25°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Guturika kw’imitsi y’ubwonko nta sano bifitanye n’umunaniro – Dr. Kabakambira

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 28-10-2019 saa 13:18:13
Dr. Kabakambira Jean Damascene ukuriye Ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri mu Bitaro bya CHUK

Abatari bake bakunze kuvuga ko iyo umuntu yakoze cyane,  yahuye n’umunariro bishobora gutuma udutsi two mu bwonko duturika (Stroke), ariko si ko bimeze kuko hari izindi mpamvu zibitera.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Dr. Kabakambira Jean Damascène, umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), unakuriye Ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, yasobanuye ibijyanye n’iriya ndwara anavuga ko ntaho bihuriye n’umunaniro.

Yagize ati: “Kwa kundi umusore  w’imyaka 25, udafite indi ndwara arwaye, usanzwe akora siporo akavuga ngo uyu munsi nakoze cyane ndagira stroke…, si byo,  gukora cyane ntaho bihuriye no kugira stroke, gukora cyane byatera umunaniro w’umubiri mu bundi buryo ariko ntaho bihuriye n’iriya ndwara”.

Ibishobora gutuma udutsi two mu bwonko duturika

Imitsi ishobora guturika cyangwa kwangirika bitewe  n’indwara umuntu asanganywe. Dr. Kabakambira avuga ko iya mbere mu zizwi cyane muri Afurika ari iy’umuvuduko w’amaraso (Hypertension).

Yagize ati: “Umuntu aba yarayirwaye igihe kirekire, ntamenye ko ayifite, ntayivuze cyangwa akamenya ko ayifite akayivuza nabi ntigere ku gipimo dushaka. Iyo ayitindanye rero ni yo izageza kuri ya ndunduro aho umutsi uturika”.

Nubwo abantu benshi bakunze kuvuga ko “hypertension” ari umuvuduko w’amaraso, asobanura ko mu by’ukuri bitakwitwa umuvuduko.

Ati: “Ibyo twita umuvuduko w’amaraso mu by’ukuri na byo buriya si ukuvuduka kw’amaraso ngo yihute cyane, ahubwo ni imbaraga  (pressure) ashyira ku mitsi irimo kuyajyana”.

Yakomeje avuga ko uwo mubyigano w’amaraso atabasha kunyura mu mitsi neza uba ku bantu bamwe na bamwe akenshi batangiye gukura kuko iyo umuntu akiri muto aba afite ibyitwa collagene/ collagen bituma imitsi ikweduka  amaraso akagenda neza, ariko iyo atangiye  gusaza kwa gukweduka kurashira, ugasanga igipimo cy’umubyigano w’amaraso kiri hejuru kuko adahita neza. Iyo bikabije ufite icyo kibazo akimaranye igihe atanivuza neza ya mitsi iraturika.

Yasobanuye ko iyo umuntu yivuje afata imiti neza, iragenda  ikabigabanya, igatuma imitsi ibasha gukweduka, bikagabanya  ibyago byo guturika kwayo.

Udutsi dushobora no kwifunga

Uretse kuba  udutsi two mu bwonko twaturika, Dr. Kabakambira avuga ko hari n’igihe twifunga, byose bikaba bitera kwangirika kw’igice cy’ubwonko. Uko kwangirika kw’igice cy’ubwonko bivuye ku kuntu amaraso atembera ni byo byitwa mu ndimi z’amahanga   “Accident Vasculaire Cerebral”/Cerebrovascular accident”   cyangwa “Stroke”.

Dr. Kabakambira yakomeje asobanura ko hari igihe igipimo cy’umuvuduko w’amaraso kiba kitari hejuru cyane ariko bitewe n’uko iyo ndwara umuntu ayimaranye igihe, imitsi irangirika, ikikoramo utuntu tumeze nk’utunonko cyangwa utubumbe, hakazagira akomoka kagera aho umutsi ari mutoya (uko umutsi ujya mu bwonko ugenda ugabanuka uba mutoya) kagahita kahafunga. Aho amaraso yajyaga ntiyongera kuhagera.

Yagize ati: “Hari  uguturika k’udutsi tw’imiyoboro y’amaraso two mu bwonko cyangwa se agatsi kakifunga. Iyo agatsi kazibye igice cy’ubwonko cy’aho amaraso yajyaga kirapfa bikagira n’igaruka ku bindi bice by’umubiri, iyo gaturitse umuntu arava, amaraso akivanga n’ubwonko aho yajyaga ntahagera, cya gice yajyagamo na cyo   kirapfa hakiyongeraho ko aho amaraso yaviriye mu bwonko hangirika”.

Gusa uyu muganga avuga ko nubwo umuntu yaba afite umuvuduko w’amaraso uri ku gikipimo kimeze neza, afata imiti,  ibyago byo kugira stroke  bitavaho burundu ngo bibe 0%.

