Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Gutanga amakuru ku mazi ameneka byatanze umusaruro-WASAC

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jan 16, 2018

Umuyobozi ukuriye agashami gashinzwe gufasha ikigo k’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kugabanya amazi ameneka, Bahige Jean Berchimas, yatangaje ko abaturage batangiye kuzamura imyumvire ku gutanga amakuru y’aho babona amazi ameneka n’aho ibindi bikorwa byo kugeza amazi ku baturage byangirika.

Rukundo Yasir ni umwana wabaye indashyikirwa mu gutanga umusanzu ushoboka wo kubungabunga amazi ameneka aranabihemberwa

Guteza imbere imikoranire yo gutanga amakuru, ni gahunda WASAC yatangije mu kwezi mu Gushyingo 2017 ikazageza mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2018, hagamijwe kongera ubukangurambaga bw’abaturage mu kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere amazi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Bahige yavuze ko iyo mikoranire yatanze umusaruro kuko umunsi ku wundi mu mashami y’ikigo WASAC bakira abaturage batandukanye bahamagara bamenyesha aho ibikorwa by’amazi byangiritse.

Ati “Intego yari ukubamenyesha imbogamizi duhura nazo mu mikorere yacu ya buri munsi ndetse tukanabasaba kugiramo uruhare. Ubwo bukangurambaga uburebye neza bwatanze umusaruro kuko urebye uyu munsi umubare w’abantu baduhamagara aho babonye amazi arimo kumeneka warazamutse ugereranyije n’andi mezi harimo ukwiyongera kugaragara; bigaragara ko ubutumwa abantu babwumvise.

Bigaragara ko nibikomeza abantu bakumva ingaruka nk’ikigo dufite igihe amazi aba  ameneka ndetse na za ngaruka zizagera ku muturage igihe amazi atabasha kumugeraho, urumva ko igihe bikomeza kuzamuka abantu bazakomeza kubitangaho amakuru aho babona amazi arimo kumeneka.”

Bahige akomeza avuga ko ubufatanye nk’ubwo n’abaturage burushaho kongera uruhare mu kumenya aho amazi atari kugera ku baturage bitewe n’ibibazo yagiriye mu nzira.

Ati “Igihe cyose tumenye aho amazi ari kumeneka bidufasha no kwihutira kuyafunga no kuhasana; uyu munsi imikorere (systeme) yacu uko yubatse ntitubasha kumenya ako kanya aho amazi arimo kumeneka, dushobora kuhamenya ariko urumva ko byadufata umwanya ugereranyije n’aho umuturage yaba arimo kunyura akabona amazi arimo kumeneka akabitumenyesha.”

Yongeraho ko uko abantu bazarushaho kumva akamaro ko gutanga amakuru bizarushaho kongera ubwiza bwa serivisi z’amazi bityo akarushaho kugera ku baturage neza.

Ati “Igihe cyose amazi aba arimo kumeneka ni amafarangaigihugu kiba cyashoyemo kikayatunganya, ahenshi baba bayakeneye cyane cyane nk’i Kigali abantu ntibarabona amazi uko tubyifuza, ari natwe nk’ikigo turahomba ariko n’umuturage na we kubera ko amazi tuba tumugenera na we ntamugeraho”.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2017 ubwo hatangizwaga ubwo bukangurambaga, ubuyobozi bwa WASAC bwatangaje ko  buhomba agera kuri 30% y’amazi ameneka. Bahige yasobanuye ko nubwo batarabona indi mpinduka mu mibare ariko bizeye ko ubwo bukangurambaga buzasiga hari ikigabanutse ku gihombo gituruka ku mazi ameneka mu nzira ziyageza ku baturage.