Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Gisagara-Huye: Abaturage bafata amatora nk’ubukwe

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Sep 4, 2018

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Gisagara na Huye baravuga ko amatora y’abadepite yabaye kuri uyu wa 3 Nzeri 2018 yari yarabatindiye kuko bayiteguye nk’abitegura ubukwe.

Mukabaziga Sisiriya, utuye mu Murenge wa Save avuga ko kwitorera abadepite ari ibyishimo, akaba ari uku yari yateguye (Foto Mukagahizi R)

Amatora bayafata nk’uruhare rwabo rwo kwishyiriraho ababahagarariye kandi bazabageza ku itarembere ari nayo mpamvu bafata umunsi w’amatora nk’ibirori bikomeye.

Imvaho Nshya yabashije gusura site z’ahaberaga amatora zitandukanye haba mu karere ka Huye na Gisagara, abatora bagira icyo bayitangariza.

Mukakarangwa Clarisse, umuturage mu murenge wa Save, aho yari ku biro by’itora Save A, avuga ko afata amatora nk’ubukwe ari nayo mpamvu yari yambaye urugori ndetse yakenyeye imikenyero ya Kinyarwanda.

Yagize ati “Si amatora ni ubukwe. Dufatiye iry’iburyo igihugu cyacu, nk’ababyeyi b’u Rwanda. Nishimiye ko gutora biduha ububasha n’uburenganzira bwo kwihitiramo intumwa za rubanda zizadufasha gushyiraho amategeko atuma igihugu gitera imbere.”

Nyiransengimana Tereziya, yari yambaye urugori yicaye iruhande rw’ibisabo n’ibyansi ahantu hatatse nk’ahabaye ubukwe. Yagize ati “Amatora ni meza ni nk’ubukwe, urugori nambaye ni urwo ntegeye u Rwanda, rugaragaza umwambaro w’umunezero n’icyubahiro. Iki gisabo kigaragaza ko dufite amata kubera nta kibuze iwacu turi abatunzi.”

Mukabaziga Sisiriya, utuye mu Murenge wa Save, avuga ko kwitorera abadepite ari ibyishimo, kuba yaje gutora yambaye urugori ngo ni umuco w’ababyeyi b’Abanyarwanda.

Agira ati «Gutora mbifata nk’inkingi ikomeye ya Demokarasi, kuko mu matora ni ho dutora twashishoje abazatugirira akamaro, abazagira icyo batugezaho. Kuva saa kenda narimo nitegura, kandi iyo witegura ubukwe ugomba kuba uri hafi yabwo kugira ngo ukurikirane iby’abakwe n’abageni n’abasangwa, ukamenya ko uri umubyeyi koko.»

Akomeza agira ati «Ngomba gutaha menye ko iby’ubukwe bwacu bishoje, ngomba gutegereza rero ibarura ry’amajwi rikarangira nkamenya neza ibyavuye mu matora.»

Abarwayi, abarwaza  n’abaganga barishimira ko batavukijwe amahirwe yo gutora

Nzeyimana Callixte, uhagarariye site y’itora Butare Catholique, icyumba kitora kihariye kiri mu bitaro bya CHUB, avuga ko amatora yagenze neza, muri rusange nkuko bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda, wasangaga abaturage batuje ndetse abafite intege nke biganjemo abakuze, abatwite, abarwaye boroherezwa  gutora mu ba mbere.

Ikindi cyagaragaye ni uko abaturage bazindutse cyane ku buryo isaha iteganyijweho amatora ya saa moya bari bahageze, byatumye bigera saa yine z’amanywa benshi bamaze gusoza  nkuko bitangazwa na Kagabo Sylvestre, Umuhazabikorwa w’amatora mu karere ka Huye na Gisagara, uvuga ko amatora yagenze neza.

Abafite abarwayi kwa muganga na bo batangaza ko bishimiye ko begerejwe aho batorera.

Ntawugashira Christine, akomoka mu karere ka Nyanza, avuga ko yanejejwe no kuba atavukijwe amahirwe yo gutora nk’umuntu wari ufite umurwayi urembye akaba atabashaga kujya kure ye.

Ndikumana Emmanuel, umuganga ku bitaro bya CHUB, avuga ko kuba baborohereje bagatorera ku kazi bibafasha gutanga serivisi nziza ku barwayi.

Ati “Aya ni amateka, ni ubwa mbere bibayeho dutoreye ku kazi. Ni ibidasanzwe rwose gushyira site z’itora mu bitaro. Ufite umurwayi urembye ntiyigeze avutswa ayo mahirwe. Tuboneyeho gushima cyane Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye Komisiyo y’amatora kuba baregereje ibiro by’itora abarwayi, abarwaza n’abaganga ku bitaro kugira ngo hatagira ucikanwa n’amahirwe yo kwitorera abazamuhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Muri aya matora hagaragaye indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), indorerezi za sosiyete civile, izihagarariye impuzamuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu biyaga bigari (LDGL), iza Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, RGB, n’izindi.