Guinea Bissau: Amb Karabaranga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-04-2021 saa 18:34:53
Ambasaderi Karabaranga ashyikiriza Perezida Umaro Sissoco Embalo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambie na Cabo Verde, Nyakubahwa Jean Pierre Karabaranga yashyikirije Nyakubahwa General Umaro Sissoco Embalo, Perezida w’Igihugu cya Guinea Bissau impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cy’u Rwanda muri Guinea Bissau.

Yamugejejeho indamukanyo ya kivandimwe ya mugenzi we w’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Perezida Umaro Sissoco Embalo yasabye ko Ambasaderi Karabaranga yamugereza indamukanyo ye kuri Perezida Paul Kagame. Yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwagejeje Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Nyakubahwa Perezida Umaro Sissoco Embalo yongeyeho ko asangiye na mugenzi we w’u Rwanda ikerekezo k’iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Perezida Umaro Sissoco Embalo yavuze ko Guinea Bissau yiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi.

Ku ruhande rwa Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, yavuze ko amahirwe n’ikizere cyo guhagararira u Rwanda na Perezida Paul Kagame muri Guinea Bissau azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yari aherekejwe na Madamu we Uwicyeza Viviane n’Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Kamariza Anitha.

Umubano w’u Rwanda ushingiye ku bushuti n’ubutwererane. Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuva Nyakanga 2011, u Rwanda rukaba ruhagarariwe muri Guinea Bissau binyujijwe muri Ambasade yarwo i Dakar (Senegal).

Ambasaderi Karabaranga hamwe n’abari bamuherekeje ubwo bafataga ifoto y’urwibutso na Perezida Umaro Sissoco Embalo

Amb Karabaranga yakiriwe ku biro by’Umukuru w’Igihugu cya Guinea Bissau

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.