Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gusenya inyubako bisabirwa uruhushya – Dr Mpabwanamaguru

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 14-10-2021 saa 17:18:34
Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwaremezo n'Imiturire yasobanuye ko kubaka bisabirwa uruhushya

Inyubako yose yubakwa bitewe n’ikiciro cyose iherereyemo nkuko bigenwa n’urwunge rw’amategeko agenga imyubakire, iyo nyubako iba igomba kuba ifite uruhushya.

Ibi ni ibisobanurwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo n’Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Merard.

Asobanura ko mu Mujyi wa Kigali ikintu cyose cyubatswe kidafitiwe uruhushya, icyo kintu gikurwaho kandi ko gusenya bisabirwa uruhushya.

Ati: “Iyo bavuze gusenya, ni uko haba habaho n’uruhushya rwo gusenya. Ni uruhushya rutangwa ku nyubako igiye gusenywa kubera ko icyo kibanza kigiye kubakwamo.

Naho iyo ikintu cyashyizweho mu buryo bw’akajagari gikurwaho, igihe cyaba kimaze cyose nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza ko yaba yabifashijwemo n’uwo ari we wese ngo abe yakubaka ikintu nta ruhushya afite”.

Hatangajwe ibi, mu gihe hamaze iminsi humvikana inkuru z’abavanirwaho inzu zubatse mu kajagari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko impushya zo kubaka zigira uburyo zitangwamo nkuko biteganywa n’iteka rya Minisitiri w’ibikorwa remezo cyangwa ufite imyubakire mu nshingano ze.

Iryo teka rigaragaza ko uruhushya rwo kubaka rutangwa n’urwego kandi rufite igihe rusabwamo, rukagira n’amafaranga arutangwaho muri serivisi za Leta.

Akomeza agira ati: “Aha rero mbonereho gukangurira abanyamujyi kwitabira gusaba impushya zo kubaka ndetse bakubaka ahagenewe kubakwa”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busobanura ko ahashyirwa inzu z’akajagari, ari ahantu hatagenwe kubakwa cyangwa ugasanga ari ahantu hadatunganyije kubera ko itegeko rivuga ko ahantu hubakwa ari ahantu hafite igishushanyo mbonera rusange k’imitunganyirize y’ubutaka.

Abubaka mu kajagari baburiwe

Ahantu hari ubutaka butagenewe imiturire muri rusange ntibuhabwa uruhushya rwo kubaka.

Abari mu nzego za Leta bagize uruhare mu iyubakwa ry’akajagari, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bahabwa ibihano nkuko biteganywa n’iteka rya Perezida rigena uburyo abakozi bakoze amakosa mu kazi, bahanwa.

Umuyobozi mu Nzego z’ibanze wagize uruhare mu iyubakwa ry’akajagari, icyo Umujyi wa Kigali ukora ngo ni ukubikurikirana kandi akabihanirwa.

Dr Mpabwanamaguru agira ati: “Iyo uwo mukozi cyangwa ari umuyobozi utorwa, na we hafatwa ibyemezo bitewe n’ikiciro aherereyemo mu gihe byagaragara ko yabigizemo uruhare.

Ariko ikintu cya mbere gikorwa, ni ugukuraho ikintu cyashyizweho mu buryo butemewe n’amategeko.”

Umujyi wa Kigali wongeraho ko kuba ahantu hatarabonerwa igishushanyo rusange cy’imitunganyirize y’ahantu, ntibivuze ko byagirwa urwitwazo bityo umuntu akaba yahubaka kuko ngo kubaka bisabirwa uruhushya.

Ati: “Ubutaka bwose bw’Umujyi wa Kigali, uyu munsi bwagenewe guturwaho ntabwo ari ubwo gukatwa uyu munsi ngo tubwubakeho nk’aho ari twe ba nyuma bazatura muri uyu mujyi.”

Ubutaka bugomba gukoreshwa neza ndetse abantu bagatura mu buryo begeranye, ahantu hatunganyije, ibyo bigafasha no mu igenamigambi n’ikwirakwizwa ry’ibikorwa remezo.

Ngo ni ukubera impamvu z’uko iyo abantu bari hamwe kubaha imihanda, kubagezaho imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi bihenduka kurusha iyo batuye batatanye.

Kugeza ubu abaturage 420 batuye mu manegeka ahazwi nka Kangondo, biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukuboza bose bazatuzwa mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

One Comment on “Gusenya inyubako bisabirwa uruhushya – Dr Mpabwanamaguru”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.