Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

GroFin na MasterCard biteze byinshi ku bufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 18-03-2019 saa 15:02:22
Umuyobozi wa Master Card Foundation mu Rwanda Rwigamba Rica hamwe na Nsabimana Emmanuel, Umuyobozi w'ishami rishinzwe ikurikizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo muri RDB(Foto James)

Ikigo cy’imari gitanga inguzanyo (GroFin Rwanda) hamwe n’umuryango MasterCard Foundation mu Rwanda biteze byinshi ku mikoranire bafite mu guteza imbere ubukerarugendo.

Bahuza ingufu binyuze mu mushinga wa “Hanga Ahazaza”, impande zombi zirahamya ko mu mezi ari imbere hazaba hagaragara umusaruro mwiza kurusha mu bihe bishize.

Byagaragarijwe mu biganiro byabaye mu mpera z’iki cyumweru byahuje ubuyobozi bw’izo mpande zombi, abafatanyabikorwa ku rwego mpuzamahanga ndetse na bamwe muri ba rwiyemezamirimo mu by’ubukurarugendo n’amahoteli.

Umuyobozi Mukuru mu kigo cy’imari gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse (GroFin Rwanda) Bugabo Christian, avuga ko bari gukorana neza n’abandi bafatanyabikorwa babo mu rwego rwo kugera ku ntego yabo yo gufasha ba rwiyemezamirimo mu kubaha inguzanyo kugira ngo bizinesi zabo zaguke kandi zijye ku murongo.

Bugabo avuga ko ibiganiro n’abandi bafatanyabikorwa kuri iyi nshuro byari bigamije kugaragaza impinduka ziriho mu mikorere, ishusho y’ababakiriya bakenewe, ibikorwa (produit) bishya bihari, ndetse banerekwa ubufatanye GronFin yubatse hagati yayo na MasterCard Foundation binyuze mu mushinga wiswe “Hanga Ahazaza”, igamije guteza imbere ibigo by’ubucuruzi byaba ibito n’ibiciriritse biri mu bukerarugendo.

Bugabo avuga ko nyuma y’ubwo bufatanye, hifuzwa kureba uburyo ibyo bigo by’ubucuruzi byatezwa imbere kuko bifitiye ba rwiyemezamirimo ubwabo akamaro ariko n’igihugu muri rusange, dore ko ashimangira ko ubukerarugendo ari bwo buri kwinjiza amadovize menshi muri iki gihe, bukaba n’urwego rugaragaza ubushobozi bwo gutanga akazi ku bantu benshi by’umwihariko urubyiruko n’abategarurori.

Atangaza ko GroFin igamije kugaragaza ingaruka z’amafaranga y’inkunga itanga icyo amarira abo ba rwiyemezamirimo ku birebana no kwagura bizinesi, ndetse no gutanga akazi. Agira ati: “Ikiza gihari ni uko iyo bizinesi yagutse ibasha kwishyura imisoro myinshi kuri Leta, bityo na yo ikagura ibikorwa bifitiye inyungu abaturage.

Binyuze muri gahunda ya Hanga Ahazaza, mu mezi 6 ashize GroFin imaze kugera ku bakiriya 20 bayigannye igenda iha ubufasha kandi turacyakomeza kongera uwo mubare.

Muri porogaramu yacu duteganya gufasha ba rwiyemezamirimo bagera ku 120 mu gihe cy’imyaka 3, muri abo abagera kuri 12 tukazabagenera n’inguzanyo yiyongera kuri ubwo bufasha kandi tukaba twishimira uburyo biri gushyirwa mu bikorwa”.

Ashima MasterCard Foundation yiyemeje ubufatanye na bo mu gushyigikira gahunda bigaragara ko ari igisubizo mu kubona imirimo kubakiri bato.

Hagaragajwe ko mu bantu basaga 9.000 batewe inkunga na GroFin, abagera kuri 72% ntibari bazi gukoresha uburyo bwo kugenzura imari yabo, abagera kuri 43% badasobanukiwe n’amategeko y’imbere mu gihugu naho 57% batazi uko iyo bizinesi ikorwa mu buryo bwemewe, mu gihe 63% barimo bari mu bihombo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango udaharanira inyungu wiyemeje kwegereza serivisi z’imari abaturage (Master Card Foundation) mu Rwanda Rwigamba Rica, avuga ko biyemeje gufatanya na GroFin Rwanda kubera ko muri gahunda zayo itagamije gutanga inkunga kuri ba rwiyemezamirimo gusa ahubwo inagira umwanya wo kububakira ubushobozi bushingiye ku bumenyi.

Avuga ko mu mezi 6 GroFin na MasterCard Foundation bamaze bakorana hizewe ko muri bizinesi 120 ziri ku rutonde izigera kuri 12 murizo zizabona amafaranga y’inkunga.

Agira ati: “Iyo ukora bizinesi yawe neza ikagenda si nangombwa gukenera amafaranga y’inkunga kuko abakiriya uba ufite baba bahagije. Muri rusange twishimira abafatanyabikorwa bagenda biyongera muri gahunda ya Hanga Ahazaza, kuko bituma iyo gahunda igenda igerwaho kuko iba itari mu nshingano z’umuntu umwe gusa. Harimo abafite ubushobozi n’ubumenyi kandi turatekereza ko mu mezi 6 tumaranye azagaragaza umuvuduko urenze andi 6 ashize”.

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe ikurikizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) Nsabimana Emmanuel, ashima ba rwiyemezamirimo nka GroFin Rwanda, Mastercard Foundation bagenda basobanukirwa kandi bakinjira mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo bashoramo imari kuko bitanga ikizere cy’ejo hazaza.

Nsabimana avuga ko nka RDB bagira uruhare kugira ngo bizinesi zose zibarizwa mu kiciro cy’amahoteli n’ubukerarugendo zikurikize amategeko.

Agira ati: “Hari ubukangurambaga twatangiye mu gutanga ubusabe bwo gukora, akaba ari muri urwo rwego twatangiye gukorana n’abafatanyabikorwa barimo GroFin, I&M Bank, mu buryo bwo kwerekana ibisabwa bikenewe.

RDB kandi ifite itsinda ribihugukiwe rigenda rifasha abantu uko bikorwa hanyuma tukabaha icyangombwa cyo gukora kugira ngo bizinesi zabo zidahura n’ingaruka mbi zo gukora badafite icyangombwa cyangwa bitemewe n’amategeko bikaba byagushamo na banki zabahaye inguzanyo”.

GroFin n’ikigo cyahanzwe 2007 nyuma yo kubona ko abantu benshi batangira imishinga igahomba mu gihe gito, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu 2014, bwagaragaje ko 50% y’ibigo by’imari bihomba bitarakomera. Ifite ikicaro gikuru mu Birwa bya Maurice, igakorera mu bihugu 13 birimo Afurika y’Epfo, Zambia, Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire, Misiri, Jordan, Oman na Irak.

Umuyobozi Mukuru wa GroFin Rwanda Bugabo Christian(Foto James)

Umuyobozi Mukuru wa GroFin Bugabo Christian ufite indangururamajwi ageza igitekerezo cye kuri ba Rwiyemezamirimo bitabiriye ibiganiro(Foto James)

Umuyobozi wa Master Card Foundation mu Rwanda Rwigamba Rica hamwe na Nsabimana Emmanuel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikurikizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo muri RDB(Foto James)

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango udaharanira inyungu wiyemeje kwegereza serivisi z’imari abaturage (Master Card Foundation) mu Rwanda Rwigamba Rica(Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.