Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Green Hills na ADEGI zegukanye igikombe cya ‘2018 Jr NBA League-Rwanda’

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 14-10-2018 saa 18:15:31
Ikipe ya Green Hills Academy yegukanye igikombe mu bahungu

Ikipe ya Green Hills Academy mu bahungu na ADEGI Gituza mu bakobwa ni zo zegukanye igikombe cya shampiyona ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye “2018 Junior NBA League -Rwanda”.

Abakinnyi ba ADEGI Gituza bishimira igikombe cya Junior NBA League Rwanda bari bamaze kwegukana mu bakobwa

Iyi shampiyona yabaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ikitabirwa n’abana baturutse mu bigo by’amashuri 30 mu bahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 13-15 yasojwe ku wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 mu gihe yari yatangiye muri Werurwe 2018.

Green Hills Academy yaje kwegukana igikombe itsinze Sunrise ku mukino wa nyuma amanota 54 kuri 28. Iyi Green Hills Academy yagaragaje umukino mwiza muri iyi mikino, yatsinze agace ka mbere kuri 09-05, aka kabiri kuri 14-13,aka gatatu kuri 15-08 ndetse n’agace ka nyuma kuri 14-02.

Ikipe ya Green Hills Academy yegukanye igikombe mu bahungu

Sano Rutatika ufite imyaka 14 y’amavuko, upima ibiro 89, ukinira Green Hills Academy ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (31).

Ku rundi ruhande, ADEGI Gituza mu bakobwa ni yo yatwaye igikombe itsinze ISF Nyamasheke ku mukino wa nyuma amanota 50 kuri 40, (16-12,11-07, 12-05 na 26-16). Muri uyu mukino, Nyiramugisha Hope w’imyaka 14 ni we watsinze amanota menshi (26).

Sano Rutatika ukinira Green Hills Academy mu bahungu na Nyiramugisha Hope ukinira ADEGi Gituza ni bo bahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza “MVP” muri iyi shampiyona y’uyu mwaka wa 2018.

Mu gikorwa cyo gusoza iyi shampiyona y’abato, yatangijwe n’ishyirahamwe a ry’umukino wa Basketball “FERWABA” ku bufatanye na “NBA Africa” hari na Obina Ekezie ukomoka muri Nigeria wahoza akina muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika “NBA” ndetse na Amadou Gallo Fall, Visi perezida wa NBA muri Afurika.

Iyi “Junior NBA League Rwanda” yitabiriwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi 12, abatoza 60 ndetse n’abasifuzi 90, amakipe yayitabiriye yari yisanishije n’amakipe yo muri NBA ndetse ahabwa n’imyambaro y’aya makipe.

Gahunda ya Jr.NBA League ikinwa n’abakiri bato mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, abayitabiriye bigishwa ubumenyi bw’ibanze n’indangagaciro z’umukino wa Basketball kugira ngo babashe gukura no kugera ku rwego rwiza babifashijwemo n’abakinnyi, abatoza n’ababyeyi bafite ubunararibonaye muri uyu mukino.

Umuyobozi wa NBA muri Afurika, Amadou Gallo Fall (iburyo) ashyikiriza igikombe Sano Dick Rutatika, kapiteni wa Green Hills Academy

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.