Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

GMO yagaragaje umushinga wa raporo ku iyubahirizwa ry’ubwuzuzanye

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 16-03-2019 saa 11:54:51

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Beijing asaba ko abagore bahabwa ijambo muri politiki, bakabasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere n’imibereho myiza ku buryo butuma intego z’ikinyagihumbi zose zigerwaho.

Mu gihe ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Beijing byitegura kugaragaza uko byimakaje uburinganire ku itariki ya 01 Gicurasi 2019, Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Rwanda, GMO, rwagaragaje intambwe imaze guterwa.

Nk’uko bisobanurwa na Kabera Jean Paul umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe uburinganire muri GMO, raporo ikorwa buri myaka 5, hanyuma igihugu kikayimurikira Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kugaragaza uko uburinganire bwitaweho mu gihugu.

Yagize ati “Raporo yagaragajwe ariko ntirarangira kubera ko igomba kubanza kugezwa muri Minisiteri y’Ubutabera hanyuma ikazemezwa n’inama y’Abaminisitiri. Ubusanzwe iyi raporo ikorwa buri myaka itanu. Kugeza ubu GMO nk’urwego rurimo gukora iyi raporo igamije kugaragaza uburinganire n’iterambere ry’umugore kandi turabona hari byinshi byahindutse mu gihe k’imyaka 25 ishize”.

Kabera ashimangira ko umugore yatejwe imbere cyane mu miyoborere no mu butabera muri iki gihe hakorwa raporo y’imyaka 5. GMO ivuga ko ahandi usanga umubare munini w’abagore, ari mu bukungu n’imari kandi ngo abagore bafite ikerezo.

Yongeraho ko umugore yatinyutse agashobora gukora imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga by’umwihariko mu mirimo ye y’ubucuruzi.

Ati “Mu ikoranabuhanga naho turabona ko abagore batasigaye inyuma kuko baratinyutse bakora imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga kuko abakora imirimo y’ubucuruzi, usanga hari abakoresha uburyo bwa Mobile Money nko mu guhererekanya amafaranga mu gihe bishyura ibicuruzwa byabo”.

Urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, rugaragaza kandi rukanishimira ko abagore 30% bari mu myanya y’ubuyobozi bw’abikorera PSF mu gihe abagore 70% bungirije abayoboye PSF.

GMO yifashishije imibare yatangajwe n’ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare NISR, igaragaza ko abagore 24.5% bakora umwuga w’itangazamakuru, 14.1% bakaba ari ba nyir’ibitangazamakuru abandi bakaba babiyoboye.

Nk’uko bitangazwa na Kabera, abagore 54% bakoresha telefoni ngendanwa, abagore 2% bakoresha mudasobwa mu gihe abagore 6% batunze televiziyo n’ibindi bikoresho bijyanye nazo.

Imibare igaragaza ko abagore 87% banywa amazi meza, abagore 84 bakaba bakoresha inkwi.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.