Izindi ndwara zatera kwangirika kw’imitsi y’ubwonko

Dr. Kabakambira yakomeje avuga ko izindi ndwara zishobora guteza biriya bibazo byo kwangirika kw’imitsi yo mu bwonko ari  diyabete cyane cyane no kugira ibinure byinshi. Ibinure iyo bibaye byinshi byangiza imitsi ku buryo ishobora gutera turiya tubumbe tuyifunga.

Ati: “Ni yo mpamvu duhora tugira inama abantu gukora siporo kuko iyo bayikoze amaraso atembera neza, ntihabeho turiya tubumbe, bikagabanya ibinure bitera  ibyo bibazo byose, kandi bakanipimisha umenye ko afite diyabete akayivurwa hakiri kare”.

Hari n’ibindi byatuma ubwonko bwangirika bijyanye n’imyitwarire birimo kunywa itabi n’inzoga nyinshi.

Ati: “Ubushakashatsi bwose bwakozwe kunywa itabi ni cyo kintu cya mbere gitera indwara z’umutima, kunywa itabi  ni ibintu bibi cyane bituma iriya mitsi yangirika cyane, no kunywa inzoga”.

Ibyavuzwe haruguru byose bitera iriya ndwara  ni ibintu umuntu yagira icyo akoraho kugira ngo bihinduke yirinde, ariko hari n’ibindi bidashobora guhinduka nk’imyaka, kuko uko umuntu agenda akura aba afite ibyago byo guhura n’uburwayi butandukanye.

Ati: “Ikindi ni ukuba ufite umutima udatera neza kubera izindi mpamvu runaka; kubera izindi ndwara bitewe n’imyaka, nk’umwingo, n’ibindi bishobora gutuma umutima ukora nabi”.

Avuga ko bidasanzwe ko umuntu ukiri muto ugeze nko mu myaka 25 ahura n’iriya ndwara ya Stroke, ariko hari igihe ashobora kugira ibindi bibazo byihariye byatuma  imitsi iturika, nk’ibyo yaba yaravukanye (malformation); yaravutse imitsi ye idakoze neza mu mutwe ikaba yaturika.

Abagore bakiri bato batwite na bo bishobora kubongerera  ibyago byo guturika kw’imitsi yo mu bwonko.  Ariko ngo ni ibintu bidakunze kubaho.

Ibimenyetso by’indwara yo kwangirika k’ubwonko

Iriya ndwara yo kwangirika k’ubwonko igira ibimenyetso by’ako kanya; uwo ifashe ahita yitura hasi agata ubwenge.

Dr. Kabakambira yagize ati: “Nta muntu ushobora kuza kwa muganga yigenza ngo avuge ngo aje kwisuzumisha stroke, ntibibaho! Azanwa n’umuryango kuko agira ibimenyetso by’ako kanya; ushobora kuba wicaye ukumva umutwe urakuriye ako kanya ugahita ugwa, ugahita utakaza ubwenge”.

Icyo gihe igice kimwe cy’ubwonko kiba kizibye amaraso atageramo, uruhande rumwe rw’umubiri ntirukore, akaboko n’akaguru ukabona ntibikora, uwo muntu wanamurya urwara ntiyumve, akananirwa no kuvuga.

Ni ibimenyetso bitakwitiranywa n’iby’umurwayi w’igicuri kuko we yitura hasi akagagara.

Ubutaha Imvaho Nshya izabagezaho igisubizo k’ ikibazo abantu bibaza cy’uko kwangirika k’ubwonko bishobora kuvurwa bigakira  n’ibindi byabafasha kwirinda.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

5 Comments on “Guturika kw’imitsi y’ubwonko nta sano bifitanye n’umunaniro – Dr. Kabakambira”

  1. Murakoze ku makuru mutugejejeho ku burwayi bwa Strock! Ntibikwiye ko dutinda kubwira abantu uko yirindwa! Mwatugiriye inama yo gukora sporo reka twongereho gukunda kurya imbuto n’imboga ndetse no kwirinda kurya amavuta menshi. Imboga mbisi ni ingenzi! No gukunda kunywa amazi! Hari abantu badakunda amazi bakitungirwa n’icyayi n’akayoga! Ndibaza ko nabyo biri mu bitwangiza! GIRA UBUZIMA!

    1. None risk(ibyago) nini zo kugira stroke zitangira ku myaka ingahe y’ubukure ko Dr. Kabakambire akomeza gukora reference ku myaka 25?Bishatse kuvuga ko nyuma ya 25 ibyago byo kugira stroke bihita byiyongera? cyangwa hari imyaka runaka wenda bishobora gutangiriraho.

      1. Ubundi umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 35 yagombye kujya yisuzumisha akamenya uko ubuzima bwe buhagaze. Ubutaha tuzabageza ibijyanye n’ibyafasha umuntu kwirinda. Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.