Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Guteza kashe kuri Mituweli bizavaho hakoreshwe indangamuntu

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 7, 2018

Ubuyobozi bw’Ikigo k’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), Ishami rya  Mituweli, buratangaza ko imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza izajya itangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kashe yaterwaga kuri iyo karita izavanwaho burundu naho ikarita ndangamuntu yo ikazasimbura ikarita yo kwivurizaho.

Ikarita ya Mituweli igiye gusimburwa n’ikarita ndangamuntu, ni yo izajya ikoreshwa mu kwivuza

Nk’uko bitangazwa na Ntigurirwa Deogratias, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli muri RSSB, ngo kugira ngo ubu buryo bushoboke ni uko nimero y’indangamuntu y’umuyobozi w’umuryango iba yanditse neza kuko ari yo izajya igenderwaho hanandikwa n’abamubaruyeho bose.

Ati “Turasaba abaturage gukurikirana imyirondoro yanditse ku marangamuntu cyane cyane abayobora ingo kugira ngo batazahura n’ibibazo byo kutabona serivisi bakeneye bitewe n’imyirondoro itanditse neza.”

Ntigurirwa avuga ko guhera mu mwaka utaha wa Mituweli, abanyamuryango bazaba bashobora kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni, uburyo bwa Mobicash, uburyo bw’Irembo ndetse n’ababishaka bazakomeza gukoresha uburyo busanzweho bwo kwishyura binyuze mu ‘Umurenge Saaco’.

Ati “Uburyo bwose buvuzwe haruguru bwamaze guhuzwa n’ubukoreshwa na RSSB ku buryo uzajya yishyura azajya ahita yakira ubutumwa bugufi kuri telefoni ye bumubwira uwishyuye, abo yishyuriye n’amafaranga yishyuye.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko ubu buryo buzorohereza abishyura mu byiciro, kuko uzajya yishyura igice cy’ayo yagombaga kwishyura azajya ahita ahabwa ubutumwa kuri telefoni ye bumubwira amafaranga yishyuye n’asigaye.

Gusa ngo uburyo bwa telefoni bwo ntiburanozwa nk’ubundi bwavuzwe haruguru, ariko ngo nabwo mu minsi itari iya kera bukazaba bwanogejwe, bityo abantu bose bakazashobora kujya bakoresha ubuyo buboroheye.

Abajijwe ibijyanye n’imbogamizi zishobora guturuka kuri murandasi  yabasha gutenguha abantu mu gihe bishyura, Ntigurirwa yavuze ko mu gihe uburyo bumwe budakunze umuntu afite uburenganzira bwo gukoresha ubundi, ik’ingenzi ngo ni uko abona serivisi yifuza.

Ati “Erega ntibibujijwe ko mu gihe uburyo bumwe budakunze utakoresha ubundi, ushobora kubura murandasi wari ugiye gukoresha interineti, ugahita ukoresha telefoni isanzwe imwe bita gatoroshi, byakwanga ukajya kwishyura kuri Sacco ufitemo konti.”

Ntigurirwa kandi yagarutse ku kiciro cya mbere kigomba kwishyurirwa na Leta, avuga ko nabo bafite umukoro wo kumenya uko imyirondoro yabo yanditse mu ndangamuntu zabo kugira ngo mu gihe bazaba bishyuriwe ntihazagire ikibazo kibaho gituma iyo serivisi batayihabwa neza.

Ati “Ufite ikibazo k’imyirondoro ku ndangamuntu ye, akwiye kwihutira kujya ku Kagali kubikosoza kugira ngo serivisi yo kwishyurwa Mituweli na Leta zigende neza.”

Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga buje  gushimangira serivisi nziza igamije kwihutisha umurimo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bikazafasha kwihutisha serivisi.