Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Gukoresha indangamuntu ku mipaka byongereyeho 14% ku ngendo

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 23, 2018

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, Kalibata Anaclet yatangaje ko gukoresha indangamuntu ku mipaka y’u Rwanda n’ibindi byongereye abagenda ku kigero kiri hejuru ya 14% ku buryo hari aho usanga ku mupaka hanyura abantu ibihumbi 25 ku munsi umwe.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda Kalibata Anaclet

Yabigarutseho ejo hashize, tariki ya 22 Gashyantare 2018 ubwo yari kumwe na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith n’itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano basuzuma bimwe mu byavuguruwe n’ibyakorewe ubugororangingo mu itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka riherutse kugezwa ku nteko rusange y’abadepite.

Gukoresha indangamuntu nk’icyangombwa cy’inzira, ni icyemezo gihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya, cyatangiye kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2014. Abaturage baturiye imipaka n’ibindi bihugu bihuje imbibe n’u Rwanda nka Tanzania, Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nabo boroherezwa mu ngendo zabo bahabwa icyangombwa cy’inzira (jetton/border pass) kimara amasaha 24.

Kalibata yagize ati “Kugeza ubu bigaragara ko habayeho ubwiyongere bw’abantu bagenda bakoresheje ikarita ndangamuntu, hejuru ya 14% ku mipaka yose.

Birafasha cyane, kuko bifasha umuntu kutajya gushaka ibyangombwa, na cya gihe umuntu byamufataga, nubwo wayibona ako kanya ariko byatumaga ujya kuyishaka, wabibuze n’ibindi. Ni ikintu kiza kandi dushyigikiye ko cyakomeza.

Yakomeje avuga ko nko ku mupaka wa Cyanika n’uwa Gatuna ku ruhande rwa Uganda umubare w’abahaca wazamutseho 25%.

Kimwe mu byo abadepite bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano bongeye kugarukaho kuri iryo tegeko, ni mu byo basanze bikibangamye ku bakora ku mupaka, uburyo abakozi basaka abinjira bakoresheje intoki, abadepite bakabibonamo imbogamizi zo gutuma ukora ako kazi yananirwa vuba mu gihe umupaka ushobora kunyuraho abantu babarirwa mu bihumbi ku munsi umwe.

Kuri iyo ngingo ariko, Kalibata yavuze ko bikigoye kuhakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gusaka abantu kuko hari umubare munini w’abantu kandi baba bafite n’ibyo bahashye bitandukanye bigoye kubisaka buri kanya kandi bisaba kubipakurura no kubisuzuma ikintu ku kindi.

Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye Judith na we yavuze ko Guverinoma igiye kuzavugurura itegeko ryo kubona ubwenegihugu hagakurwayo zimwe mu mbogamizi zari zikirimo cyane ku banyamahanga baba mu Rwanda bashaka kuhatura.

Abadepite bashimye kandi ko hari byinshi byahindutse muri uwo mushinga, bikaza bikemura bimwe mu bibazo bahuye na byo ubwo bajyaga kugenzura uko serivisi z’abaca ku mupaka zitangwa.