19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Guverineri Gatabazi yavuze imyato Perezida Kagame wamusubije ku mirimo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-07-2020 saa 05:34:24
Guverineri Gatabazi yakeje Perezida Kagame wamusubije ku mirimo

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney wasubijwe ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashimangira ko atamubona nk’umuyobozi gusa ahubwo ari n’urugero rwiza rw’intwari y’urukundo,  kwicisha bugufi no kutikubira, uhorana Abanyarwanda bose ku mutima.

Ku wa  wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020, Perezida Paul Kagame ni bwo yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney  ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, nyuma y’igihe kirenga ukwezi ahagaritswe kuri izo nshingano kubera ibyavugwaga ko akurikiranyweho.

Nyuma yo kubona amakuru yo gusubizwa kumirimo Guverineri Gatabazi yagaragaje imvamutima ze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abantu benshi biganjemo abo mu Majyaruguru bagaragaza uburyo bari batangiye kumukumbura.

Gatabazi yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira ikizere. Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba. Imana ibahe umugisha.”

Iyi foto yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abantu bifatanyaga na Gatabazi kwishimira ko yongeye kugirirwa ikizere

Yakomeje avuga ko uretse Perezida Kagame anashimira Umuryango wa RPF-Inkotanyi muri rusange ku buhanga n’ubushozi bakomeje kugaragaza mu kumugirira ikizere.

Yakomeje agira ati: “ Nyakubahwa Perezida nkomeje kubashimira wowe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, ku kizere mukomeje kungirira. Nturi umuyobozi gusa ahubwo uri n’urugero rwiza rw’intwari mu rukundo, kwicisha bugufi, kutikubira ukaba n’umugabo uzirikana abantu bose. Utitaye ku buryo duhora tugwaguza, ntuhwema kutugira abagabo n’abagore b’abagiro. Mbijeje, Nyakubahwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ko nzakomeza kuba indahemuka. Uyu mwanzuro mwafashe werekana UBUDASA mu miyoborere.”

Abenshi banyuzwe n’uburyo Guverineri Gatabazi agaragaza ubunyangamugayo mu byo avuga ndetse n’ibyo akora, cyane ko n’igihe yahagarikwaga atibagiwe gushima no gusaba imbabazi abantu bose yaba yaratengushye yakekaga ko byaba ari intandaro yo guhagarikwa.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.