Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Gisagara:Abahinzi ba kawa batazitaho neza nta fumbire y’ubuntu bazongera guhabwa

Yanditswe na admin

Ku ya 26-10-2017 saa 15:07:47
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Hanganimana Jean Paul (Foto Nshimiyimana E)

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Hanganimana Jean Paul, aravuga ko umuturage udakorera igipimo cya kawa ze  atazongera guhabwa ifumbire y’ubuntu nk’uko bisanzwe.

Uyu muyobozi yavuze ibi ubwo yagaragazaga ko kwita kuri kawa bimaze gutuma abaturage bongera kuyigarukira, nyamara ngo mu bihe byashize hari igihe abaturage bari bamaze guhurwa ubuhinzi bwayo.

Ubusanzwe umuturage wita kuri iki gihingwa cya mbere mu kuzana amadovize ugereranyije n’ibindi bigurishirizwa hanze, ahabwa ifumbire ndetse n’umuti wica udukoko atabiguze, bigatuma abaturage bakomeza kwitabira ubuhinzi bw’iki gihingwa.

Ibyo kwima abaturage ubu bufasha basanzwe bahabwa ku buntu yabivuzeho ubwo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahembaga abaturage 524 barimo abajyanama b’ubuhinzi ndetse n’abahinzi ba kawa bahize abandi.

Ashingiye ku igenzura ryakozwe n’akarere mu guhitamo abahinzi bahiga abandi, Haganimana yagaragaje ko hari abahinzi ba kawa bamaze kumenya icyo gukora, ariko anagaragaza ko hari n’abandi batita kuri kawa ndetse aberurira ko umuntu udakorera kawa atazahabwa ifumbire.

Yagize ati “Ndashimira abafatanyabikorwa ku bufasha badahwema guha abahinzi ba kawa, mu by’ukuri iyo urebye mu gihe cyashize hari igihe wasangaga abahinzi basa nk’abaretse kawa, ariko ubu turishimira ko mu Karere ka Gisagara kawa abantu bongeye kuyikunda no kwitabira kuyihinga kandi ubona bagenda bagira umusaruro ugaragara, kandi bigaragazwa n’abaturage barimo badusaba imbuto, bigaragaza ko abaturage bamaze kubona akamaro ka kawa.”

Icyakora anagaragaza ko mu gihe benshi bamaze kumenya icyo gukora, hari n’abasigaye inyuma, ati “Tugiye gutangira igihe cyo gutera umuti, twagize ikibazo turi kureba ibyo abahinzi bazahabwa ifumbire bazaba bujuje tugasanga hari kawa idakoreye, idasasiye, itameze neza, abo turababwira ngo nta bwo tuzabaha ifumbire.”

Yakomeje agira ati “Kandi koko nta fumbire tuzongera gutanga kuri kawa idakoreye, idasasiye, itameze neza, kuko iyo idakoreye ni yo izana igitumbwe usanga kitameze neza, gituma tugira kawa itameze neza ku isoko mpuzamahanga ariko iyo muyitayeho binayizamurira agaciro ku isoko mpuzamahanga.”

Hanganimana kandi avuga ko kwima abaturage batakoreye kawa neza ifumbire, ari ibintu bijyanye n’amabwiriza bityo ngo bikaba bizubahirizwa rwose.

Ati “Ibyo bijyanye n’amabwiriza kuko guha umuturage ifumbire yo gukoresha nabi ni nko kuyita mu kigunda. Nta bwo wafata ifumbire waguze amafaranga ngo uyitere mu kigunda, umuturage turamusaba ko abanza agakorera kawa neza natayikorera nta fumbire tuzamuha rwose.”

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.