Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Guhuza ibitekerezo bizatuma Afurika ihurira ku rurimi rumwe- Musoni

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 21, 2018

Umuyobozi w’Ihuriro rigamije kwigenga kw’Afurika (Pan-African Movement) ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, asanga guhuza ibitekerezo bizatuma Afurika igera aho igahurira ku  rurimi rumwe, ibyo bikazashimangirwa no gushyira hamwe  muri byose hagamijwe kwigira kw’Afurika.

Musoni Protais, Umuyobozi w’Ihuriro rigamije kwigenga kw’Afurika, ishami ry’u Rwanda, mu kiganiro n’Imvaho Nshya (Foto James R.)

Ku wa 25 Gicurasi 2018, hazizihizwa umunsi wo kwibohora kw’Afurika. Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro kihariye na Musoni Protais, imubaza niba hari igihe kizagera Afurika igashyira hamwe ndetse ikanavuga ururimi rumwe. Aha, Musoni yagize ati “Ubundi iyo abantu bakorana, bagacuruzanya, bagakorana inama bageraho bakagira  ururimi rumwe rubahuza. Gusa simpamya ko ari vuba, ariko ikihutirwa ni ugushyira hamwe kugira ngo Afurika itere imbere”.

Musoni avuga ko atari ngombwa ko ibihugu bigira ururimi rumwe gusa, ngo ahubwo iyo bifite igihe cyo guhura, bituma bigera aho bigashaka ururimi ruzajya rubihuza.

Agaruka ku rurimi ruvugwa kurusha izindi ku Isi nk’icyongereza, avuga ko ibyo byakozwe gutyo atari uko hari uwabitegetse, ahubwo ko byaturutse ku nyungu abantu bakora ubucuruzi babonye muri urwo rurimi.

Avuga ko gukoresha ururimi rumwe bitazavanaho ko izari zisanzwe zikomeza gukoreshwa imbere mu bihugu, ahubwo ngo muri ya mikoranire bizasaba ko habaho ururimi rumwe abantu bose bazajya bavugana.

Ati “Kugira ngo Afurika ikoreshe ururimi rumwe ni uko igomba kubanza kwigobotora amateka y’ubukoroni, ikava mu ntambara z’indimi ikomora ku mateka y’ubukoroni, ahubwo ikareba icyayifasha gutera imbere akaba ari cyo yumvikanaho”.

Akomeza agira ati “Ururimi rumwe ruzafasha Afurika kwihuta mu iterambere, mu bucuruzi, mu bukungu no mu guhanahana amakuru hagati y’Abanyafurika”.

Yatanze urugero rw’indimi Abanyafurika bazaniwe n’abakoroni ahanini igifaransa n’icyongereza, aho asanga izi ndimi zombi Abanyafurika bakunze kuzihanganira zikaba ikibazo gishobora kubatanya kandi atari indimi zabo bwite, ari izo bazaniwe n’abakoroni ku nyungu zabo.

Ati “Si bibi gukoresha izo ndimi twazaniwe n’abakoroni, ariko na none ntidukwiye kuzihanganira, ahubwo dukwiye kureba muri zo izatugirira akamaro mu bucuruzi turimo, mu mikoranire y’Abanyafurika, akaba ari zo duhuriraho”.

Aha Musoni yakomoje ku ndimi zikoreshwa mu bice binyuranye by’Afurika, harimo Icyongereza, Icyarabu, Igiswahili n’Igifaransa, avuga ko izo ndimi zishobora guhurirwaho bigatuma habaho imikoranire myiza muri byo bice byose, ariko na none ngo birashoboka ko bazahuriza ku rurimi rumwe rukoreshwa cyane mu bucuruzi n’ikoranabuhanga akaba ari rwo rwazakoreshwa mu nyungu z’Afurika n’Abanyafurika.

Avuga ko binyuze mu burezi muri Afurika, ibihugu by’Afurika bizagera ubwo mu myaka iri imbere nka 20 bizashobora guhurira ku rurimi rumwe.

Ati “Hazabaho nk’amabwiriza asaba ko mu mashuri yose y’Afurika higwamo ururimi uru n’uru ruzaba rugaragara ko ari rwo rwahurirwaho n’Abanyafurika bose,  mu rwego rwo kugira ngo Abanyafurika babashe guhererekanya amakuru, kuyatangaza, ni muri ya mikoranire myiza hagati y’Abanyafurika, bitabujije ko n’izo basanganywe zikomeza kwigwa”.

Musoni asanga Abanyafurika bafitanye isano ikomeye  y’uruhu, umugabane   no kwibohora ingoyi y’ubukoroni bafatanyije bose, iyo sano rero ngo yagombye kubabera ipfundo ry’ubumwe butajegajega hagati y’Abanyafurika”.

Avuga ko hari ibintu byinshi byatangiye kugaragaza ko Afurika ishobora kuzashyira hamwe ikunga ubumwe ku buryo yakorera hamwe ikoresheje ururimi rumwe.

Yagarutse ku nama zihuza Abanyafurika, imiryango y’ubukungu bahuriramo, ikurwaho rya Viza mu bihugu by’Afurika, politiki yo gukorera hamwe mu bucuruzi iherutse gushyirwaho umukono n’ibihugu byinshi by’Afurika ndetse n’uburyo Abanyafurika ubwabo babasha gutabarana binyuze mu miryango ubwabo bahuriramo.

Ati “Ntawutazi ko Afurika y’u Burengerazuba igeze kure mu buryo bwo kugira ingabo zayo zitabara ahabaye ibibazo muri icyo gice, hari n’izindi ngabo z’Afurika zigenda zitabara hirya no hino ahari ibibazo nko muri Somaliya n’ahandi, ibyo byose ni ibyerekana ko Abanyafurika bafitanye imikoranire hagati yabo, ari nayo izabahuriza ku rurimi rumwe mu myaka iri imbere”.

Ku bijyanye n’Ihuriro rigamije kwigenga kw’Afurika (Pana-African Movement), Musoni avuga ko nta rurimi rumwe barumvikana gukoresha, ngo ahubwo ibice binyuranye by’Afurika bikoresha ururimi bihuriraho, ariko ibyo ni hagati yabyo, ubwo nibimara gushyira hamwe, ibice byose bishobora guhurira ku rurimi rumwe  kugira ngo bikorere hamwe.