Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gusibira ntibireba gusa abakoze ibizami bya Leta-MINEDUC

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 07-10-2021 saa 21:08:58

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gusibira ku banyeshuri batatsinze atari umwihariko w’abanyeshuri basoza icyiro runaka ahubwo ari intangiriro, kuko guhera uyu mwaka w’amashuri bizakomereza no mu yindi myaka, nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza amasomo.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yabisobanuye agaragaza impamvu abanyeshuri basaga ibihumbi 60 mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’abo mu Cyiciro rusange cy’ayisumbuye basibijwe nyuma y’imyaka 20 hariho gahunda yo kwimura abanyeshuri mu buryo bwa rusange (promotion automatique).

Usanga hari ikibazo cy’umwana urangiza icyiciro kimwe akajya mu kindi adafite ubumenyi bushyitse.

Yavuze ko ari umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu ya 10, bidakwiye kuba bisa n’ibitunguranye ngo bitangaze abantu, ahubwo ari uko batari babimenyereye ko abanyeshuri basibizwa kandi mu by’ukuri batagize amanota meza, babaga batsinzwe.

Dr. Uwamariya avuga ko ibi ari nk’integuza y’ibigiye kuba no ku yindi myaka y’amashuri kuko na bo bazagerwaho na byo.

Ati: “Uyu mwaka abanyeshuri bagende bafite gahunda yo kwiga, intego yo gutsinda kuko buri mwaka hazajya hakorwa igenzura rigaragaza niba ashobora kwimuka cyangwa gusibira. Ni aha duhereye ariko ntituzaja duhera ahanagaha ubu ni urugendo rutangiye ku buryo bisaba imbaraga kuri buri ruhande.”

Kwimura abanyeshuri batatsinze byagizwe amateka mu Rwanda

Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko buri wese agomba kugira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri, asaba ko inzego zitandukanye zifatanya.

Ati: “Uyu mwaka dutangiye dufatanye ubuyobozi, ababyeyi, inzego z’ibanze, ushinzwe uburezi ku murenge [….] Dufatanya ntitwabona resultas zimeze gutya. Igishya ni ukumanuka ku ishuri twese ntawusigaye kandi tugakorana inama n’ababyeyi.”

Ku bijyanye no kuba hari ibigo bitsindwa yavuze ko bidashingira ku kuba biri mu cyaro cyangwa mu mujyi, ahubwo ko biterwa n’impamvu nyinshi ariko ko Minisiteri yatangiye gukora isesengura nibura ku gihe cy’imyaka itatu ishize kugira ngo hamenyekane impamvu ibitera, bityo hashakwe ibisubizo hagamijwe ko abanyeshuri batsinda.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

8 Comments on “Gusibira ntibireba gusa abakoze ibizami bya Leta-MINEDUC”

  1. Ndashimira cyane minister of education ndetse nizindi nzego bafanije muburezi, bafashe icyemezo gishimishije kizatanga umusaruro uhagije.mukwimakaxa iremere ry’uburezi ,kuko wasangaga hari umwana wimuka.akagera kure ariko ubumenyi afite budahwanye n’umwaka arimo ,

    Murakoze ,

  2. Turabyakiriye Kandi nibishirwa mubikorwa Koko bizatanga ukusaruro. Aho kugirango batsindwe bari gusoza no hasi basibira bakazamuka bafite ubumenyi nkenerwa.

  3. Iyi myanzuro nimyiza Kandi irakwiye.ahubwo nkibaza kubantu bageze mu mwaka wanyuma niba ntangaruka bibagiraho mugihe biga knd O’level barabonye unclassified????

  4. Ibi bintu nisawa gusibiza abanyeshuri batatsinze neza bizatuma biminjiramo agafu bityo ryareme ryuburezi twifuza murwatubyaye rikomeze kuba ubukombe.

  5. Ibi bintu nisawa gusibiza abanyeshuri batatsinze neza bizatuma biminjiramo agafu bityo ryareme ryuburezi twifuza murwatubyaye rikomeze kuba ubukombe.

  6. Ibi bintu nisawa gusibiza abanyeshuri batatsinze neza bizatuma biminjiramo agafu bityo ryareme ryuburezi twifuza murwatubyaye rikomeze kuba ubukombe.

  7. Ibi nibyo twari dusonzeye muburezi ariko igihe kirageze ngo habeho impinduka ituganisha aheza twifuza

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.