Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Guverineri Gatabazi yakebuye abakoresha umuhanda nabi bagateza impanuka

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 13-02-2019 saa 08:25:18
Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abaturage kwirinda impanuka zo mu muhanda ( Foto Iyaremye Y.)

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage kwitwararika bakirinda impanuka zo mu muhanda kuko usibye guhombya uwayikoze, umuryango we n’igihugu muri rusange, zitwara n’ubuzima bw’abantu.

Guverineri Gatabazi ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Musanze yavuze ko hari abanyamaguru badakoresha umuhanda neza bakambuka uko babonye batabanje gushishoza ngo bareba niba nta kinyabiziga cyabagonga. Abashoferi na bo abasaba kujya bagenda neza.

Agira ati: “Haracyari abagenzi bambuka barimo kuvugira ku bikoresho by’itumanaho, hari abashoferi bagendera ku muvuduko ukabije, turabasaba kubicikaho, kugabanya kunywa ibisindisha, kureka kuvugira kuri terefoni batwaye no gushishoza neza mu gihe batwaye.”

Akomeza agira ati: “Abambuka n’amaguru bagomba kuzirikana ko mu muhanda habamo impanuka, barebe impande zose mbere yo kwambuka, bave kuri terefoni, bareke kwiganirira kuko usanga ubwenge bwose bwagiye ku wo barimo kuvugana na we bakibagirwa ko bari mu muhanda, hari abambara ibikoresho byo kumva indirimbo mu matwi na bo turabakebura kuko nta bwo bikwiye bishyira ubuzima mu kaga kandi nk’ubuyobozi tugiye gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga.”

Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kwirinda impanuka zo mu muhanda ( Foto Iyaremye Y.)

Majyambere Jean Pierre ni umwe mu bashoferi batwara imodoka yagize ati: “Iyo urebye usanga impanuka zaragabanyutse kuko bagerageza kwigisha, n’ibihano ku mushoferi byarakajijwe, turashimira ubuyobozi kubera ibirango bwashyize mu muhanda kuko byaradufashije cyane, bituma abagenzi babona aho kwambukira ndetse n’abatwaye bahagera bakitonda kuko baba bazi icyo bivuze.”

Nzayisenga Viateur, umwe mu bafite imvune yatewe n’impanuka urwariye mu bitaro bya Ruhengeri, avuga ko yambutse atarebye neza ko hari ikinyabiziga kije yumva kiramugonze gusa ngo yahakuye isomo rikomeye.

Ati: “Narambutse ngiye kumva numva ikintu gikubise nk’inkuba nyoberwa ibimbayeho, narazanzamutse nsanga navunitse, byantwaye amafaranga n’igihe kinini. Hari amakosa abagenzi dukora ajyanye no kudashishoza, turamutse tuzirikanye uburenganzira bwacu n’ubw’abatwaye ibinyabiziga impanuka zagabanyuka.”

Guverineri Gatabazi avuga ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga bafatanyije n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.