Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Gushyigikira imyuga n’ubumenyingiro bizafasha igihugu cyacu gutera imbere no kwihangira imirimo ku rubyiruko

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Apr 16, 2018

Igihugu cyacu cyahaye imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro agaciro gakomeye hashyirwaho Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, kuko bizafasha urubyiruko kwihangira imirimo bikanafasha Igihugu cyacu gutera imbere binyuze mu gukora ibikoresho by’ibanze bikorewe iwacu, bityo n’ibikoresho bitwara amafaranga bitumizwa hanze bikagabanuka.

 

Umutwe w’Abadepite ku wa 29 Werurwe 2017 watoye itegeko n°22/2017 ryo ku wa 30/5/2017 rishyiraho Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byaryo, risohoka mu Igazeti ya Leta n° 23 yo ku wa 05/06/2017.

Iryo tegeko rishyiraho Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryitwa “RP” (Rwanda Polytechnic)  mu magambo ahinnye y’Icyongereza, riha iryo Shuri rikuru ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu myigishirize, mu bushakashatsi no mu micungire y’umutungo n’abakozi baryo.

Ingingo ya 3 y’iryo tegeko isobanura ko inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro ari inyigisho zitanga ubumenyingiro n’ubushobozi byihariye bifasha ubihawe kugira ubushobozi bwo kwihangira imirimo no gupiganwa ku isoko ry’umurimo.

Iri Shuri Rikuru rya RP rihuriza hamwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro azwi nka “Integrated Polytechnic Regional Colleges (IPRCs)”, agera ku munani (8) ari hirya no hino mu Gihugu: Kigali, Ngoma, Karongi,  Huye, Tumba, Musanze, Gishari na Kitabi.

Iri shuri rikuru rikaba rifite intego rusange yo gutanga uburezi bufite ireme ryubahiriza ibipimo ngenderwaho binyuze mu nyigisho z’ubumenyingiro bigafasha ubihawe kugira ubushobozi bwo kwihangira imirimo no gupiganwa ku isoko ry’umurimo.

Iri Shuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rifite kandi ku buryo bw’umwihariko inshingano zirimo gutegura integanyanyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro ku nzego zitandukanye z’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro no kuzishyikiriza urwego rubifitiye ububasha kugira ngo zemerwe.

Gutanga inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro zisozwa n’impamyabushobozi. Gutanga inyigisho z’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu byerekeye imyuga n’ubumenyingiro hamwe n’uburere bifasha ubihawe kwihangira imirimo yamuteza imbere akanateza imbere Igihugu.

Gukora no guteza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu byerekeye imyuga n’ubumenyingiro no kubimenyekanisha kugira ngo bifashe kuzamura iterambere ry’Igihugu.

Kugira uruhare mu kuvumbura, guhanahana no kubungabunga ubumenyi mu byerekeye imyuga n’ubumenyingiro. Guteza imbere uburere, umuco n’indangagaciro za Kinyarwanda.  Gutanga ubumenyi bukenewe bwo kwigisha no gutoza imyuga n’ubumenyingiro.

Guhugura abanyamyuga bari mu mirimo itandukanye  kugira ngo bongererwe ubumenyi n’ubumenyingiro. Guhuza gahunda n’ibikorwa bigamije guteza imbere abarimu n’abashakashatsi bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kubongerera ubumenyi n’ubushobozi no kunoza imicungire yabo.

Kugira uruhare mu gukemura ibindi bibazo birebana n’iterambere ry’Igihugu. Gushyikirana no gukorana n’izindi nzego  bihuje inshingano ku rwego rw’Igihugu, urw’Akarere cyangwa ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kugera ku nshingano zayo.

Iri tegeko kandi riha Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ububasha bwo gutanga impamyabushobozi ku byiciro by’inzego z’imyuga n’ubumenyingiro.

Gutanga impamyabushobozi ku banyamyuga batabyigiye mu mashuri nyuma y’isuzuma.  Gutanga amashimwe n’ibihembo ku bikorwa, cyangwa impamyabushobozi by’intangarugero mu byerekeye imyuga n’ubumenyingiro.

Kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane n’inzego zinyuranye. Kuzamura mu ntera abarimu, abashakashatsi n’abakozi bayo hakurikijwe amategeko abigenga. gukora imirimo ibyara inyungu byemejwe n’Inama ya RP.

RP igizwe n’inzego z’ubuyobozi eshanu (5) zikurikira: Ubuyobozi bw’Icyubahiro, Inama ya RP,  Ibiro by’Ubuyobozi Bukuru, Urwego rushinzwe imyigire n’imyigishirize na Komite Nkuru y’Ubuyobozi.

By’umwihariko, Inama ya RP igomba kuba igizwe n’abantu nibura barindwi (7) bashyirwaho n’Iteka rya Perezida barimo Perezida na Visi Perezida batoranywa hakurikijwe ubushobozi n’ubuzobere byabo. Kuri abo hiyongeraho Umuyobozi Mukuru wa RP, babiri (2) bahagarariye abarimu n’abashakashatsi; babiri (2) bahagarariye abakozi; na babiri (2) bahagarariye abanyeshuri.  Ariko nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagize Inama y’Ubuyobozi ya  RP bagomba kuba ari abagore.

Inama ya RP ni yo rwego ruyobora kandi rufata ibyemezo, ikaba ifite ububasha busesuye bwo gufata ibyemezo mu byerekeye ubuyobozi, abakozi n’umutungo bya RP kugira ngo ishobore kugera ku nshingano zayo. By’umwihariko, Inama ya RP ifite inshingano zirimo gutanga ikerekezo k’ibikorwa bya RP. Kwemeza igenamigambi rya RP ry’igihe kirekire na gahunda y’ibikorwa bya buri mwaka. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi rya RP.  Kwemeza amategeko ngengamikorere ya RP. Kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya RP ya buri mwaka mbere yo kuyishyikiriza inzego zibishinzwe. Gusuzuma no gukurikirana imikorere ya RP n’inzego ziyishamikiyeho.

Kwemeza raporo y’ibikorwa na raporo y’imikoreshereze y’umutungo by’umwaka urangiye no kuyishyikiriza Minisitiri ureberera RP. Gutoranya abagize ibiro by’Ubuyobozi Bukuru. Kwemeza ishyirwaho n’ikurwahory’abayobozi b’amashami muri RP. Gushyiraho, kuzamura mu ntera no gukuraho abarimu n’abashakashatsi ba RP – kwemeza abahabwa impamyabushobozi. Amashimwe n’ibindi bihembo bitangwa na RP – gushyikiriza Minisitiri ureberera RP raporo y’ibikorwa buri mezi atatu (3) n’iy’umwaka. Gusinyana imihigo n’urwego rureberera RP.

Iri Shuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ubu rifite icyicaro gikuru muri IPRC Kigali (Kicukiro), rikaba ryaratangiye gukora ndetse n’inzego zimwe zamaze gushyirwaho rikaba rikomeje kwiyubaka byaba mu gushaka abakozi ndetse n’ubushobozi bizarifasha kugera ku nshingano zayo. Iri shuri ryitezweho kuzafasha Abanyarwanda kujya bashobora kwikorera ibikoresho by’ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.