Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Gushyira mu byiciro amasosiyete akora ubwubatsi byakuyeho akajagari-RPPA

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya Jan 29, 2018

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) nk’ikigo kigira inama Guverinoma ku byerekeranye n’amategeko ndetse n’amabwiriza agenga imitangire y’amasoko ya Leta, imigendekere myiza y’imitangire y’amasoko ya Leta hamwe n’imicungire y’ishyirwa mu bikorwa ryiza ry’amasezerano ba rwiyemezamirimo bagirana n’inzego za Leta, cyatangije igikorwa cyo gushyira mu byiciro ba rwiyemezamirimo bakora amasoko ajyanye n’imirimo y’ubwubatsi nk’imwe mu ngamba zo kugabanya inzitizi inzego za Leta zihura nazo igihe zitanga amasoko ajyanye n’imirimo (Procurement for works).

Inyubako za Leta zigomba gupiganirwa n’abafite ubushobozi bwo kuzirangiza

Mu bugenzuzi RPPA yakoze mu myaka itatu ishize mu nzego za Leta ku mitangire y’amasoko ndetse n’imicungire y’amasezerano, raporo  zagaragaje ko hari ba barwiyemezamirimo badafite ubushobozi (amafaranga, abakozi n’ibikoresho) bagiye batsindira amasoko bakagorwa no kurangiza imirimo y’isoko bigatera ubukererwe, abandi bagata imirimo bakisanga mu madeni akabije y’amabanki, abandi bagakoresha abakozi bakabura ubushobozi bwo kubishyura.

Ikindi kandi raporo zagiye zigaragaza ko hari ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo gushaka amasoko bagiye bapiganira amasoko ya Leta bakoresheje inyandiko zitavugisha ukuri (aha bakaba baratangaga ibyangombwa by’uko bakoze imirimo isa n’iyo, ibyangombwa by’abakozi batahawe nabo), ibi bikaba byaranabaviriyemo guhezwa na RPPA mu gupiganira amasoko ya Leta.

Abahabwa amasoko y’ubwubatsi n’ay’ubuhanga mu guhanga inyubako ni bo baha isura igihugu

Ni muri urwo rwego rero guhera mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2015, RPPA yasohoye urutonde rwa mbere rwa ba rwiyemezamirimo bari batanze ibyangombwa byasabaga gushyirwa mu byiciro.

Madamu Béata Kamayirese, Umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri RPPA (Monitoring Officer) yagize ati “Byakozwe mu rwego rwo gukumira ndetse no kugabanya ibyo bibazo byose kugira ngo byibuze ba rwiyemezamirimo bajye bapiganira amasoko ajyanye n’ubushobozi bafite.” Rwiyemezamirimo upiganira isoko akananirwa kurirangiza neza bigira ingaruka kuri we (igihe aciwe ibihano by’ubukerwe cyangwa ingwate yo kurangiza neza imirimo yatanze ifatiriwe), abo akoresha (iyo yananiwe kubishyura mu gihe) n’igihugu muri rusange.

Mu gutegura igitabo ngenderwaho mu gushyira ba rwiyemezamirimo mu byiciro hari hateganijwe ko ibyagombaga kugenderwaho ari ubushobozi bushingiye ku mafaranga no ku bushobozi tekiniki nk’abakozi, imirimo bagaragaza ko bigeze gukora isa n’iya “Domaine” basabiraga icyiciro (référence technique),

Hamaze gusuzumwa ibyangombwa byari byatanzwe na ba rwiyemezamirimo byagaraye ko ba rwiyemezamirimo bari bujuje ibisabwa bari bake cyane ibi bikaba bitari gutuma habaho ipiganwa, bituma bimwe mu byasabwaga bitarebwaho ariko RPPA ishishikariza abarebwa n’iki gikorwa kwiyubaka kugira ngo mu myaka iri imbere bazashyirwe mu byiciro harebwe ibyari byasabwe byose.

Ibisabwa by’ibikoresho n’iby’abakozi ntibyarebweho mu gushyira ba rwiyemezamirimo mu byiciro ahubwo harebwe ibikorwa rwiyemezamirimo yashyize mu bikorwa mu gihe cyahise (technical references), ari na byo byahitaga bigaragaza ibyiciro akwiriye.

