Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Gukomera kwanyu kwaduhaye imbaraga zo kubahoza– Jeannette Kagame

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jul 4, 2018

Madamu Jeannette Kagame, akaba Umuyobozi w’Ikirenga wa ‘Unity Club’ yashimiye ababyeyi bagizwe Inshike  na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  bahawe izina ry’Intwaza, avuga ko ubutwari bwabo bwo kudaheranwa n’agahinda bwatumye igihugu kibitura kubagenera inzu z’amasaziro zibafasha kwakira amateka agoye banyuzemo, ndetse bikanorohera ababitaho kubegera no kubahumuriza.

Madamu Jeannette Kagame afungura urugo Impinganzima i Nyamata mu Karere ka Bugesera, rwagenewe Inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Yabigarutseho ejo hashize tariki ya 3 Nyakanga 2018 i Nyamata mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amazu Urugo Impinganzima (urugo rw’amasaziro) rwatujwemo ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi biswe Intwaza.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye ubutwari intwaza zagize nubwo zaciye mu bihe bikomeye bisa n’ibirenze ubwenge bwa muntu, ariko yongeraho ko abariho ubu ndetse na Leta bazakomeza kubafasha kuziba icyuho cy’ababo no kubaha amasaziro meza.

Yagize ati “Iyi gahunda yo kuremera ababyeyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda batishoboye muri rusange ni imwe mu nkingi zizadufasha gukomeza kubaka umuryango nyarwanda uboneye. Gukomera kwanyu, kwaduhaye imbaraga zo kubahoza. Ibi kandi byaduteye ishyaka ryo gukora ahacu, ahanyu n’ah’abanyu, ngo tubeho twese nk’Abanyarwanda bihesha Agaciro”.

Ashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo urugo rwiza nk’urwo ruboneke, ashimira ingabo z’igihugu, ziyemeje guhora zibafasha mu bikorwa byo kubaka no guteza imbere igihugu.

Umwe mu bagenerwabikorwa, Bagirinka Berancille, ukomoka mu karere ka Huye, avuga ko ubu yiyakiriye kubera u Rwanda rwiza kuko yavujwe, ashimira imiyoborere myiza, agira ati, “Imiyoborere myiza yatugize beza,  nta bwo tukiri  inshike kubera Madamu Jeannette Kagame, umubyeyi wacu adukuye ibuzimu adushyize ibuntu, ni itangiriro ry’umunezero wacu, ndashimira Leta y’Ubumwe yadufashe neza tutagira shinge na rugero, ni nk’aho twageze mu ijuru kubera ubwiza bw’aya mazu, mu gihe cyashize ntitwari tuzi kwambara inkweto, ubu turi abasirimu, hehe no kwiheba, hehe no kwigunga”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, yashimangiye ko kuremera aba babyeyi bishyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwita ku batishoboye kurusha abandi n’abageze mu zabukuru.

Urugo Impinganzima rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera rugizwe n’inzu 4 zo guturamo n’inzu mberabyombi zubatswe na FARG, Inzu imwe yo guturamo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 20 zose zikaba zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80. Ku ikubitiro hatujwemo ababyeyi basaga 30 mu gihe abandi bazajya bakirwa buhoro buhoro.