Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Gitwaza yamaze urujijo abibaza itandukaniro hagati ya Apotre, Bishop na Pasiteri

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 02-08-2019 saa 13:27:10
Apotre Dr Gitwaza Paul umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries ibarizwamo Zion Temple

Umuyobozi Mukuru wa ‘Authentic Word Ministries’ ari na yo ibarizwamo Itorero Zion Temple Apotre Dr. Gitwaza Paul, yamaze amatsiko y’abanyamakuru mu kiganiro bagiranye, maze agaragaza imiterere, n’ibisobanuro ku mirimo y’abahagarariye itorero anakuraho urujijo ku babyitiranya n’ababyiyitirira.

Ni nyuma y’uko yabazwaga ikibazo n’umwe mu banyamakuru ubwo yagaragazaga ko hari amazina (Titres) abantu bagenda bitirirwa muri zimwe mu nsengero hirya no hino mu Rwanda zirimo Apotre, Bishop, Pasiteri, umwigisha n’ayandi atandukanye ugasanga ateza urujijo mu bayumva ndetse yifuza no kumenya ibishingirwaho ngo umukozi w’Imana yitirirwe rimwe muri ayo mazina n’icyo bisaba.

Umunyamakuru yakomeje kugaragaza amatsiko menshi bafitiye ayo mazina, icyo uyafite aba yemerewe cyangwa asabwa gukora mu mirimo y’Itorero kugira ngo n’abanyamakuru bage babasha kubisobanurira ababatega amatwi cyangwa abasoma inkuru zabo.

Apotre Dr. Gitwaza avuga ko amazina y’ubuyobozi bw’Itorero ahari koko harimo ba Apotre, Bishop, Reverand, Pasiteri, n’abigisha. Asobanura icyo kibazo yifashisha umwe mu mirongo ya Bibiliya mu ba Efeso 4-11 aho Bibiliya ivuga abayoboye urusengero imirimo itanu bitewe n’icyo bakora.

Agira ati: “Bamwe bahawe kuba Intumwa (Apotre) abandi bahabwa kuba abahanuzi (Prophetes), abandi bahabwa kuba Abavugabutumwa (Evangelistes), hari abahawe kuba abungeri ari bo Abapasiteri ndetse abandi bahabwa kuba Abigisha, abo bose uko ari 5 ni bo bubatse Itorero.”

Atangaza ko hashize imyaka 2 000, kandi n’igihe abakoloni bazaga bazanye inkingi 2 ari zo Inkingi ya Pasiteri n’umuvugabutumwa, nyamara akerekana ko Itorero ryubakiye ku mashyiga 5 ari yo: Intumwa, Umuhanuzi, Umuvugabutumwa, Umwungeri n’umwigisha.

Aha ni ho Apotre Dr. Gitwaza avuga ko hashize imyaka myinshi itorero ritubakitse neza kuko umuntu umwe witwa Umwungeri (Pasiteri) ari we ukora gusa biriviramo kugenda rigwa mu makosa menshi n’ibibazo byinshi cyane kandi bigenda bigwa kuri wa muntu umwe (Pasiteri) kubera kubura uwo bafatanya.

Agira ati: “Intoki 5 z’umuntu ziri ku kuboko kumwe kandi zirakorana, iyo tuzigereranya rero igikumwe n’Inkintumwa (Apotre) kuko ari cyo gifashe izindi ntoki zose akaba ari byo Apotre akora mu Itorero. Apotre we ashinga amatorero akayashinga Abapasiteri noneho akagenda abafasha.

Nta Apotre ubaho atagira amatorero yashinze. Umuhanuzi agereranywa n’urutoki rwa 2 uvuye ku gikumwe kuko ari rwo dukoresha iyo turimo ducyaha umuntu, akazi karwo ni ako nta kandi, kuko umuhanuzi aza mu rusengero agacyaha yarangiza akigendera ariko agafatanya na Apotre.”

Apotre Dr. Gitwaza akomeza asobanura imyanya y’imirimo y’Itorero agira ati: “Urutoki rwa 3 rurerure ni rwo tugereranya n’Umuvugabutumwa (Evangeliste), kuko ni rwo rwisumbukuruza rukabona ahari abanyabyaha kure akajyayo, asa nk’inkoko ya pondeze igenda igatera amagi ikigendera. Na we rero abwiriza abantu cyane akabahamagarira gukizwa yarangiza akigendera akabasigira undi ushinzwe kubahamagara akababumbira mu Itorero ari we Pasiteri ugereranywa n’urutoki rwa 4 twambaraho impeta.

Pasiteri we ashyingiranywa n’Itorero, ni umubyeyi w’Itorero, ashobora kuba atazi kwigisha si ngombwa cyane kuri we, ariko afite inshingano zo kumenya kurera, akaba umuntu hafi mu bibazo arimo mbese yitaho abantu (Homme d’Affection) si ngombwa kumenya indimi nyinshi n’ibindi byo kubwiriza ashinzwe kuragira, ubushumba.

Urutoki rusoza rw’agahera ari na rwo twifashisha twishima mu gutwi iyo bibaye ngombwa tubuze ikindi dukoresha tukagereranya n’umwarimu mu Itorero kuko inshingano ze ari ukuza agakurugutura abakirisito ndetse bamwe bakiyumva mu nyigisho yatanze.”

Muri rusange Dr Gitwaza agaragaza ko iyo mirimo y’Itorero 5 ari yo yari yarabuze mu Itorero bituma habaho impinduka aho kugira ngo rikomeze kuyoborwa na Pasiteri gusa.

Agaruka ku mwanya (Titre) wa Bishop, Apotre Gitwaza avuga ko uwo atari umurimo ahubwo ari umwanya umuntu aba ariho mu Itorero. Avuga ko mu gihe Apotre afite amatorero agera nko 10 muri Kigali, haba hagomba kubaho umukozi ushinzwe kureberera Abapasiteri bose 10 ba ya matorero yavuzwe, abo bakaba ari bo bitwa Abepisikopi (Eveque) ari na bo ba Bishop kandi batabaho mu rusengero rumwe.

Dr. Gitwaza avuga ko akazi ka Apotre ari ugushinga amatorero akayasigamo Abapasiteri bayashinzwe ariko hejuru yabo haba hari ba Bishop bayareberera muri buri ntara aherereyemo.

Nubwo habayeho izo mpinduka, uyu mukozi w’Imana avuga ko mu gihe Itorero rigenda ryiyubaka hari bamwe bagenda babishakiramo inyungu bwite kandi bidatangaje kuko mu gihe hariho umwimerere w’ikintu, ikiganano cyacyo nacyo kiba kiri aho hafi.

Apotre Gitwaza ati: “Igihe cyose uzasanga Orginal ari nke amakopi yazo ari menshi, uzasanga igihe cyose hari abantu bashaka kwigira nkawe, bashaka kuvuga nkawe, kugenda nkawe, gukorora nkawe, kandi no mu gihe cya Yesu byabayeho, bisobanuye ko Apotre, Bishop, Pasiteri n’abandi barahari b’ukuri hakaba n’abandi babigana, ni ko bimeze.”

Apotre Dr Gitwaza Paul umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries ibarizwamo Zion Temple

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.