Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Gukoresha ibyanditswe byongera ubumenyi bwo gukumira inda zitateganyijwe-Ndejuru

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Sep 11, 2018

Impuguke mu Kigo k’igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko (Archives) na serivisi z’inkoranyabitabo (Bibliotheque Nationale) cya Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Ndejuru Rosalie, asanga umuco wo gukoresha ibyanditswe bikwiye kwinjizwa mu buzima bwa buri munsi kugira ngo bigire n’uruhare mu kongera ubumenyi butuma hakumirwa inda zitifuzwa mu bangavu.

Ndejuru Rosalie ashyikiriza abanyeshuri udutabo two kwifashisha mu kwirinda inda zitateganyijwe (Foto Sezibera A)

Ibyo yabigarutseho mu cyumweru cyahariwe gusoma no kwandika kibanze ku ngingo ijyanye no kwirinda inda zitifuzwa mu bangavu hifashishijwe gusoma mu nsanganyamatsiko igira iti: “Soma Igitabo ugire ikerekezo”, ubwo MINISPOC na NCC (Komisiyo y’Igihugu y’Abana) zagiranaga ibiganiro n’abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Gahanga I.

Ndejuru avuga ko intego ya RALISA ari ugukoresha ibyanditswe kugira ngo umuntu agire ubumenyi, bityo ku bufatanye n’izindi nzego baharanira gushyira imbaraga ku muco wo kwandika bikinjizwa mu buzima bwa buri munsi ari nayo mpamvu kuba bimaze kugaragara ko inda zitifuzwa ari icyorezo mu gihugu, RALISA yifatanyije na NCC kugira ngo icyo kintu gikurweho.

Agira ati: Mu gihe cya Mama abafite imyaka 100 uyu munsi umukobwa watwaraga inda baramurohaga, ku gihe cyange ku bafite imyaka 60 uwatwaraga inda bamujyanaga ahandi ngo atazamenyekana, abafite imyaka 40, 50 umukobwa yatwaraga inda ntage mu ishuri ubuzima bwe bugahagarara. Ubu dufite amahirwe y’uko umwana utwara inda bashobora gufashwa bagakomeza bakiga, uwahohotewe agafashwa n’uwabikoze akaba yafatwa ntibigire ingaruka cyane zo kurwara cyangwa kubyara”.

Ndejuru avuga ko ikifuzo ari uko abana, ababyeyi, abarezi bafata igihe bagasoma udutabo dutoya bakamenya ahantu babonera serivisi, nubwo atiyibagiza ko gusoma bitaraba umuco mu bana, ashimangira ko bakwiye kubyitabira bigatandukana no mu myaka yashize aho ubutumwa bwanyuzwaga mu ruhererekane rw’imvugo.

Agira ati: Turashaka kubiba uwo muco wo gusoma mu bana kuko igihugu cyacu kifuza kubakira ku bukungu no ku muryango nyarwanda ushingiye ku bumenyi, ntabwo dushobora kubigeraho tudasoma, ni yo mpamvu dufata ibintu by’ubuzima bwa buri munsi kugira ngo ubwo bumenyi bushingire ku byo tubaha.”

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC) Uwababyeyi Benilde, avuga ko imibare iheruka y’abana b’abangavu batwaye inda zitifuzwa nk’uko yashyizwe ahagaragara na Imbuto Fondation, yagaragazaga ko muri 2016 basaga 17300 ikaba ari ishusho itari nziza ku gihugu kuko uwo mubare ari mwinshi kandi akaba ari ikibazo cyagiye kigaragara muri buri karere nk’uko iyo mibereho yagiye ibigaragaza, agasanga bikwiye guhagurukirwa ku bufatanye n’inzego.

Uwababyeyi avuga ko ibiganiro nk’ibyo bigamije gushishikariza abana kwirinda inda zitifuzwa mu bangavu by’umwihariko mu bigo by’amashuri, NCC yabitangiye mu mwaka wa 2017 bagenda bahura n’abashinzwe uburezi mu turere twose bakabaha ubutumwa na bo baba bagomba gutanga ku bayobozi b’ibigo by’amashuri biri muri utwo turere bahagarariye kugira ngo na bo babushyikirize ababyeyi b’abana n’abanyeshuri muri rusange.

Atangaza ko kugeza ubu nta mpinduka cyane ziragaragara ariko yizeza ko mu gihe bikomeje gushyirwamo ingufu bizatanga umusaruro mwiza mu gukumira no kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda zitifuzwa.

Uwababyeyi avuga ko mu bana benshi bagiye bagwa mu mutego wo gusambanywa babagaragarije ko baziterwaga ahanini n’abantu bakuru babashukisha ibintu bitandukanye badafite kandi bidahuye n’ubushobozi bw’umubyeyi we bakabiheraho babumvisha ko babakunda.

Avuga ko bakangurira abo bangavu ko hari ibyo bakwiye kwirinda, kwitwararika, kugira uruhare bwa mbere mu kubikumira kandi ingaruka ari bo ba mbere zigeraho. Nk’uko abisobanura, umwana wahuye n’ikibazo cyo gutwara inda, NCC imukorera ubuvugizi ku nzego z‘ubuyobozi kugira ngo adahungabanywa, atajugunywa.

Agira ati: Twavuganye na MINALOC ko abo bana babyaye, hashingiwe ku kiciro cyose yaba abarizwamo mu muryango we bajya babakira nk’abantu batishoboye bakeneye gufashwa bakabaha mitiwele batometswe ku miryango yabo yaba ikize cyangwa ikennye. Twakoranye na MIGEPFOF hagenwa amafaranga muri buri karere agenewe kuzafasha abo bana atari ukubashishikariza ahubwo hagamijwe kubakura mu bukene bahita bagwamo bakaba bakwiga imyuga, ariko hakabaho kurengera umwana na nyina.”

Mukandayisenga Françoise wiga kuri icyo kigo mu mwaka wa 5 Indimi n’Ubuvanganzo, yatangarije Imvaho Nshya ko kuba ahanini ibiganiro yumvana abahungu biganisha ku busambanyi, nyuma y’ikiganiro yahawe bigiye kumuha ubwirinzi mu kwifata, kwiyubaha, adashukishijwe ibintu atabasha kubona akumva ko ashobora kwiga akazabyigezaho. Avuga ko atazahagarika urukundo n’inshuti yari afite kuko yubahiriza neza ibyo bumvikanyeho, akaba agira bagenzi be inama z’uko bagomba guhakana byimbitse, abaguye mu mutego na bo badakwiye kwiheba ubuzima buhinduka mu gihe babashije kwifata neza bakayobora ubuzima bwabo mu kerekezo gikwiye.

Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere ubuzima bw’ingimbi n’abangavu, harwanywa icyo ari cyo cyose cyadinziza imibereho yabo, cyane ko ari bo mizero y’igihugu ejo hazaza. Bakaba nabo bakangurirwa kubigiramo uruhare, bamagana kandi bavuga oya ku cyo ari cyo cyose cyabasubiza inyuma.