Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Gushyira hamwe kw’Abanyafurika byabafasha gutera imbere-Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 23, 2018

Perezida Paul Kagame avuga ko muri iki gihe ari ku buyobozi bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe azakomeza gufatanya n’abandi bayobozi bo kuri uyu mugabane, mu guharanira gushyira hamwe Abanyafurika, kuko asanga ari bimwe mu byafasha  kubona icyatuma biteza imbere mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

Perezida Paul Kagame na Perezida Edgar Lungu wa Zambia bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Ibyo bikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu  yatanze ejo hashize ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2018,  mu kiganiro na mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu bagiranye n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’uko ibihugu byombi bishyize umukono  ku masezerano  ku bintu bitandukanye harimo guteza imbere ubucuruzi, ishoramari,  guhanga udushya, ububanyi n’amahanga n’ikoranabuhanga.

Ayo masezerano  asinywe  ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwa Perezida Lungu yagiriraga mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu bombi bavuze ko igihe kigeze ngo abayobozi bo ku mugabane w’Afurika bagire ijwi rimwe, kuko ari nabwo bazagira ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ubwabo  amahirwe  menshi  aganisha ku mutungo kamere Afurika ishobora kuba ifite kandi itabizi.

Mu birebana no kugera ku kerekezo cy’Afurika Perezida Kagame yagize ati:“Nzakomeza gukora ibishoboka byose, mfatanyije na bagenzi bange, kugira ngo iterambere rikwirakwire hose ku mugabane wacu.”

Ku ruhare rw’Abanyafurika mu birebana no guteza imbere umugabane wabo, Perezida Kagame asanga Abanyafurika ubwabo bari bakwiye kwinenga, bitewe nuko usanga Afurika magingo aya itaragera ku iterambere ryifuzwa kandi nyamara nta cyabuze.

Ati:“Afurika iracyari kure  kuko  itaragera aho yakabaye igeze, kandi nyamara nta cyo yabuze,  abantu bari bakwiye  kwigaya, hari byinshi bidufitiye akamaro  dukwiye gushyira imbere  nko kwishyira hamwe kw’ibihugu,   kubaka ubumwe, guteza imbere ubucuruzi n’ibindi maze tukavuga rumwe mu mahuriro  yacu twashyiraho nsanga byatugirira akamaro kanini aho guharanira ko tugenerwa  ibyicaro bihoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi.’’

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mpunzi zikiri muri Zambia ati “Ikigamijwe ni uko abantu bataguma mu buhunzi ubuziraherezo. U  Rwanda ruri mu biganiro n’ibihugu ndetse n’abafatanyabikorwa ku kibazo cyo guca ubuhunzi burundu kandi twizeye ko bizakomeza kugenda bikemuka.”

Perezida wa Zambia Edgar Lungu asoza uruzinduko rwe i Kigali yatangaje ko igihugu ke kizakomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo hatabwe muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ngo n’Abanyarwanda bari mu gihugu ke  ari impunzi ntibazakomeza kwitwa impunzi, cyane ko ngo ubwo bakiraga  impunzi batari bafite amakuru ahagije ku byabaye mu Rwanda mu  1994.

Ati:“Zambia iri mu bihugu byafashe abakekwagaho ibyaha boherejwe Arusha, ariko niba hari n’abagihari tuzakora ibishoboka bafatwe, twisunze amategeko mpuzamahanga.”