Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Gisagara:Inka bahawe muri Girinka zaciye amakimbirane mu baturanyi

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 11:43:02
Bahamya ko inka bahawe muri Girinka zaciye amakimbirane (Foto Nshimiyimana E)

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kansi, barahamya ko inka bahawe muri gahunda ya Girinka zatumye amatiku n’inzangano byabaga hagati muri bo byibagirana kuko ngo umuturage yirirwa yita ku nka ye, aho kwirirwa yirukanka avuga amagambo yakururaga inzangano hagati y’abaturage.

Aba baturage kandi bahamya ko Girinka ituma bumva ari bamwe ndetse bafite icyo bamariranye, kuko baba bazi ko amaherezo inka iri ku muturage izabyara ikagera k’utayifite, bityo bigatuma bumva bafite ibyo bahuriyeho.

Bahamya ko inka bahawe muri Girinka zaciye amakimbirane (Foto Nshimiyimana E)

Ibi abaturage babitangarije umuyobozi w’aka Karere Rutaburingoga Jerome, ubwo yari mu nteko y’abaturage inakemurirwamo ibibazo byabo, aho abenshi bagaragaje ko nta n’ibibazo bafite usibye umugore umwe mu nteko yose wagaragaje ko hari abamutekeye umutwe mu itsinda, ari ko nawe ubuyobozi bukamwizeza kumukurikiranira ikibazo kigakemuka vuba.

Muri iyi nteko abaturage ni bwo bashimiye umuyobozi w’Akarere ndetse bakamumenyesha ko Girinka yakemuye ibibazo byinshi, birimo no guca amazimwe n’inzangano.

Uwimana Immaculee, umwe muri aba baturage yagize ati “Ngewe niteje imbere ubwange, umusaruro uriyongera ariko naje gusanga korora inka bica amazimwe hagati y’abaturage, bigaca inzangano ahubwo abantu bagakundana.”

Kwa kundi umuntu yirirwaga avuga amagambo, nabonye iyo ufite inka utabibonera umwanya wo kwirirwa uvuga ya magambo y’amazimwe ateranya imiryango, kuko nkange mba mfite akazi ko kwita ku nka yange.”

Mukankuzi Stephanie, utuye mu Kagali ka Bwiza Umudugudu wa Nyaruhengeri, nawe yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwiza bwampaye inka ubu nkaba nywa amata. Rwose uko nari meze si ko nkimeze, kuko ubu nafashe ifumbire ndarunda, nsigaye mpinga nkeza, mpinga ibigori byinshi n’ibishyimbo ubu meze neza.”

Mukankunsi kandi yemeza ko inka yanongereye imibanire hagati ye na bagenzi be.Ati “Ubu tubanye neza n’abaturage ukeneye amata ndayamuha bigatuma tunarushaho gusabana nk’abaturanyi. Kandi ndimo nditegura kwitura ngaha inka umuturanyi wange.”

Umuyobozi w’ aka Karere  Rutaburingoga Jerome, nawe yashimiye abaturage bagaragaje ko ubworozi bwaciye amakimbirane, bukanazamura ubukungu bwabo.

Yagize ati “Icyo mwavuze ni cyo abo numvise muvuga ko abantu boroye batagira umunabi, bumva bafite amahoro, ariko icyo bivuze ni uko baba bahuze bari mu bikorwa. Nta mwanya wo gutongana wabona kuko uri mu kazi k’ibigufitiye inyungu, buri wese rero nashake icyo akora.”

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.