Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Gutunganya igishanga cya Nyandungu bizatwara miliyari 2 n’imisago

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 4, 2018

Umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu kikagirwa kimwe mu byiza nyaburanga uzarangira utwaye miliyari 2 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda, ukazamara amezi 4.

Iki ni igishushanyo kigaragaza uko igishanga cya Nyandungu kizaba kimeze nyuma yo gutunganywa hakaba hitezwe ko bizazamura umubare wa ba mukerarugendo bazajya baza kuhasura

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, ngo umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu watewe inkunga n’Ikigega cya Leta cyo kurengera ibidukikije n’imihindagurkire y’ibihe ( FONERWA), ukazashyirwa  mu bikorwa ku bufatanye n’inzego za Leta zirebwa no kurengera ibidukikije, amazi n’umutungo kamere.

Ati “Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’inzego zinyuranye ku nkunga y’umushinga FONERWA, uzamara  imyaka 4 kandi uzatwara miliyari 2 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.”

Uyu muyobozi avuga ko iki gishanga kigiye kubungabungwa gishyirwamo pariki, ukaba witezweho kuzamura ubukungu bw’igihugu n’umwuka mwiza w’abahaturiye.

Munyazikwiye  agarutse ku itegeko ry’imikoreshereze y’ibishanga ryo mu 2005, avuga ko rigena ko ubutaka bw’ibishanga ari umutungo wa Leta, rikavuga ko nta muturage ukwiye kubikoreramo ibibyangiza.

Yagarutse ku bizaba bigize pariki izakorwa mu gishanga cya Nyandungu nk’imashini zizajya ziyungurura amazi, inzira z’amazi zisanzwe, hazanashyirwamo ibimera bizafasha mu murimo wo kuyungurura amazi y’igishanga, ibyo byose bizafasha gukomeza kugira igishanga cyujuje ibisabwa mu kugira amazi n’umwuka mwiza.

Igishanga cya Nyandungu kandi kizaba ari kimwe mu bishanga bibitse ibyiza nyaburanga bizajya bisurwa n’Abanyarwanda n’abandi ba mukerarugendo bikazinjiriza umutungo igihugu.

Abaturiye igishanga cya Nyandungu bavuga ko mu gihe kizaba kimaze gukorwamo pariki ishobora gusurwa na ba mukererarugendo bizongera ubukungu bwabo, kuko abasura iki gishanga bazajya bakenera serivisi nyinshi, abahaturiye bavuga ko nabo bagiye gushyira imbaraga mu gushora imari muri serivisi zinyuranye.

Karasira Abedi ni umwe muri bo, avuga ko muri icyo gice hazaba hakenewe inzu zigezweho z’ubucuruzi nk’amahahiro ya kizungu, aho bacururiza ibiribwa n’ibinyobwa, ba gafotozi n’abandi.

Ati “Nihamara gutunganywa natwe bizatugirira akamaro, twe tuhaturiye, bizongera ubukungu bwacu kandi na twe twiteguye gushora imari muri serivisi zizakenerwa.”

Mutamba Angel nawe aturiye igishanga cya Nyandungu, aravuga ko igishanga cya Nyandungu cyajyaga kibateza imyuzure n’impungenge mu gihe cy’imvura kuko hari ubwo cyuzuraga, ariko ubu kigiye kubyazwa uburyo bwo kubona amafaranga nk’ibindi byiza nyaburanga cyangwa pariki.

Ati “Aka gace kagiye gutera imbere kurushaho mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye, kazasurwa n’abantu benshi, hakenewe serivisi nyinshi kandi zinyuranye, ni ngombwa ko ab’inkwakuzi batangira gushora imari mu nyubako nziza kandi zigezweho no mu bikorwa binyuranye by’ubucuruzi.

Imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyandungu izatangira nyuma yo kwimura ibikorwa byose bikorerwamo.