Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Gisagara VC izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 80

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 26-01-2018 saa 08:13:23
Ikipe ya Gisagara VC ubwo yari mu mikino ibanziriza shampiyona ya 2018

Ubuyobozi bw’ikipe y’Akarere ka Gisagara VC buratangaza ko mu mwaka w’imikino wa 2018 izakoresha miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya Gisagara VC ubwo yari mu mikino ibanziriza shampiyona ya 2018

Muri aya mafaranga asaga miliyoni 55 azakoreshwa mu gutegura imikino y’imbere mu gihugu naho andi agera kuri miliyoni 25 azakoreshwe mu gusohokera igihugu mu mikino y’Afurika.

Muri izi miliyoni 55 zizakoreshwa imbere mu gihugu, harimo miliyoni 15 zakoreshejwe mu kugura abakinnyi bashya andi akazavamo imishahara ya buri kwezi, gutwara abakinnyi, asigaye agendere mu gutunga abakinnyi cyane ko Gisagara VC ikodeshereza abakinnyi bayo inzu babamo bari mu myitozo itatu ya buri cyumweru mbere y’umukino wa shampiyona.

Perezida wa Gisagara VC, Mfashingabo François Xavier yasobanuriye Imvaho Nshya ko muri iyi ngengo y’imari bateganyije banahereye kandi ku byabaye umwaka ushize, biteze ko Akarere ka Gisagara kazatanga miliyoni 40 andi aturuke mu bafatanyabikorwa n’abanyagisagara.

Ati: ”Umwaka ushize Akarere ka Gisagara baduteye inkunga ku kigero cya 85%, hafi miliyoni 40, ariko uyu mwaka twiyemeje gushaka abaterankunga, twanatangiye gushaka ubuzima gatozi ni ugushakisha aho azaturuka kandi turashaka ko n’abafana bazafasha ikipe bakayishyigikira bifatika”.

Umuyobozi wa Gisagara VC yanagaragaje ko bazamenya amafaranga azatangwa n’akarere mu mpera z’uku kwezi nyuma y’isubirwamo ry’ingengo y’imari.

Muri uyu mwaka Gisagara yahaye akazi Nyirimana Fidele wari umutoza wa Kirehe VC abakinnyi bafite ubunararibonye barimo Murangwa, Hyango Theodore, Dusabimana Mukunzi na Sibomana Placide.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.