Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Gukunda kuba hanze bitiza umurindi icuruzwa ry’abantu- Kalibata

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 10:15:21
Kalibata Anaclet, umuyobozi mukuru w'Ikigo k'igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, Anaclet Kalibata yasabye bamwe mu banyarwanda bafite imyumvire yo kumva ko kuba mu mahanga ari byo byabahesha imiberehero myiza guhindura iyo myumvire bakaguma mu gihugu cyababyaye kuko akenshi abajya hanze bibaviramo gukorerwa icyaha k’icuruzwa ry’abantu.

Kalibata Anaclet, umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka

Ubwo yagaragarizaga Abadepite ibyakozwe mu gukumira icyaha k’icuruzwa ry’abantu, ku wa 13 Ugushyingo 2017, Kalibata yavuze ko byagaragaye ko icyo kibazo ahanini gitizwa umurindi n’imyumvire ya bamwe mu baturage, aboneraho gusaba abantu bose guhindura imyumvire yo kumva ko kujya hanze y’u Rwanda ari iby’ingirakamaro mu gihe badafite icyo bagiye gukora yo kizwi.

Kalibata yagize ati “Ni icyo twakwita nk’akamenyero, turacyafite abantu batekereza ko imibereho yabo babaye bari hanze y’u Rwanda yaba myiza cyane, umuntu akumva yashishikazwa no kujya hanze ndetse n’imiryango imwe n’imwe ukabona ishishikaye aho bumva ko kuba umwana ari hanze yabaho neza, abantu kuri ubu bumva ko ari ishema kugira umwana uri hanze, n’iyo uwo mwana yaba ari hanze ahakora ikintu kidasobanutse ugasanga bumva ko kuba ari hanze bibazamura mu rwego rw’imibereho. Twumva iyo myumvire ikwiye gucika, abantu ntibakagende batabanje kumenya n’icyo bagiye gukora hanze.”

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’icyo cyaha hafashwe gahunda yo guhugura Abanyarwanda. Ati “Mu myaka ibiri ishize twashyize imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha ikintu k’icuruzwa ry’abantu, twabikoze mu ntara zose n’uturere dutandukanye tw’igihugu, twabonanye n’abanyeshuri mu mashuri, mu matorero ndetse n’abaturage muri rusange. Imbaraga nyinshi zashyizwe cyane mu kugira ngo iki cyaha kimenyekane abantu babashe kukirinda, twanahuguye inzego z’ubucamanza na Parike”

Ikigo k’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka kivuga ko ayo mahugurwa yakorewe mu turere twa Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Musanze, Burera, Rulindo, Rubavu, Nyamasheke, Nyabihu, Karongi n’uturere twose tw’Umujyi wa Kigali aho hanahugurwaga abaturage mu byiciro bitandukanye birimo abatwara abagenzi kuri moto, aba DASSO, urubyiruko, abaturage mu makoperative atandukanye, abarimu, inzego z’ubuyobozi n’abandi batandukanye.

Ibindi ni ibintu bikurura icyo cyaha harimo amategeko y’ibihugu adahuye kuri icyo cyaha, imbuga nkoranyambaga zikundwa cyane n’urubyiruko.

Kalibata ati “Ni imbogamizi kuba mu bihugu bimwe na bimwe hari kampani zizwi zishinzwe gutwara abantu, nko muri Uganda hari Kampani zirenga 65, izo kampani zitwara abantu zivuga ko zirimo kubashakira akazi.”

Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda kivuga ko mu mwaka wa 2015 mu Rwanda hagaragaye ibyaha by’icuruzwa ry’abantu 60, muri 2016 byarazamutse bigera ku 198 naho muri uyu mwaka kuva mu kwezi kwa Mutarama hamaze kugaragara bene ibyo byaha 44.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.