Guhindura ubuhinzi bw’Afurika ni inshingano yihutirwa- Perezida Kagame

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-04-2021 saa 13:20:35

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ubuhinzi bw’amaramuko ntaho bwageza Umugabane w’Afurika, ashimangira ko guhindura urwego rw’ubuhinzi kuri uyu mugabane rukajyana n’igihe ari inshingano yihutirwa.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byibanze ku kugaburira abatuye muri Afurika, byateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, byahuje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Yavuze ko imiterere y’ibiribwa muri Afurika yamaze gucika intege bitewe n’umusaruro mukeya ndetse n’imbogamizi zikiri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, hakaza n’imihindagurikire y’ikirere n’icyorezo cya COVID-19 byaje birushaho guhuhura n’ubuhengekero bwari busigaye.

Perezida Kagame yagize ati: “Ariko nanone ibisubizo by’izo mbogamizi birazwi kandi biri mu bushobozi bwacu. Guhindura ubuhinzi muri Afurika ni inshingano yihutirwa. Ntawushobora guhazwa n’ubuhinzi bw’amaramuko. Ubucuruzi bushingiye ku buhinzi bwaba inzira yagutse iganisha imiryango y’Afurika ku burumbuke.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ingingo eshatu zafasha Afurika kwigobotora ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, ndetse ikaba intangarugero ku Isi mu buhinzi buyihagije bugasagurira n’indi migabane.

Yavuze ko icya mbere kigomba kunozwa ari ubushobozi bw’Afurika mu bushakashatsi. Ati: “Ubuhinzi bushobora kuba ari igikorwa cya mbere cyabaye ishingiro ry’ubukungu mu mateka ya muntu, ariko umusaruro w’ibiribwa ugezweho muri iki gihe ushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, kimwe na telefoni zigezweho (smart phones) twese dukoresha.”

Yavuze ko Afurika ikeneye kongerera imbaraga ubufatanye, kugira ngo ibashe guhanga udushya dutanga umusaruro mwinshi w’ibiribwa, duhendutse kandi tudateza ingaruka ku bidukikije.

Yakomeje avuga ko mu Rwanda, hakomeje gukorwa ishoramari mu ikorananabuhanga ritangiza ibidukikije no kwimakaza imikoranire ihamye ya Leta, ibigo bitandukanye byo mu Karere, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’Urwego rw’Abikorera.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikintu cya kabiri Afurika ikeneye ari ukongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byo ku mugabane. Ati: “Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ryongera amahirwe afasha ubucuruzi bushingiye ku buhinzi kubyara umusaruro uhagije. Mu myaka itabarika ishize, Afurika yagiye itumiza ibiribwa hanze natwe ubwacu dushobora kwihingira, bitewe gusa n’uko hari imbogamizi mu bucuruzi dukorana hagati yacu, n’ibindi.”

Icya kane yashimangiye ni ukumvisha urubyiruko rw’Afurika ko ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ari umurimo mwiza ubyara inyungu ishimishije. Yavuze ko mu Rwanda kimwe n’ahandi hose muri Afurika, hakenewe ubwiyongere bw’urubyiruko rwinshi rurangiza amashuri rukinjira mu rwego rw’ubuhinzi, rugakoreramo amafaranga.

Yakomeje agira ati: “Kugira ngo ibyo bikorwe mu buryo burambye bisaba inkunga y’abayobozi mu nzego zose, ndetse urubyiruko rukoroherezwa kugera kuri serivisi z’imari n’iz’ubwishingizi. Ubukungu bushingiye ku buhinzi buzaba inkingi ya mwamba y’iterambere ry’Afurika mu myaka iri imbere, ariko bidusaba gukorera hamwe, nk’uko byagenze muri ibi biganiro, tugaha urwo rwego umwanya n’ishoramari birukwiye.”

Perezida Kagame yashimiye Umuyobozi wa AfDB Akinwumi Adesina, na Dr. Gilbert F. Houngbo uyobora IFAD bamutumiye muri ibi biganiro bigamije guhindura ahazaza h’Afurika mu mutekano w’ibiribwa.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.