Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Gutora ni uburenganzira umuntu ahabwa n’amategeko-Mutangana

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya Sep 4, 2018

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, watoreye abadepite mu cyumba k’itora giherereye kuri SOS Kinyinya mu karere ka Gasabo, nyuma yo gutora yavuze ko bishimishije kubona umuturage yakira  uburenganzira ahabwa n’itegeko, agatora uwo ashaka kandi yihitiyemo abona umufitiye umumaro.

Umushinjacyaha Mukuru w’ u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, ashyira urupapuro amaze gutoreraho mu gasanduku kabugenewe (Foto Gisubizo G.)

Ubwo yari amaze gutora abadepite, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yagize ati “Nshimishijwe no guhabwa uburenganzira ngomba nk’umuturage ngo nitorere abazaduhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Iki ni ikintu gishimishije ku banyarwanda bose kuko ari uburenganzira duhabwa n’amategeko, Itegeko Nshinga, buri wese akumva ko yahitamo neza abantu bazatora amategeko ari yo azatuma igihugu gitera imbere, azafasha kugera ku butabera by’umwihariko.”

Mutangana akomeza avuga ko uku gusimburana kw’inteko ari ikintu kiza kuko uko basimburana ari na ko andi mategeko atandukanye agenda atorwa. Ati “Nk’abantu bakora mu butabera twizeye ko Inteko Ishinga Amategeko izatorwa izaza ifite ibintu bishya ndetse n’ibyo izahindura, irushaho gukosora ibitaragenze neza. Kandi turashimira cyane Leta kubera iki gikorwa, kandi nange ndasanga nk’umunyarwanda muri make uburenganzira bwange bwubahirijwe kugira ngo nitorere abazampagararira.”

Vuguziga Speciose, ubwo yari amaze kwitorera abadepite, yavuze ko amaze igihe kinini yitabira igikorwa cy’amatora, ahamya ko hari itandukaniro hagati y’andi matora n’ay’uyu munsi w’ejo hashize. Ati  “Itandukaniro rihari ni uko aya matora abaye dufite amajyambere, nta muntu ukigenda nta nkweto, twambaye neza imyenda isa neza mbese ari nk’ubukwe, ariko mbere twagendaga n’ibirenge tunasa nabi. Ikindi kandi biragaragara ko buri wese afite ubwisanzure bwo kuba yakwihitiramo uwo ashaka.”

Ntibazayabo Kayihura ufite ubumuga bw’amaguru, avuga ko igikorwa cy’amatora ari kiza cyane kandi yishimiye kuba yarakitabiriye nubwo afite ubumuga. Ati ”Nange nishimiye ko natoye kandi uwo nihitiyemo. Nubwo uwo natoye n’ubundi asanzwe amfitiye akamaro, ariko mutezeho gukomeza kuzamura u Rwanda, tugakomeza ikivi cyo gukunda igihugu cyacu. Ikindi kandi nk’abafite ubumuga, twishimiye guhabwa uburenganzira nk’abandi tugatora, tukaba twizeye ko bazakomeza kudufasha.”

Muri iki cyumba k’itora cya SOS Kinyinya kandi hari hanateganyijwe impapuro zitorerwaho n’abafite ubumuga bwo kutabona, zifite inyandiko zitwa buraye (blaie), kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bw’uwaza gutora afite ubwo bumuga ngo atore na we yihitiyemo.