Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Gutanga no kwakira ruswa ntibiri mu ndangagaciro z’intore – Prof. Shyaka

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 21-05-2019 saa 18:41:44
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase aganira n'abayobozi bo mu ntara y'Amajyepfo (Foto Nshimiyimana E)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yibukije abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ko badakwiye guhishira bagenzi babo batanga bakanakira ruswa, kuko ruswa ari umuco mubi uhabanye n’indangagaciro z’Intore.

Mu kiganiro cyagarukaga ku kwirinda ruswa no gutanga serivisi nziza, Minisitiri Prof. Shyaka yagaragaje ko hari umuco wo kwitwaza ubutore mu buryo bubi ukwiye guhinduka.

Muri iki kiganiro cyarimo abayobozi bose b’uturere two muri iyi ntara cyabereye mu Karere ka Huye, Minisitiri Prof. Shyaka yagize ati: ‟Ba nyakubahwa muteraniye hano, ntabwo twaza kuganirira nk’aha ngo twe kuvuga akariho, kandi ngo ujya gukira indwara arayirata, mu nzego rero zegereye abaturage hasigaye hari ingeso mbi, nagira ngo nyivugire aha, dufatanye kuyikosora, hato itaza kutubana umuco, muraza kumbwira niba iwanyu ihari.

Ubundi tumenyereye ko iyo abantu bakorana, ukosa agira abamucyaha yakomeza kuba kagaragara bakabwira n’inzego bagatanga amakuru kugira ngo ibyo byaha bijyanye na ruswa bikurikiranwe bihanwe.”

Yakomeje agira ati: “Ariko ubu harimo haraza ingeso mbi nagira ngo dufatanye tuyamagane ku mugaragaro, aho nk’igihugu twashyize imbaraga mu kubaka itorero no kubaka indangagaciro ziriranga, abakora amakosa bakubakira ko Abanyarwanda bakunze itorero bakabikoresha mu buryo bupfuye.

Uti ni ubuhe ? Umuntu arakora icyaha mugenzi we yamutunga agatoki ati ibyo ukoze ni ibiki? Ati reka reka nta ntore itanga indi! Ati nta ntore itanga indi uramenye, ntabwo watojwe? Nagira ngo abo tubanze tubamagane tuvuge ngo ahubwo abo ngabo ntabwo ari intore.”

Minisitiri Prof. Shyaka avuga ko iyo umuntu yagiye muri ruswa aba yamaze gutandukana n’ubutore ku buryo aba agomba gutangwa kandi ngo icyo ni cyo intore iba ikwiye gukora.

Ati: ‟Kuko mu byo dutozwa, ruswa kuyitanga, kuyakira no kuyihishira ntabwo biri mu ndangagaciro z’intore, ubwo rero twumvikane ko uzajya ababwira ko nta ntore itanga indi muge mumubwira ko atari intore, ko ahubwo intore nyantore igomba gutanga bene uwo.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase aganira n’abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo (Foto Nshimiyimana E)

Yasabye abitabiriye iki gikorwa muri rusange gukomera ku ihame ryo gutanga amakuru nk’uburyo bwiza bwo kurwanya ibyaha buhuriweho.

Ati: ‟Twirinde abahengeka n’abagoreka indangagaciro z’ubutore n’itorero bagamije kugira ngo bakingire ikibaba amakosa yabo [….]. Nsabe abayobozi b’uturere bari hano n’abo mukorana mu zindi nzego zirimo n’iz’umutekano ko ingeso nk’izo n’imigenzo nk’iyo bibangamiye cyane politiki y’igihugu, aho bizasangwa, uzarangwaho izo ngeso azaba atwangiriza indangagaciro twemera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko izi mpanuro bahawe zigiye kubafasha kugendera mu murongo ukwiye. Ati: ‟Ibi biradufasha kugira ngo buri wese inshingano ze abashe kuzikora neza.”

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.