Guhangana n’ihungabana bisaba kumva umwihariko w’amateka yacu – Jeannette Kagame

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 08-05-2019 saa 16:57:20
Uwa kabiri uturutse iburyo ni Madame Jeannette Kagame mu nama yiga ku ihungabana irimo kubera Kigali, ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

Madamu Jeannette Kagame asanga mu gihe abahanga bashaka uko barushaho guhangana n’ikibazo k’ihungabana, bisaba kubanza kumva neza umwihariko w’amateka y’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabitangaje kuwa 8 Gicurasi 2019 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku ihungabana irimo kubera Kigali, ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe nk’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hareberwa hamwe ibyakozwe mu bijyanye no kuvura ihungabana, haherewe ku buryo gakondo, kugera ku gutanga ubufasha mu buryo bukozwe kinyamwuga.

Jeannette Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu buryo bw’umwihariko bityo n’ibikomere biyikomokaho na byo bikwiye kumvikana mu mwihariko, maze ubumenyi n’ubushakashatsi bikaza byunganira.

Yatanze ingero z’abana bakaba n’abanditsi ku mateka y’ibyababayeho muri Jenoside, n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibyababayeho bikabasigira amateka y’umwihariko nko guterwa inda n’abicanyi, kwanduzwa indwara zirimo virusi ya Sida, abana bajyanwaga aho abicanyi bari kwica n’ibindi bituma kuri ubu bafite amateka yihariye bityo n’uburyo bwo kubafasha muri iryo hungabana busaba kubanza kumva neza umwihariko w’amateka yabo.

Ati “Guhangana n’ihungabana riri muri abo bose n’izindi ngero nyinshi buri wese yareba iruhande rwe, biradusaba kumva neza umwihariko w’amateka yacu.

Kubaka igihugu gihuriweho n’abantu bose ntibyoroshye n’ubwo byashobotse. Ni byo ubushakashatsi bwita ‘Collective Trauma’. Ubushakashatsi kuri iryo hungabana bugaragaza kandi ko mu rugendo rwo kurivura habanza gushakishwa ibisubizo ku buzima bw’ibanze.”

Yakomeje avuga ko abarokoye u Rwanda n’ubwo ntawakwirengagiza ibikomere bubakiyeho, byabasabye kwirenga kugira ngo abantu babone iby’ibanze byo kubaho, akaba ari nayo mpamvu Abanyarwanda bishatsemo imbaraga zo kwivura.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo abantu babashije kwivura ihungabana bikwiriye gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse, bukandikwa nabwo bukaba uburyo (modèle), bushobora gukoreshwa mu guhangana n’ihungabana, nk’uko n’ubundi buryo bwanditswe bukoreshwa.

Ati “Igihugu cyashyize imbaraga mu gutanga ubumenyi. Hari abantu bagera ku 2000 babyize. Iyi ni intambwe ikomeye yadufasha guhangana n’ihungabana, bikozwe n’Abanyamwuga.

Abafite ihungabana tuzi aho baherereye, ababyize bari hamwe, umuti wo gushyira hamwe imbaraga rero ndumva uhari! Ntidukwiye kwikanga cyangwa se guhuza ingufu gusa kuko tugeze igihe cyo kwibuka.”

Madamu Jeannette Kagame yatanze urugero rw’uburyo mu muryango Imbuto Foundation abereye Umuyobozi w’Ikirenga bashyize imbaraga mu kwita ku bana bato, bagereranywa n’urubuto rugomba kwitabwaho kugira ngo ruzavemo igiti kinini k’inganzamarumbo, bityo agaragaza ko kuvura ihungabana ari nko gutegura ubutaka bwiza, bityo imbuto, ari bo bana bakomoka muri bya bikomere, bazabashe gukura neza, bakumira Jenoside n’icyago icyo ari cyo cyose.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, mu kigo k’igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yagaragaje ko mu bushakashatsi bakoze mu 2018 basanze muri rusange Abanyarwanda 12% bafite agahinda gakabije naho 8.1% bafite guhangayika no kwigunga (panic) mu gihe ku barokotse Jenoside, abangana na 27.9% bafite agahinda gakabije naho 26.8% bafite guhangayika no kwigunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko nta kuntu Jenoside itari guhungabanya Abanyarwanda bayirokotse kubera igihe kinini yateguwe, itotezwa ryayibanjirije n’ubugome yakoranywe bwasigiye benshi ibimenyetso by’amateka mabi ku buzima bwabo.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri, abahanga barareba uburyo hashyirwaho ibigo byigenga bifasha abagifite ihungabana hifashishije abize amasomo y’ubumenyi bwa muntu n’ubuzima bwo mu mutwe hatibagiwe n’ubunararibonye bw’abafashije benshi guhangana n’ihungabana.

Uwa kabiri uturutse iburyo ni Madame Jeannette Kagame mu nama yiga ku ihungabana irimo kubera Kigali, ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.