Gucuruza ibirayi byogeje bikomeje kumuha inyungu

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 08-07-2019 saa 10:48:46
Mukankusi Josephine yongerera agaciro ibirayi abyoza bikarushaho kumuha inyungu ( Foto Rose M)

Abifashijwemo n’amahugurwa yahawe na kimwe mu bigo by’ubuhinzi, Mukankusi Josephine utuye mu karere ka Musanze yafashe ikemezo cyo kongerera agaciro ibirayi abyoza, akabipfunyika, akabigurisha bifite isuku bityo, bikarushaho gutuma abona inyungu, kuko agemura toni zitari munsi y’eshanu mu cyumweru.

Mukankusi avuga ko yatangiye ari umuhinzi nyuma aza gukomeza acuruza ibirayi bifite itaka. Nyuma y’amahugurwa ngo yatekereje gukora umushinga wo gucuruza ibirayi byogeje, abifungira mu bikoresho na byo byoroheje bikoze mu birere bityo, bikorohera abaguzi gutwarika neza.

Yagize ati : “Nyuma y’amahugurwa, nafashe ikemezo cyo kongerera agaciro ibirayi mbanza kubyoza. Ibi birayi rero nkaba mbijyana i Kigali mu maguriro manini (supermarket) ndetse no muri hoteli. Njyanayo ibirayi byiza, bikomeye kuko ibirayi nshuruza abahinzi barabanza bakabireka bikamara amezi ane mu murima. Ibyo bivuze ko niba umuhinzi ashaka kubona amafaranga yange neza, ku mezi 3 n’iminsi 15 akora icyo twita kunyomora (uburyo bwo gukuraho imigozi yo hejuru kugira ngo ibirayi bisigare mu butaka bityo uruhu rw’inyuma rw’ibirayi rugakomera, ikirayi cyasarurwa kikaba kidashobora gukoboka cyangwa kwangirika mu gihe gitwarwa)”.

Mukankusi akomeza asobanura ko ikirayi kikiva mu murima kiba gifite itaka bityo, kuri we ngo akabona atari byiza kugishyira mu modoka nziza cyangwa nk’umuntu warimbye kikaba cyamwanduza.

Isuku iboneka ku birayi bye byogeje kandi byumukije nk’uko akomeza abisobanura ngo bikurura abakiriya, kuko ngo iyo amaze kubitunganya ngo abakiriya bamuha amafaranga nta ngingimira.

Ati : “Akeza karigura. Kubera ubwiza bw’ikirayi mba najyanye, ntabwo byirirwa bingora”.

Mukankusi yemeza ko n’uburyohe bw’ibirayi acuruza hari itandukaniro n’ibindi.

Kongerera agaciro ibirayi abyoza, ngo byatumye hari aho yikura : “Ni ubwo ndi umukecuru, nabanje kuba umuhinzi, nambara imyenda yuzuye umukungugu, i Kigali ntabwo nari mpazi ariko ubu ninjira mu masoko manini (supermakets) yose kandi bose baranzi. Uretse ibyo, ubu mfasha abana bange kwiga, mutiweli nta kibazo, koza ibirayi byaranzamuye cyane mu mibereho yange kuko umukobwa umwe utwara akamodoka gaheka imizigo mu karere ka Musanze ari uwange kandi nagakuye mu koza ibirayi. Naryo ni iterambere.

Mukankusi Josephine yongerera agaciro ibirayi abyoza bikarushaho kumuha inyungu ( Foto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.