Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Gossar Solar yo muri Senegal yahembewe agashya mu gutanga amashanyarazi

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 22-11-2018 saa 15:20:38
Mbaye wahembwe uwa 3 uvuye ibumoso

Umushinga w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba wo muri Senegal, Gossar Solar Farm Project ni wo wahembwe kubera agashya ko kugeza amashanyarazi ku baturage benshi kandi adahenze.

Icyo gihembo gitangwa na Phanes GRP, cyatangiwe mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 22 Ugushyingo 2018.

Mbaye Hadj wahawe igihembo

Iyi nama yari igamije kuzamura ubushobozi bw’abakora muri uru rwego rw’ingufu mu ngufu zituruka ku mirasire y’izuba, aho ibigo bitatu byagaragarije akanama nkemurampaka k’inzobere ku rwego mpuzamahanga ziturutse muri bigo bikomeye nka ECREEE, Hogan Lovells, Phanes Group, RINA na Banki Nyafurika y’Iterambere.

Phanes Group, ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba gifite icyicaro gikuru Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Phanes yatangaje ko Mbaye Hadj ufite umushinga we Gossas Solar Farm Project (30MW) ari we watsinze icyiciro cya kabiri cy’aya marushanwa y’ibigo nyafurika bishinzwe gutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri Phanes Group, Andrea Haupts, avuga ko yishimye ikigo cyatsinze kigegukana igihembo kuko cyagaragaje agashya, ati “Turashima ko Bwana Hadj ari we watsindiye irushanwa ry’abakora mu ngufu zituruka ku mirasire y’izuba muri uyu mwaka., nubwo byari bigoye kumutoranya kuko abatanze imishinga bose bagiye baduha ibisubizo byuzuye kandi by’ukuri byagira ingaruka nziza ku baturage muri rusange., Rero ibyo twaboneye muri iri rishanwa byaduteye imbaraga zo gukomeza uyu mushinga kuko hari abantu benshi bafite impano mu karere dutandukanye batuyemo kuri uyu mugabane kandi bashobora kugira icyo bunguka.”

Mbaye wahembwe uwa 3 uvuye ibumoso

Mu birebana n’udushya yagaragaje ko ikigo Phanes Group cyerekanya imikoranire irambye igamije kugeza imushinga y’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ku rwego rwiza.

Umuyobozi w’ikigo Phanes GRP, avuga ko bagiye kugira imikoranire n’uwatsinze amarushanwa mu buryo burambye igamije kugeza umushinga z’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ku buryo atazabura ubushobozi mu rwego rw’amikoro.

Abagize akanama nkemurampaka bemeza ko umushinga watsinze ukanahembwa wagarargarije itsinda ry’abakemurampaka ko yahize abandi, bidaturutse gusa ku buryo uzafasha agace atuyemo ahubwo binashingiye ku bumenyi n’umuhate afitiye agace azawukoreramo.

Umuyobozi wa Phanes Grp yakomeje agira ati, “Twizeye ko umurava wa Hadj uzatuma umushinga yatugaragarije uzajya mu bikorwa nubwo aho azawukorera haboneka ingorane zimwe na zimwe, aho ni ho amahugurwa n’ubuhanga bwacu bugomba kwigaragariza.”

Intego y’aya marushanwa y’imishinga y’amashanyarazi aturuka ku ngufu z’izuba, yari afite insanganyamatsiko igira iti “Umushinga wawe, Ubunararibonye bwacu kuri ejo heza kurushaho”, ni ugutanga uburyo bwo kubona ubumenyi mu bigendanye n’ubucuruzi na tekinike no gutera inkunga imishinga itanga icyizere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo mu ngorane bahura na zo zituma imishinga yabo idatanga umusaruro nkuko baba babyifuza.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.