Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

GSO yatangiye gukosora ibyo yanenzwe na Minisiteri y’Uburezi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Aug 21, 2018

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Butare (GSO), Padiri Rwirangira Pierre Celestin, aratangaza ko kugeza ku wa Kane bazaba bamaze gukosora ibyo banenzwe n’igenzura rya Minisiteri y’Uburezi.

Padiri Rwirangira Pierre Celestin, Umuyobozi wa GSO y’i Butare

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Butare yavuze ko ibyo iri shuri ryanenzwe ari ibijyanye n’amasuku mu buryamo bw’abanyeshuri, aho basabwe gutunganya neza ibitanda by’abanyeshuri no gusiga amarangi kugira ngo abana babashe kwigira no kurara heza.

Yagize ati “Mu by’ukuri ibyo twanenzwe ntibikanganye, kugera ku munsi wa kane w’iki cyumweru tuzaba tumaze kubishyira mu bikorwa, twasabwe gutunganya ibitanda by’abanyeshuri no gusiga amarangi, twarabitangiye kandi bizarangira vuba ku buryo tariki ya 27 Kanama twahawe gutangira tuzayubahiriza”.

Padiri Rwirangira ahumuriza ababyeyi barerera muri iri shuri ko badakwiye kugira impungenge kuko nta gikuba cyacitse, ko ibyo banenzwe barimo kugerageza kubishyira mu bikorwa vuba kugira ngo abanyeshuri batangire.

Ku kijyanye no kuba ishuri rishobora gusigara inyuma mu bijyanye no kurangiza porogaramu y’amasomo, Padiri Rwirangira avuga ko nta mpungenge ababyeyi bakwiye kugira kuko n’ubundi porogaramu isanzwe irangira kare ndetse ko hazanashyirwamo imbaraga kugira ngo igihe cyagenwe cyo kuyirangiza kizubahirizwe.

Ababyeyi barerera mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare bavuga ko kuba abana babo batarajya ku ishuri nta mpungenge bibateye cyane kuko bahumurijwe n’ubuyobozi bakanabwirwa ibirimo gukorwa bityo na bo bakaba bakomeje gutegura abana kwitabira amasomo tariki ya 27 Kanama 2018.

Mukobwajana Anette ni umubyeyi urerera mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare, avuga ko bitamworoheye kumva inkuru y’uko iri shuri ryanenzwe na Minisiteri rikaba ritazatangirira igihe cyari giteganyijwe, ariko ngo nyuma yo kumva ibisobanuro n’ubuyobozi bw’ishuri yumvise ko nta gikanganye kirimo.

Avuga ko kumva ko iri shuri ryanenzwe bitumviswe na benshi kuko bimenyerewe ko ari ishuri rifite uburambe, risanzwe ari intangarugero, ariko kuba hari ibyo ryanenzwe mu isuku na byo nta cyo bitwaye cyane ko ubuyobozi bwemera kubikosora.

Karemera Anastase na we ni umubyeyi urerera mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare, yagize ati “Nemeye ntinze ko Urwunge rw’amashuri rwa Butare rwanenzwe n’igenzura, ariko nkurikiranye neza numvise ko nta gikuba cyacitse, dutegereje ko igihe k’itangira ry’amashuri yasabwe kugira ibyo anoza, naho ubundi ndabizi ko kirimo gukosora ibyo cyanenzwe”.

Ababyeyi bavuga ko ibyo Minisiteri y’Uburezi yakoze byari ngombwa kuko bituma abana biga neza bakarushaho gutsinda, kuba barasobanuriwe neza n’umuyobozi w’ishuri ibirimo gukorwa na byo byabateye imbaraga binabamara impungenge bari bafite.