Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Gutekesha gazi ntibikiri umwihariko w’abakire

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 07-01-2019 saa 14:31:30

Bamwe mu baturage batuye Umujyi wa Kigali bavuga ko gazi ari kimwe mu bicanwa byiza bibafasha mu kwihutisha akazi ndetse no kugera ku isuku.

Barishimira uburyo gutekesha gazi bitakiri umwihariko w’abakire kuko umuturage ukorana n’ibigo by’imari yoroherezwa kuyigeraho.

Hakizimana Bosco utuye mu Karere ka Kicukiro na Mukangango Marceline, bavuga ko gutekesha gazi bitakiri umwihariko w’abakire kuko ngo kuri ubu ibiciro byayo byoroheye abantu benshi ndetse ngo hari n’ubwo ibigo by’imari umuntu aba akorana na byo bimworohereza kuyishyura buhoro buhoro uko umuntu ashoboye.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere 2017 – 2024, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko umubare w’abaturage bakoresha ibikomoka ku biti uzagera kuri 42% uvuye kuri kuri 83,3%.

Niyonsaba Oreste, Umuyobozi ushinzwe ibicanwa mu kigo k’igihugu k’ingufu, REG, avuga ko gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ari ukongera umubare w’abakoresha gazi.

Yagize ati, “Gutekesha gazi ni bumwe mu buryo bw’ibanze bugaragara nk’ubwatuma iyi ntego igerwaho.”

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo EICV 5 bugaragaza ko kuri ubu abatekesha gazi bagera kuri 1.1 % bavuye kuri 0,02% mu myaka 12 ishize.

Abakoresha gazi bavuga ko yaje ari igisubizo ku bibazo byo kurwanya umwanda.

Hakizimana ati “Gazi ifite akamaro kanini cyane kugufasha guteka byihuse, ibigendanye n’isuku nta mbyiro. Iranahendutse ugereranyije no gutekesha amakara.”

Mukangango na we yavuze ibyiza bya gazi, “Umufuka w’amakara uwukoresha icyumweru kimwe gusa mu gihe gazi ihendutse ushobora kuyikoresha amezi arenga 3.”

Niyonsaba Oreste, Umuyobozi ushinzwe ibicanwa mu kigo k’igihugu k’ingufu REG avuga ko gukoresha gaze bigenda bizamuka mu migi aho yavuye kuri 1% igera kuri 5%.

Yagize ati “Ni ukuvuga guhera 2014 gazi yavuye kuri 1% igera kuri 5% mu mugi ariko iyo ufashe igihugu cyose biracyari kuri 1,1% wareba abakoresha amakara bagiye bagabanukaho gake kuva kuri 68% bagera kuri 65% abo mu mugi.”

Akomeza agira ati “Ni mu gihe abakoresha inkwi, bageze kuri 79.9% ubwo ni mu gihe k’imyaka 4 ishize ariko Leta icyo yakoze ni ugukuraho imisoro no korohereza abakora iyo bizinesi kugira ngo bashobore kuyikora.”

Avuga ko imbaraga zikomeje gushyirwa mu bikorwa byagenda bikorwa bafasha abaturage kugira ngo ugiye kugura gazi bwa mbere akorane na Sacco cyangwa n’abandi ku buryo buri wese yagira ibikoresho bya gazi iwe kuko gazi ubwayo idahenze.

Mu kerekezo 2020 biteganyijwe ko 35% by’abaturage bazaba batuye mu migi naho 65% bagatura mu midugudu igezweho.

Gukoresha gazi ntibikiri umwihariko w’abakire ( Ifoto Imvaho Nshya)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.