Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Guhingira isoko biracyari hasi, harashakwa ibisubizo-IRDP

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Oct 4, 2018

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi giharanira amahoro n’ubusabane (IRDP) bugaragaza ko Abanyarwanda bari mu rwego rw’ubuhinzi bahingira isoko bakiri bato, ariko hakaba hari ingamba zo kubikemura.

Umusaruro w’ubuhinzi uracyari muke nturabasha guhaza isoko

Nk’uko byagarutsweho na Dr. Ndushabandi Eric, Umuyobozi wa IRDP, gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi yateje imbere abahinzi ndetse n’umusaruro uriyongera, ariko harimo imbogamizi abahinzi bahura na zo nko kutagira ubwanikiro buhagije, bityo umusaruro wabo ntubashe kumishwa neza.

Guhingira isoko biracyari hasi, bikaba bituruka ku bumenyi buke ari nayo mpamvu Dr. Ndushabandi asaba ko habaho gufasha abahinzi guhingira isoko kugira ngo babashe kunguka no kwiteza imbere.

Ku rundi ruhande Dr. Ndushabandi asaba abaturage kujya muri koperative kugira ngo babashe gufashirizwamo no guhindura imyimvure kugira ngo hagire ibyo bitaho nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikunze kubibashishikariza.

Ibindi bibazo  byagaragaye mu buhinzi nk’uko bigarukwaho mu bushakahsatsi bwa IRDP, ni ibijyanye no kubona imbuto z’’indobanure, ifumbire n’ibindi bikenerwa mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, hakaba harashyizweho na politiki yo kongera umusaruro binyujijwe mu guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa byatoranyijwe, ubwabyo bikaba bifite ibice bine ari byo guhuza ubutaka hahingwa ibihingwa byatoranyijwe, kwegereza abahinzi inyongeramusaruro, guha abahinzi serivisi zijyanye n’ubuhinzi harimo n’amahugurwa, gufata neza no kubika umusaruro ukomoka ku buhinzi no kubegereza ibikorwaremezo birimo n’ubuhinikiro.

Dr. Karangwa Patrick, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB), avuga ko gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi yagize umumaro, ariko ko hari umubare w’abakigenda biguru ntege mu kuyishyira mu bikorwa.

Ati “Gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi irishimiwe, ariko na none hari abafite imyumvire igandisha abandi, ni ngombwa rero kwigisha, guhugura no kwegera abahinzi tukajyana ubutumwa bwuzuye umuhinzi akeneye.”

Ku kijyanye no guhingira isoko,  Dr Karangwa avuga ko mu gihe cyose abahinzi b’u Rwanda bazaba babasha guhinga byinshi kandi byiza, batazabura amasoko, kuko Leta izakora ibishoboka ikabafasha mu buryo bwo kugurisha umusaruro hanze y’igihugu no hanze y’Afurika.

Yagarutse ku makuru atari yo akwirakwizwa ku ifumbire mvaruganda, agereranya ifumbire ikoreshwa ku mugabane w’u Burayi n’ikoreshwa ku mugabane w’Afurika, avuga ko ifumbire mvaruganda nta ngaruka igira ku butaka, kuko abanyaburayi bakoresha ibiro 150 kuri hegitari imwe,  ni mu gihe ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika bikoresha ibiro 11 gusa kuri hegitari.

Ubuhinzi bugira uruhare mu bukungu bw’igihugu

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu mwaka wa 2015 itanga ishusho y’uko urwego rw’ubuhinzi ruhagaze n’ikigero bukorerwaho.

72% by’abaturage ni abahinzi kandi ubuhinzi bwinjiza 33% by’ubukungu bw’u Rwanda bubarirwa ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), 90%  by’ibiribwa mu Rwanda bikomoka ku buhinzi kuko bitunze Abanyarwanda, ndetse 70% by’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi bukorerwa mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare mu mwaka wa 2014  bugaragaza ko 87% by’abatuye mu cyaro batunzwe n’ubuhinzi kandi ko benshi muri bo bahinga ibibatunga gusa.

Kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo bigaragara mu buhinzi, Leta yashyizeho ingamba zo kubikemura, naho abashakashatsi bo bakongeraho n’ijyanye no kwigisha amasomo y’ubuhinzi mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.