Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Guverineri Gatabazi yagaragaje uko mu myaka 25 ishize Amajyaruguru yiyubatse

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 19-06-2019 saa 08:26:04
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi J.M.V, avuga ko ubuhinzi, ubworozi n'ubukerarugendo byazamuye Amajyaruguru mu myaka 25 ishize

Ubukungu bw’Intara y’Amajyaruguru bushingiye ku buhinzi n’ubworozi. Ubuhinzi n’ubworozi bya kera byakorwaga mu kajagari ariko ubu si ko bikimeze, nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bubisobanura.

Ubuyobozi kandi buvuga ko hari ubutaka bwahujwe ku buryo umusaruro w’ibirayi ugeze ku musaruro ungana na toni 27 kuri hegitari.

Gatabazi J.M.V, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko kera wasangaga abantu bahinga ibigori bakabihinga mu masaka ari ibyo kotsa gusa, ariko ubu usanga hari ibigori byahinzwe ku butaka buhujwe cyane cyane mu karere ka Gakenke, Burera, Gicumbi na Musanze.

Yagize ati “Turimo kuzamura umusaruro wabyo ku buryo twifuza umusaruro wajya kuri toni 8 ubu turacyari muri toni hagati y’eshanu n’esheshatu.”

Ku bijyanye n’igihingwa k’ibishyimbo, Guverineri Gatabazi avuga ko kera abaturage bahingaga ibishyimbo ku buryo busanzwe kandi bigahingwa aho ari ho hose ariko ubu ngo ibishyimbo bya mishingiro byabaye idorari mu majyaruguru.

Ati “Ibishyimbo bya mishingiriro byabaye nk’idorari, biroherezwa mu mahanga, ibishyimbo mu majyaruguru bikorwamo biswi, ibishyimbo biratanga amafaranga ku buryo ikiro kigura amafaranga 600, iyo umuturage abyejeje umusaruro umuteza imbere.”

Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru hashyizwe imbaraga mu guhinga ingano, ikindi hari igihingwa cy’urutoki mu karere ka Gakenke na Gicumbi bityo hakaba hari abantu batangiye gutunganya za divayi mu bitoki nk’uko ubuyobozi bw’intara bubitangaza.

Yongeyeho ati “Hamaze gutangwa inka nziza 62,353 izo nka zaratanzwe zihabwa abaturage ku buryo mu Ntara y’Amajyaruguru dufite gahunda yo kuzesa umuhigo kuko dusigaje inka hafi 1000 kugira ngo twuzuze wa mubare w’inka twagombaga gutanga mu baturage.”

Avuga ko kugeza ubu habarurwa inka z’inzungu zigera ku bihumbi 91 by’inka zivange ariko hakaba harimo n’inka z’inzungu zitavanze zagombye kuba zikamwa ritiro 40 ariko ubuyobozi bw’intara bugaragaza ko bukiri mu rugamba rwo kuzamura umukamo w’amata.

Gatabazi avuga ko Amajyaruguru yari yarasigajwe inyuma n’amateka n’imiyoborere mibi ariko ugasanga amashanyarazi yaratangiriye muri Ntaruka ari n’aho yavaga, agenda akagera ku Mulindi nta muntu n’umwe acaniye, agakomeza muri Kisaro no mu mujyi wa Byumba nta muturage uyabonye, abaturage bakayabona mu ruganda imashini zihinda ntawe uyacanyeho. Ubu amashanyarazi bageze kuri 30% kandi kera yari ari kuri 0.

Ku bijyanye n’amazi yagize ati “Amazi yari mbarwa mu baturage bayavomaga hirya no hino mu misozi ariko ubu tugeze ku gipimo cya 79% kandi tuzajya kurangiza uyu mwaka hari imishinga myinshi irimo gukorwa muri Burera muri Gicumbi ndetse na Mutobo yararangiye.

Ubukerarugendo mu Ntara y’Amajyaruguru Gatabazi avuga ko bushingira ku ngagi n’ibirunga, ikiyaga cya Burera na Ruhondo. Hari kandi igishanga cya Rugezi, amacumbi 58, n’amahoteri meza y’inyenyeri nkuko Guverineri Gatabazi yabisobanuye.

Ati “Dufite ahantu hagera kuri 23 hasurwa. Ikindi ni uko kera inyamaswa zo mu birunga zashimutwaga ariko uyu munsi ingagi zimeze neza kandi zirororoka. Amafaranga ava mu bukerarugendo yajyaga mu bayobozi bakuru ariko ubu 10% by’avuye mu bukerarugendo ahabwa abaturiye pariki bakubakirwa n’ibikorwa remezo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi J.M.V, avuga ko ubuhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo byazamuye Amajyaruguru mu myaka 25 ishize

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.