Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

GS AIPER Nyandungu na NGLSC basoje icyumweru cyo kwibuka abana basura urwibutso rwa Nyanza

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 28-06-2019 saa 18:12:45
Mukayiranga Athanasie, uyobora Nyandungu Great Lakes School Complex (ibumoso) na Ndayisaba Fabrice uyobora NFF bashyira indabo ku Rwibutso

Ibigo by’amashuri, G.S AIPER Nyandungu na Nyandungu Great Lakes School Complex, biherereye mu Karere ka Kicukiro, bibutse inzirakarengane by’umwihariko ibibondo n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Iki gikorwa cyabaye ejo hashize tariki 28 Kamena 2019, kikaba cyarahuriranye no gusoza icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bigo by’amashuri, bikorera muri ako Karere.

Ni gahunda yateguwe n’Umuryango wa “Ndayisaba Fabrice Foundation/NFF”, ku nshuro ya 9, yatangirijwe ku mugaragaro mu kigo cy’amashuri cya “Les Hirondelles de Don Bosco”, giherereye i Gikondo tariki 24 Kanama 2019.

Abanyeshuri biganjemo abakiri bato, baherekejwe n’abayobozi b’ibyo bigo ndetse na Ndayisaba Fabrice uyobora NNF, beretswe ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Nyanza..

Aba bana n’abayobozi babo bagize umwanya wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abarenga ibihumbi 86.

Mukayiranga Athanasie, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ya Nyandungu Great Lakes School Complex, kibarizwa mu murenge wa Nyarugunga atangaza ko kuzana abana gusura urwibutso rwa Jenoside bifasha kumenya no gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twazanye abana bacu b’abanyeshuri mu kigo tuyobora kugira ngo turusheho kubereka amateka, basure urwibutso babone ubusobanuro butandukanye kuko baracyari abana bato batazi byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza agira ati “Dufata igihe cyo kubanza kujya kubasobanurira tukanabazana hano ku rwibutso kugira ngo barusheho kureba no kumva no gusobanukirwa neza amateka yaranze u Rwanda.”

 

Uyu muyobozi wemeza ko biba bitoshye gusobanurira abana bakiri bato byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ababyeyi kugira uruhare mu kuba abana barushaho kubyumva neza.

Ati “Ubundi mu ntangiriro biragorana nk’abana bari munsi y’imyaka 12, imyaka 5, n’itandatu nta bwo babasha kumva neza Jenoside yakorewe Abatutsi neza mu buryo twifuza ko babyumva ni yo mpamvu dusaba ababyeyi kugira ngo umwana niba yavuye ku ishuri hari ubutumwa bamuhaye, iyo bageze mu rugo bagira amatsiko yo kubaza ababyeyi babo bati Jenoside n’iki, byagenze gute, umubyeyi iyo agize ubusobanuro aha umwana arushaho kumva neza ibyo turiho tuvuga.”

Mukayiranga anashimira Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yateguye igikorwa cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bigo by’amashuri binyuze mu mikino, kuko byabafashije kubasha gusobanurira abana bato  bari munsi y’imyaka 13, Jenoside yakorewe abatutsi, ingengabitekerezo yayo, uko yahagaritswe n’uruhare rwabo rw’uko Jenoside itakongera kubaho.

Ndayisaba Fabrice uyobora Fondasiyo Ndayisaba Fabrice wari waje kwifatanya n’ibi bigo, avuga ko iyo abana baje gusura urwibutso rwa Jenoside bibutswa ko bakwiye guhora bamagana ikibi, bamangana umuntu wese wabashukisha ikintu cyose kiganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Yemeza ko ibi bituma abana bakura bafite imyumvire n’imitekerereze myiza, baha agaciro ikiremwa muntu, bagakura bakundana bubahana hagati yabo ndetse bamenya amateka y’igihugu.

Mukayiranga Athanasie, uyobora Nyandungu Great Lakes School Complex (ibumoso) na Ndayisaba Fabrice uyobora NFF bashyira indabo ku Rwibutso.

Hafashwe ifoto y’urwibitso nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

Umuyobozi wa AIPER. Murwanashyaka Moses kumwe n’abanyeshuri ayoboye nyuma yo gushyira indabo ku Rwibutso

Murwanashyaka Moses, Umuyobozi wa GS AIPER Nyandungu ashyira indabo ku Rwibutso

Amafoto yafashwe na Nzabirinda Eric

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

2 Comments on “GS AIPER Nyandungu na NGLSC basoje icyumweru cyo kwibuka abana basura urwibutso rwa Nyanza”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.