Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza bizatwara Miliyari 24

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 17, 2018

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Gatete Claver aratangaza ko gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza bizatwara akayabo ka miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hiyongereyeho n’iyangirika ry’umuhanda wa Kigali-Gatuna utakiri nyabagendwa ku modoka zose, ubu ariko urimo gusanwa.

Nk’uko bishimangirwa na Minisitiri w’ibikorwaremezo, iyi ngengo y’imari izasana ibikorwaremezo by’imihanda, amateme, imiyoboro y’amazi yangiritse ndetse n’iy’amashanyarazi, byose byangijwe n’imvura idasanzwe yaguye mu mezi  atanu ashize.

Ati “Iyi mvura idasanzwe yangije bikomeye ibikorwaremezo by’imihanda, amazi n’amashanyarazi, ibyangiritse bikeneye akayabo ka miliyari z’amafaranga y’u Rwanda ngo bisanwe, turimo kuyashakisha kugira ngo ibyo bikorwe”.

Amb. Gatete avuga kandi ko hari ibyihutirwa bigomba gusanwa vuba na bwangu bikeneye Miliyari 5 kugira ngo bikorwe kugeza mu kwezi gutaha gushira, andi agakomeza gushakishwa kugira ngo n’ibindi byangiritse bizasanwe.

Ati “Imihanda y’uturere n’ifasha abaturage gutwara umusaruro w’ubuhinzi yangiritse ikeneye   miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda ngo ibashe gusanwa, naho imihanda  ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu yangiritse ikeneye miliyari 9 kugira ngo isanwe, hari n’andi yo gusana ibikorwa by’abaturage.

Avuga ko imihanda yatangiye gusanwa cyane cyane iyo mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba kuko ari yo yangiritse cyane.

Uretse gusana imihanda, hari n’ibiza bituruka ku bikorwaremezo byasenyeye abaturage na bo barimo gufashwa.

Amb. Gatete ashimangira ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo ayo mafaranga akenewe abashe kuboneka, bityo ibikorwaremezo byose bisanwe.

Ku kijyanye n’umuhanda wa Base- Butaro- Kidaho hemejwe ko watangiye gukorwa  kandi ko utigeze uhagarara, no gutanga ingurane ku baturage bari baturiye aho uzanyuzwa byarakozwe kuri bamwe, ariko n’abari basigaye ngo bazayihabwa vuba nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu.

Ati “Uyu muhanda ntiwigeze uhagarara, ahubwo twari tugishakisha aho tuvana uburyo bwo kuwukomeza, kandi biri amahire bwabonetse, tuzahita dukorana amasezerano n’uzawukomeza bitarenze mu kwezi kwa 11, kandi n’abaturage batarabona ingurane z’imitungo yabo  bazahita bishyurwa”.

Ikindi kizakorwa nyuma y’iyi mvura ngo ni ukureba uburyo amazi yo ku misozi afatwa aho kugira ngo asenyere abantu anasenye   ibikorwaremezo.

Imvura idasanwe yaguye muri aya mezi atanu ashize ngo yaherukaga kugwa mu myaka 36 ishize.