Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Gusuzuma ibinyabiziga bizajya bigeza saa sita z’ijoro

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 30-12-2018 saa 16:21:02
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney

Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda (Traffic Police), riratangaza ko serivisi zo kugenzura ibinyabiziga ‘controle technique’ zari zisanzwe zitangwa kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubu zirimo gutangwa kugeza saa sita z’ijoro.

Umuvugizi wa Traffic Police SSP Ndushabandi J.M.V, avuga ko kongera amasaha yo gusuzuma ibinyabiziga byatumye umubare w’ibinyabiziga bigenzurwa ku munsi uva kuri 600 ugera kuri 900.

Yagize ati “Gusuzuma ibinyabiziga byatangiye mu 2008, mu 2013 hatangizwa uburyo bwimukanwa bwo kugenzura, noneho mu 2015 serivisi iraguka cyane hashingwa ikigo cya Gishari mu Karere ka Rwamagana. Isuzuma ryatangiye rifite umuyoboro umwe ariko ubu dufite imiyoboro 3. Icyo byadufashije nyuma yo gutangiza gahunda yo gukora kugeza saa sita z’ijoro, ni uko ibinyabiziga twakoreraga isuzuma byavuye hagati ya 600 na 650 ku munsi, ubu bikaba bigeze hagati ya 850 na 900.”

Sebushumba Damascène utuye mu Karere ka Kamonyi umwe mu bari barimo gukoresha igenzura ry’ikinyabiziga ke, ashima ko bitakimugora kuko akoresha avuye mu kazi.

Ati “Imodoka zimwe zatahiraga aho zidakoresheje kubera ko bahagarikaga kwakira imodoka saa kumi n’imwe. Ndishimira ko naje gukoresha igenzura mvuye mu kazi kandi ndabona imodoka yange igiye gukurikiraho bivuze ko iyi serivisi ari nziza kuko ndabona na wa murongo ugiye kugabanuka.”

Kayeni John wo mu Karere ka Gasabo avuga ko yahawe umwanya wa saa kumi n’ebyiri n’igice akavuga ko arara akoresheje ndetse akanishimira iyi serivisi yo kugenzura ibinyabiziga kugeza saa sita z’ijoro.

Ati “Ntibyari bisanzwe ko batwakira hejuru ya saa kumi n’imwe ariko kuba nje gukoresha igenzura ry’ikinyabiziga cyange kandi nkarara ntashye, birerekana serivisi nziza polisi yacu ishyize imbere. Serivisi zo gukora kugeza saa sita z’ijoro ni nziza kandi urabona ko zirimo kwihuta.”

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.