17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Guma mu Rugo: Henshi yubahirijwe ahandi ubuzima bwari nk’ubusanzwe (Amafoto)

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 18-07-2021 saa 06:56:08
Mu Murenge wa Kinyinya hari urujya n'uruza, abantu bakicara no ku muhanda

Iyubahirizwa ry’amabwiriza mashya aherutse gutangazwa mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, taliki ya 14 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, agaragaza ko abatuye Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani bashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Ku munsi wa Mbere wa Guma mu Rugo, ubuzima mu Mujyi wa Kigali bwahindutse kuko nta rujya n’uruza rugaragara hirya no hino by’umwihariko aho rwari rusanzwe rugaragara.

Mu bice umunyamakuru w’Imvaho Nshya yanyuzemo mu karere ka Gasabo na ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hari aho ingamba zubahirijwe neza ariko ahandi ugasanga haracyagaragara urujya n’uruza mu muhanda.

Mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko ku Kinamba ugana kuri Yamaha nta bantu bari mu muhanda ndetse n’amaduka acuruza ibitari ibiribwa, yarafunze.

Mu Murenge wa Gitega ahazwi nko mu Biryogo hagaragaye inzego zishinzwe umutekano zigenzura iyubahirizwa rya gahunda ya Guma mu Rugo, amaduka acuruza ibiribwa yari afunguye.

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yageze mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, asanga amabwiriza yubahirizwa ndetse n’ibinyabiziga ntabyari mu muhanda uretse ibifite uruhushya.

Mu Murenge wa Kinyinya hari urujya n’uruza rw’abantu mu muhanda bigaragara ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVIVD-19, abandi bicaye ku muhanda.

CP J.B Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 16 Nyakanga 2021 yihanangirije uwo ari we wese wakoresha amayeri atandukanye, agamije kurenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo, ko nibamutahura azabihanirwa.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bagiye bagaragaza ko bagiye gukora ibintu byemewe kandi babeshya.

Ndatanga urugero, abari bafite amakarita y’akazi bakayatizanya, gutizanya ubutumwa bwerekana ko wahawe uruhushya, gutizanya imodoka zemerewe kujya mu kazi, kubeshya aho ugiye cyangwa n’icyo ugiye gukora, kwitwaza ibyo kurya bakuye mu rugo mu modoka bagera ku bapolisi bakavuga ko bavuye guhaha, ibyo na byo twagiye tubibona.

Uzagerageza kubirengaho azafatwa kandi azahanwa”.

Ubuzima bwari nk’ubusanzwe mu murenge wa Kinyinya

Ahandi abapolisi bahagarikaga ibinyabiziga bakabaza niba ababitwaye bafite uruhushya rubemerera kuva mu rugo

Mu mujyi rwagati inzego z’umutekano zahagarikaga abavuye mu rugo nta mpamvu

Kuri CHIC mu Mujyi hakoraga abatanga serivisi z’ingenzi gusa

Kuri Sulfo nta muntu wahagendagendaga

I Nyamirambo wabonaga gusa inzego zishinzwe umutekano mu muhanda

I Nyamirambo kuri tapi ruje hari hatuje cyane nta muntu wabona yavuye mu rugo cyangwa ikinyabiziga

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.