Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Gukingira Hepatite B n’ubuvuzi bwayo bimaze gutera imbere mu Rwanda

Yanditswe na UWABEZA DJALIA

Ku ya May 23, 2018

 

Nyuma yuko mu Rwanda hagaragara virusi itera uburwayi bwa hepatite, u Rwanda rwafashe iya mbere mu gukangurira Abanyarwanda bose mu kwisuzumisha, kwirinda hepatite B na C (indwara z’umwizijima zo mu bwoko bwa B na C) ndetse no gufata inkingo zikingira hepatite B.

Dr Janvier Serumondo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara ya hepatite n’izindi ndwara zandurira mu maraso no mu mibonano mpuzabitsina mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC (Foto Uwabeza D.)

Nkuko Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara ya hepatite n’izindi ndwara zandurira mu maraso no mu mibonano mpuzabitsina mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangarije Imvaho Nshya, Dr Janvier Serumondo, avuga ko  gahunda yo gukingira abana hepatite B yatangiye muri 2002.  Kuva icyo gihe abana n’abakuru bagiye bakingirwa mu buryo busanzwe bujyanye na gahunda yo gukingira abana ndetse no mu buryo bw’ubukangurambaga “campagne/campaign” ku bantu bakuru. Uyu munsi, umubare w’abamaze gukingirwa bose hamwe wegereye miliyoni esheshatu (6 000 000).

Dr Serumondo yakomeje agira ati “Bitewe n’uko byagoraga abarwayi bamwe kubona imiti ivura hepatite, bitewe kandi n’uburwayi bukomeye bushobora guturuka kuri hepatite, Leta y’u Rwanda yakoze igikorwa kiza cyo korohereza Abanyarwanda bose kubona imiti ivura hepatite”.

Dr Janvier Serumondo yongeyeho ko Leta yashyizeho gahunda yo guhabwa imiti ku buntu ku bantu bose bari baragaragayeho ubwandu buri karande bwa hepatite B na C guhera tariki ya 01 Werurwe 2018 kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2018”.

Yakomeje avuga ko Kugeza ubu nta bushakashatsi burakorwa bugendeye ku banyarwanda bose, ahubwo bugiye kuzakorwa mu minsi iri imbere, ariko avuga ko imibare ituruka mu bukangurambaga bwo gupima hepatite igaragaza ko ubwandu bwa hepatite B mu Rwanda buri hagati ya 3% na 4%.