone amazi nko ku batuye Coko na Ruli kugira ngo bashobore guhurizwa hamwe maze ikibazo cy’amazi kigakemuka.

Ati “Twasabye ko Akarere ka Gakenke kakora inyigo kugira ngo bikemuke. Ibigega ntibihenze, igihenze ni moteri yazamura amazi kandi akarere kemeye kubikora, ibyo kadashoboye hagashakwa ubundi bushobozi kandi twizeye ko bizakorwa.”

Murasira D’Amour utuye mu karere ka Gakenke avuga ko haramutse habonetse amazi baba basubijwe kuko n’abana babo bakererwa ku mashuri kubera kubanza kujya kuvoma kure. Ati “Twe ikibazo kidukomereye ni icy’amazi kuko nk’abana bacu mbere yuko bajya ku ishuri babanza kujya kuvoma ariko bagakererwa kuko aho dukura amazi ni mu bilometero nka bitanu kandi ni mu kabande hasi iyo.”

Nyiramana Cecile utuye muri santeri ya Ruli we asobanura ko baramutse babonye amazi baba baruhutse imvune bakura mu tubande aho bavoma. Akomeza avuga ko bafite amashanyarazi bacana bakabasha gukora ibibateza imbere ariko kugeza ubu bakaba bafite ikibazo cy’amazi.

Nkuko Gatabazi yabivuze, Akarere ka Rulindo gafite amazi ku gipimo cya 90%, Akarere ka Musanze nta kibazo cy’amazi gafite mu gihe uturere twa Gicumbi na Gakenke n’igice cya Burera bugifite ibibazo by’amazi kuko ngo nk’Akarere ka Gicumbi karacyafite amazi ari munsi ya 50%.