Abashyirwa mu cyiciro cya A baba bafite ibikoresho bihambaye mu kugabanya akajagari n’abashobora gukora nabi

Hejuru y’ibi, inyandiko ikubiyemo ibigenderwaho mu gushyira ba rwiyemezamirimo mu byiciro, ishimangira ko ibyiciro bidakuraho imitangire isanzwe y’amasoko ya Leta, kubera ko buri soko riba ari umwihariko (unique), bityo mu gihe hasabwe icyiciro hakaba hanasabwa ibindi bitewe n’imiterere y’isoko ndetse nicyo urwego rutanga isoko rushaka.

Gushyirwa mu byiciro byorohereje abapiganwa, RPPA na Leta

Ba rwiyemezamirimo bashyizwe mu byiciro ni abakora imirimo y’ubwubatsi, irimo ni ukubaka amazu, gukora amateme n’imihanda, gutunganya ibishanga no kuhira imyaka, kubaka ibikorwa byo gufata amazi (construction of embankments/dams) n’ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza (drinking water supply).

Abapiganirwa amasoko ya Leta bashyizwe mu byiciro bitandatu (A, B, C, D, E, F), uretse abo kubaka ibikorwa byo gufata amazi (construction of embankments/dams) bigarukira ku cyiciro cya E.

Icyiciro cya A kigaragaramo amasosiyete agaragaza uburambe mu mirimo isa n’isabirwa icyiciro byo mu rwego rwo hejuru, uwagihawe akazajya apiganira amasoko akomeye kandi Manini (arengeje miliyari 2); icyiciro cya F ni cyo cyiciro cyoroheje cy’abatangizi ndetse n’abamazebataragera ku bushobozi busabwa ku bindi byiciro.

Madamu Kamayirese yagaragaje ko nyuma yo gushyira mu byiciro ba rwiyemezamirimo hagaragaye impinduka zigaragara.

Ati “Hari ubwo ikigo cyatangaga isoko mu bapiganwe, hakabamo abatanga ibiciro biri hasi cyane (abnormal prices).Kubashyira mu byiciro bikaba byaratumye ba rwiyemezamirimo bapiganira isoko batanze ibiciro bikwiriye, cyane ko isoko ritangazwa ryahawe icyiciro kigenwa hashingiwe kuri “estimated cost” y’isoko ubwaryo.”

Madamu Laetitia Uwimpuhwe Umugenzuzi w’amasoko ya Leta muri RPPA (Procurement Auditor), na we yakomeje agira ati “ibyiciro byatumye hatongera kugaragara ba rwiyemezamirimo bavundira abandi aho byagaragaraga ko hari abapiganiraga amasoko yose amato n’amanini bityo ba rwiyemezamirimo bakivuka ntibabone uko bazamuka.

Madamu Laetitia Uwimpuhwe Umugenzuzi w’amasoko ya Leta muri RPPA (Procurement Auditor

Mu gukurikirana ikoreshwa ry’ibyiciro, RPPA ikorana bya hafi n’inzego za Leta kugira ngo abahawe ibyiciro babone serivisi zinoze kandi inzira zo gutanga isoko zishyirwe mu bikorwa mu mucyo binyuze mu ishami rishinzwe ubugenzuzi (Monitoring and Audit Unit).

Hejuru y’ibi kandi uburyo ba rwiyemezamirimo bazamurwa mu byiciro nabwo buroroshye ndetse bunatuma n’ukizamuka bimworohera.

Aha twatanga urugero nko mu rwego rwo kubaka amazu, rwiyemezamirimo uri mu cyiciro cya nyuma aricyo “F” cy’abatangizi ndetse na barwiyemezamirimo sosiyete zabo zimaze igihe ariko nta mirimo bakoze (references techniques) yemerewe gupiganira amosoko atarenge miliyoni 100. Kujya mu cyiciro cya “E”, rwiyemezamirimo asabwa byibuze “reference” imwe ifite agaciro ka miliyoni 60, bivuze ko rero kuri rwiyemezamirimo uri muri “F” wakoze isoko rimwe rifite miliyoni 65 undi mwaka byamworohera kuzamuka.

