Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

“Gushyira abana bafite ubumuga mu bigo byabo ni ukubaheza”

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 24-07-2019 saa 16:30:17
Ubumuga bwa Clubfoot bwibasira amaguru ngo buravurwa bugakira iyo bikozwe kare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko bidakwiye ko abana bafite ubumuga bagira amashuri yabo yihariye kubera ko iyo bigenze gutyo bimera nk’aho bahejwe.

Aya magambo ya Ndayisaba ashimangirwa n’ijambo Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yagejeje ku nteko rusange y’imitwe yombi y’inteko Ishiga Amategeko avuga ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko uburezi ari imwe muri gahunda z’ingenzi zikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024).

Dr. Ngirente yagize ati « Buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, Guverinoma yiyemeje gutanga uburezi budaheza, kandi mu byiciro byose by’uburezi”. Akomeza avuga ko Politiki n’ingamba by’uburezi bw’u Rwanda bishingiye ku nkingi eshatu ari zo uburezi kuri bose, uburezi bufite ireme n’uburezi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ndayisaba avuga ko gushyira abamugaye mu mashuri yabo, uba ubashyiramo ikintu cyo kwiyubakamo kwiheza mu gatsiko katabana n’abandi. Ati “Ibyiza ni uko umwana yabyuka, abandi bana b’abaturanyi bakajya kumureba niba agenda mu kagare bakamusunika bakamugeza ku ishuri bituma na bo babona ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi bakamwibonamo na we akabibonamo, imbaga nyarwanda (Société) ikabakira.”

Akomeza avuga ko kubashyira mu bigo byabo biba bimeze nko kubahisha agasanga ibyo bigo byagombye kujyamo abana bafite ubumuga bukabije nk’abafite ubumuga bwo mu mutwe buremereye ku buryo kubashyira mu bandi bana bitakunda.

Muri gahunda y’uburezi bwihariye kandi budaheza, imaze amezi abiri isohotse ndetse ikaba yaremejwe n’inama y’Abaminisitiri, harimo kwigwa uburyo izashyirwa mu bikorwa kugira ngo hamenyekane abana bagiraga ingorane zo kujya kwiga cyane ko amashuri yihariye wasangaga yose yigenga, ku buryo hari amafaranga aca buri gihembwe, kandi ababyeyi benshi batabasha kuyabona.

Iyo politiki irateganya uburyo ibyo bibazo byose bizakemuka ku buryo Leta izabigiramo uruhare, abana bagomba kurihirwa, hagashakwa uburyo ibigo bimwe bihari byagurwa cyangwa hagafatwa ibya Leta bisanzwe ibyumba bikagurwa bigahabwa ubushobozi bikaba byagibwamo n’abo bana bafite ubumuga kandi nibura muri buri Karere hakabonekamo nibura ikigo kimwe kibasha kwakira umwana ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose.

Niyigena Angelique avuga ko umwana we afite ubumuga bw’ingingo ariko akaba nta bushobozi afite bwo kumujyana mu ishuri yiga abamo, akagira ati “Iyo ngira ubushobozi nari kumujyana mu kigo yiga abamo kuko kugera ku ishuri bimugora kandi mbona bifite n’ingaruka ku mitsindire ye mu ishuri.”

Akomeza avuga ko gahunda Leta ifitiye abafite ubumuga ari nziza kandi ko yizeye ko umwana we azabona ubufasha akajya mu kigo kimucumbikira ntakomeze gukora urugendo rurerure kandi atabishoboye.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.