GMO: Nta murimo umugore atashobora

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 24-05-2019 saa 07:35:47
Umuyobozi Mukuru wa GMO Rwabuhihi Rose

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo (GMO), Rwabuhihi Rose, asobanura ko kugeza ubu imyumvire iri kuri bamwe mu bagore no ku bagabo ari imbogamizi kuri ‘gender ’ kuko hari ukuntu bamwe babyumva ukundi kuntu, bikaba byatuma bamwe mu bagore bakomeza kumva ko hari akazi kagenewe abagabo batashobora.

Yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro ihuriro ngarukamwaka rigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire mu bacungagereza.

Nk’uko Rwabuhihi abivuga ngo ahanini impamvu abakobwa batibona muri ino mirimo ni uko kenshi mu burere bahabwa bakumirwa mu mirimo imwe n’imwe bakumva ko ari iya bagabo.

Yagize ati: “Mu mirimo imwe abantu bahejwemo barababwiye bati iyi nta bwo ari iyanyu, ntimukwiriye kuyijyamo, igisirikare, kwiga imibare, n’ibindi byinshi bakababwira ngo wowe ntiwaba Engenieur kuko uri umugore, ntiwaba umusirikare, ugasanga mbese abantu baragukumira mu mirimo wagashoboye gukora bakabishyira no mu mutwe bakanabikubwira mu buryo bakurera, bakagukumira mbese bagatuma na we utabyisanzuramo.”

Umuyobozi Mukuru wa GMO Rwabuhihi Rose

Hari abibwira ko imirimo yo gucunga umutekano yahariwe abagabo bakaniyumvisha ko abagore barimo bibagora.

SSP Uwera Pelly Gakwaya ushinzwe ihame ry’uburinganire mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), yavuze ko umwuga wo gucunga gereza udakwiye guharirwa abagabo kandi ari imirimo nk’indi yose.

Yagize ati: “Mu gushaka abaza muri iyi mirimo, nta bwo bashyiraho amananiza ngo wenda bavuge ko ari abagabo bakenewe gusa. Nagira ngo mbamare impungenge mbabwire ko ari imirimo nk’indi yose. Kuba uri umucungagereza ntibikubuza kubyara, ntibikubuza kurera.”

SSP Uwera yavuze kandi ko kuri ubu hashyizweho ibiganiro bihabwa abacungagereza b’abagabo n’abagore bigaruka ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Hari n’abagore bakora uyu murimo bavuze ko imwe mu miryango yabo itabyakira neza mbere y’uko binjira muri aka kazi icyakora ngo iyo bamaze kugeramo baba babona nta mbogamizi n’imwe.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CG George Rwigamba, avuga ko abagore bakora akazi neza akazi ko gucunga gereza.

Nubwo umubare w’ubwitabire mu bacungagereza ukiri hasi imibare igaragaza ko uko imyaka igenda izamuka imyumvire yo guharira imirimo imwe abagabo nayo igenda ihinduka.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS rutangaza ko mu Rwanda hari abacungagereza bagera ku 1.600 muri bo abagore bangana na 25% mu gihe mu 2012 bari kuri 12%.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.