Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Gusiga inzara bituma umugore agaragara neza

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-07-2019 saa 15:15:07
Gusiga inzara bivugwaho gutuma umugore agaragara neza

Mahoro Thacienne, impuguke mu bumenyi bwo gukora inzara isuku, yita cyane ku mirimo yo kuzica neza, gukuba ibirenge no kuzisiga. Yemeza ko gusiga inzara byongerera umugore gukomeza kugaragara neza.

Avuga ko kugira ngo umugore agaragare neza, agomba gukomeza kwiyitaho haba ku bwiza bw’umubiri we ndetse n’uburyo agaragara mu bandi.

Ibi ngo biba byiza iyo atitaye ku myambaro cyangwa se ku misatsi gusa kuko n’inzara ze zigomba kuba zigaragara neza.

Yagize ati : «Uburyo bwo gusiga inzara ni bwinshi kuko hari abahitamo gukoresha amahina yo mu bwoko butandukanye, amaverini na yo aratandukana. »

Ibyiza, nk’uko Mahoro abivuga, ni ukwirinda ibikoresho by’inyiganano bakunze kwita pirate, bikunze kuba bitangirwa kuri make ariko bikaba byakwangiza inzara.

Mahoro avuga ko muri iyi minsi verini zo gusiga inzara zigezweho ari izigaragara cyane zifite amabara adasanzwe nk’ubururu cyangwa se umutuku ugaragara cyane, cyangwa se umukara. Hari n’uburyo umugore ashobora kwisiga verini ajyanisha n’imyenda yambaye uwo munsi.

Mahoro agira inama abagore gukoresha verini yitwa NK Nail Ena mel with hardeney.

Mahoro akomeza agira ati : “Iyi verini ntiyica inzara. Gusa, niyo ikunzwe cyane ku bakiriya. Buriya, hari verini zinyiganano, zica inzara zigatuma zishishuka cyangwa ziba nk’ibihuhwa.

Ibyo bikiyongeraho kuba zazihindura ibara. Ikindi cyayo kiza, itinda ku nzara, ikumuka vuba. Ibyo bikiyongeraho kuba itagira umwuka unuka nabi kuko iza pirate zigira impumuro mbi. ”

Uretse verini NK, indi verini nziza igezweho ngo ni iyitwa Luran (nail Polish). Nayo ngo ifite ibyiza byinshi. Kubera ko verini zidakoreshwa zo nyine, Princesse Audrey nayo ngo iba nziza nk’amazi ahanagura verini y’ubushize kuko, nk’uko Mahoro abivuga ngo iyo ihanagujwe inzara bituma zidashishuka.Ibyo bikiyongeraho kuba idahenze. Mahoro ati “Ni amazi y’umwimerere.”

Mu bindi, Mahoro agira abagore inama zirimo kutisiga verini ngo imare ibyumweru bibiri ku nzara kubera ngo ishobora konona inzara bityo, kuyitinzaho zikaba zavunagurika.

Ngo ni na byiza kandi kugira isuku no kwiyitaho ku bantu b’igitsina gore kubera ko ngo umugore ari nk’ururabo rugomba kuvomererwa buri munsi.

Gusiga inzara bivugwaho gutuma umugore agaragara neza

Chanel inattendu

Iyi vernis abantu bayikunda kuko isa nkaho ari umwimerere, ikaba mu busanzwe yenda gusa n’inzara. Ishobora kandi kujyana n’uruhu rugaragara cyane, ikindi kandi ni uko ishobora kujyana n’imyambaro iyo ariyo yose.

Bleu coblat o.p.i.

Nayo iri muri Verini zigaragara cyane kandi zikunzwe cyane muri iyi minsi. Gusa nayo ngo iyo ishaje usanga iyo idahise isubirwamo igaragara nabi cyane. Ishobora kandi kujyana n’amabara yose ari mu myenda yiganjemo ibara ry’ubururu.

Rose fluo arcancil

Iyi ikunze gukoreshwa igihe umugore yambaye imyenda ifite ibara rya Rose, ibi nta yindi mpamvu ngo ibitera ariko umuntu aramutse ayikoreshe yambaye nk’ibara ridasa nayo ngo bishobora gutuma hari bamwe bamubona nabi.

Ibi bivuze ko igomba kwitonderwa cyangwa se hagira uyikoresha agahita ayikuraho igihe adafite indi myenda bijyanye.

Corail gemey maybelline

Ni Orange cyane nayo ijyana n’imyenda ifite ibara nk’iryo. Bisaba kuyijyanisha kuko nayo iyo itajyanye usanga bitagaragara neza. Ishobora kujyana n’uruhu rugaragara cyangwa se n’urutagaragara.

Ushaka verini igaragara ku buryo buhagije, akwiye guhitamo iyi.

Nouvelle vague turqoise

Iyo uyisize igaragara cyane ku buryo igaragara nkaho nayo ubwayo ari umutako kubera ubururu bugaragara cyane.

Iyi verini yongerera kugaragara neza imyenda umugore aba yambaye. Ikindi ni uko abagore bayisize bagaragaza umwihariko udasanzwe kuko biba nkaho bazanye udushya mu isuku y’imibiri yabo. Ni verini ifite ibara ridasanzwe.

Lucky lucky lavender o.p.i

Iyi igenewe abantu mu busanzwe bakunda amabara acecetse. Abantu bakunda gutuza muri bo, abantu bagira urukundo rwinshi. Nibo bakunda ubu bwoko bwa Verini. Ushobora kuyikoresha igihe icyo ari cyo cyose kandi ishobora no kujyana n’amabara menshi.

Paradise color’s tangerine mavala

Ubusanzwe iba mu gacupa gato. Umwihariko w’iyi Verini ni uko ishobora kubona icyo bijyana ku buryo bworoshye. Ikindi ni uko iyo ishaje igatangira kugenda yomoka itabigaragaza ugereranyije n’izindi verini. Ijyana kandi n’uruhu rutagaragara cyane, iyo uyisiga uyishyiraho inshuro ebyiri.

Inzara z’umugore zigomba guhora zikeye

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.