Gisagara: Kwegerezwa aho bagurira ifumbire byongereye umusaruro

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 26-02-2019 saa 07:39:07
Inyubako ikorerwamo na Tubura aho abaturage bagura inyongera musaruro (Ifoto Nshimiyimana E) (1)

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Save begerejwe ububiko bucururizwamo inyongeramusaruro barishimira icyo gikorwa bakavuga ko byatumye barushaho kugira umuco wo gukoresha ifumbire ndetse bigatuma n’umusaruro babonaga wiyongera.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya ni abaturiye inzu y’ubucuruzi bw’ifumbire ya Tubura yubatse mu Kagari ka Gatoki bugufi bw’Akagari ka Nshyanda, abatuye mu tugari twombi bakemeza ko kubona ifumbire bugufi bwabo byabafashije cyane.

Nsanzimana Damascene utuye mu Kagari ka Gatoki avuga ko kubera kwegerezwa ifumbire bugufi byabafashije guhindura imyumvire, bityo bikabafasha guteza imbere bimwe mu bihingwa bahingaga.

Yagize ati “Ubu turahinga insina za fiya zikazana umusaruro, mbere warazihingaga zikera igitoki gisanzwe ariko kuko ubona mugenzi wawe yakoresheje ifumbire akeza neza bituma nawe ugira ingamba zo gukoresha ifumbire, ndahamya ko nta wugihinga nta fumbire kuko iyo urebye mu murima wa mugenzi wawe uyikoresha bituma nawe ugira intego.”

Nyiraburindwi Josepha, utuye mu Kagari ka Shyanda mu Mudugudu wa Kirira na we avuga ko yabonye inyungu mu gukoresha ifumbire mvaruganda.

Yagize ati “Ikintu kiza nabonye muri uku gukoresha ifumbire mvaruganda byongera umusaruro kandi bikarwanya n’ubukene kuko aho wakuraga umusaruro muke iyo uhashyize ifumbire ukuramo uwikubye kabiri cyangwa 3.ʺ

Yunzemo ati “Inyongeramusaruro ubu ndazikoresha kandi nkabona impinduka, mpinga imboga zikamera neza, washyira ku kigori kikazamuka neza, wasarura na we ukabona umusaruro mwiza ugushimishije kandi birwanya inzara kuko ikintu cyose ushyizeho ifumbire kirushaho kuva hasi kigashisha kikaguha umusaruro mwiza mu rugo inzara igashira.ʺ

Agira inama abadakoresha inyongeramusaruro ko bakwiye kwitabira kuzikoresha kuko ngo ari bwo buryo bwiza bwo kwiteza imbere.

Ati “Wayishyira ku kigori kera neza, washyira kuri iyo nsina yana igitoki kiza, yaba urunyanya icyo uyishyizeho kera neza ndetse wakijyana ku isoko ukabona ko gisa neza ndetse gikurura umukiriya.ʺ

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Muhire Ntiyamira David, na we avuga ko kuba barabashije kwegerezwa aho barunda ifumbire byafashije cyane mu guhindura imyumvire y’abaturage kubera no gukoresha ifumbire ndetse bigatuma n’umusaruro muri rusange wiyongera.

Ntiyamira yagize ati “Kwegerezwa aho kugurira ifumbire byarafashije cyane mu kuzamura imyumvire n’umuco wo gukoresha ifumbire kuko iyo urebye nk’ikegereranyo cy’abakoresha ifumbire mvaruganda uyu munsi turasatira 100% by’abayikoresha, bivuze ko rero abaturage bamaze kuzamura imyumvire mu gukoresha ifumbire kuko ibegereye.”

Avuga kandi ko kubera guhindura imyumvire bagakoresha ifumbire umusaruro w’ibikomoka mu buhinzi wiyongereye uyu munsi bakaba bafite ibiribwa binyuranye birimo ibishyimbo, imyumbati ndetse n’urutoki rwiza rw’insina zigezweho.

Inyubako ikorerwamo na Tubura aho abaturage bagura inyongera musaruro (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.