Utarashyirwa mu cyiciro ntiyemererwa gupiganira amasoko ya Leta

Abemererwa gupiganirwa amasoko ya Leta ni abamaze kubona ibyiciro gusa. RPPA irasaba ba rwiyemezamirimo bifuza gupiganwa ku masoko ya Leta bose kwihutira gusaba ibyiciro bijyanye n’ubushobozi bwabo kandi bakizezwa ko mu gihe bateye imbere baba bemerewe kwandika basaba kuzamurwa mu ntera, bagasubizwa bidatinze.

Madamu Kamayirese Béata ati “Ba rwiyemezamirimo ntibagomba gushidikanya ku gushyirwa mu byiciro kubera ko bikorwa mu mucyo kandi RPPA ikora ibishoboka byose kugira ngo ubusabe igejejweho na ba rwiyemezamirimo busubizwe byihuse. Hejuru y’ibi nta rwiyemezamirimo upiganira amasoko ya Leta ajyanye n’imirimo wemerewe gupigana adafite icyiciro”. Sosiyete yemererwa gupiganwa igaragara ku rutonde rwasohotse ku rubuga rwa internet rwa RPPA (http://www.rppa.gov.rw/).

Madamu Béata Kamayirese, Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi muri RPPA

Madamu Laetitia Uwimpuhwe avuga ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari ba rwiyemezamirimo batarasobanukirwa neza n’uburyo ba rwiyemezamirimo bashyirwa mu byiciro ndetse n’amasoko baba bemerewe gupiganirwaho.

Ati “Mbere yo gushyirwa mu byiciro umuntu yashoboraga kuba afite isosiyete nini akaba yafata sosiyete iyo ari yo yose akayiha ikiraka cyo gukora imwe mu mirimo ku isoko afite (sous traitance). Nk’uko itegeko rigenga amasoko ya Leta uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu riteganya ko udashobora gutanga imirimo irenze 20% by’isoko watsindiye, amabwiriza agenga uko ba rwiyemezamirimo bashyirwa mu byiciro ashimangira ko uwo uhaye iyo mirimo itarenze 20% nubundi aba agomba kuba yemerewe gupiganira isoko rifite agaciro gahwanye n’iyo 20%.

Nyuma yo guhabwa icyiciro, na none hari amasoko sosiyete iba yemerewe gupiganira n’andi itemerewe; ayo yemerewe ni amasoko yo mu cyiciro irimo n’ayo mu byiciro biribi munsi y’icyo irimo.

Ubuyobozi bwa RPPA burashimira imikoranire myiza bufitanye na ba rwiyemezamirimo ndetse n’inzego za Leta mu guharanira ko amasoko ajyanye n’imirimo atangwa neza kandi n’amasezerano ajyanye nayo akubahirizwa uko yateganijwe.

Hakomeje gushyirwa imbaraga mu guharanira ko abashyizwe mu byiciro bajya babona serivisi za RPPA byihuse hifashishijwe ikoranabuhanga mu masoko ya Leta (Umucyo E-procurement), cyane cyane mu korohereza amasosiyete agiye kwiyandikisha muri “E-procurement” ariko akaba Atari afite icyiciro aho iyo banyirayo babyemeye ahita yandikwa ahawe icyiciro cya nyuma, ndetse agahita ashishikarizwa kuzana inyandiko isaba icyiciro muri RPPA.

Ku bijyanye na ba rwiyemezamirimo bakora amasoko ya Leta ajyanye no gukora imirimo y’ubuhanga ijyanye n’inyigo no gukurikirana imirimo y’ubwubatsi bakaba nabo baratangiye gushyirwa mu byiciro ndetse urutonde rw’agatenganyo rw’abashyizwe mu byiciro ndetse n’abatarashyizwemo rukaba rugaragara kuri website ya RPPA, www.rppa.gov.rw .

Guha rwiyemezamirimo udashoboye akazi, bishobora kumuviramo kugasiga katarangiye

RPPA ikaba ishishikariza ba rwiyemezamirimo bose batariyandikisha kuzana ibyangombwa bisabwa nkuko bigaragara kuri website yavuzwe haruguru bagahabwa ibyiciro.

Mu kurangiza, byagaragaye ko hari ba rwiyemezamirimo bibeshya mu byo bakora ndetse bakanahabwa amakuru atariyo, RPPA irasaba kujya bayibaza amakuru ajyanye n’igikorwa cyo kubashyira mu byiciro ndetse bakanasura cyane urubuga rwayo kugira ngo bajye bahorana amakuru yuzuye.