Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Guhuzwa kwa Kiyovu na AS Kigali bizemezwa n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 21, 2019

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019 hakomeje kumvikana amakuru avuga ko ikipe ya Kiyovu yashinzwe mu 1964 izahuzwa n’ikipe ya AS Kigali ifashwa n’Umujyi wa Kigali.

Tariki 24 Gicurasi 2019, komite nyobozi y’izi kipe zombi  zakoze inama nyuma  bandikira Umujyi wa Kigali bawusaba  ko wahuza izi kipe.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu, Kayumba ndetse n’uwa AS Kigali, Kanyandekwe bagaragaje ko basaba ko izi kipe zahuzwa zikabamo ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali  ikomeye kandi yabasha kugera kure mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga.

Nyuma  y’aho tariki 27 Gicurasi 2019 iyi baruwa yageze mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Tariki 20 Kamena 2019, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait  yatangaje ko muri Nyakanga 2019 ari bwo Njyanama y’Umujyi wa Kigali iziga kuri ubu busabe igafata ikemezo.

Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait wasobanuye ihuzwa rya Kiyovu na AS Kigali

Busabizwa yavuze ko  muri 2012   ari bwo Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yemeje ikipe ya AS Kigali mu bagabo n’abagore ndetse n’itorero indangamirwa binagenerwa ingengo y’imari.

Yagize ati : « Ikintu cyose rero  kigomba guhinduka kinyura muri komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali kikigwaho   hanyuma kigashyikirizwa Njyanama akaba ari yo ifata umwanzuro. »

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu busabe ari bwiza kuko kwishyirahamwe bituma abantu bagira imbaraga.

Yagize ati : « Tuzabanze tubwigeho turebe ibijyanye n’amategeko n’ibindi  hanyuma  tuzabishyikirize Njyanama kugira ngo ifate ikemezo ».

Nyuma yo kwemezwa ni bwo hazashyirwaho itsinda rihuriweho n’impande zombi  zashyizwe hamwe kuko  buri kipe yari ifite  uko ukora, ifite abakinnyi n’abatoza. Ati : « Hagomba kwigwaho uko byashyirwa mu bikorwa,  ari nabwo hazashakwa izina ndetse n’uko ikipe izabaho muri rusange ».

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019, Kiyovu yasoreje ku mwanya wa 5 naho AS Kigali isoreza ku mwanya wa 7. Izi kipe zombi ziracyari mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2019 rigeze muri ¼.

Ikipe ya Kiyovu na AS Kigali zishobora guhuzwa